• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Editorial 27 Jun 2018 Mu Mahanga

Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, kuri ubu uri mu maboko y’igisirikare ashinjwa ibyaha bitarasobanuka neza, yabwiye abashinzwe kumwunganira mu mategeko ko yiteguye kujya mu rukiko akaburana ababuza kwirirwa basaba ko yashikirizwa urukiko cyangwa akarekurwa bitewe n’igihe amaze afunzwe atarashyikirizwa urukiko.

Ubusanzwe Gen Kayihura ni umunyamategeko w’umwuga kuko yayize muri kaminuza, akaba azi ko gusaba gushyikirizwa urukiko cyangwa akarekurwa bishobora kuzagira ingaruka ku rubanza rwe mu gihe yaba agiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare.

Amakuru agera kuri Spyreports aturuka mu muryango wa kayihura, avuga ko uyu mujenerali azi icyemezo perezida Museveni ashobora gufata.

Kuri uyu wa Mbere ushize, umwe mu bafashwe mu kibazo kimwe n’icya Gen Kayihura, Lt Col. Atwooki Ndahura, wahoze akuriye ubugenzacyaha, abinyujije mu banyamategeko be bo muri Ocheng and Company Advococate, basabye ko uyu yashyikirizwa urukiko, maze urukiko rukuru rubiha umugisha.

Umucamanza w’urukiko rukuru, Musa Sekana akaba yarasabye umugaba mukuru w’ingabo, umukuru w’igipolisi na CMI kugaragaza Ndahura yaba ari umupfu cyangwa ari muzima, ariko igisirikare cyanga kumwerekana.

Nyuma y’iminsi 15 Gen Kale Kayihura atawe muri yombi, guverinoma ya Uganda ikaba ikomeje guhisha ikizakurikira iri tabwa muri yombi rye. Ni mu gihe mu myaka 13 yamaze ayoboye igipolisi ngo yishimiye kugera kuri Museveni uko ashatse, agashimwa kuba umukada mwiza wa NRM, ariko ibi byose bikagenda biyoyoka mu myaka ya nyuma kugeza yirukanwe ku mirimo ye muri Werurwe 2018.

Yatawe muri yombi kuwa 13 kamena akuwe ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde, mbere yo kurizwa kajugujugu ya gisirikare yamujyanye Mbuya kubonana n’umugaba mukuru w’ingabo nyuma akoherezwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye ari naho afungiye kugeza ubu.

Minisitiri w’umutekano, Gen Jeje Odongo mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, akaba yaravuze ko Gen Kale Kayihura afite urubanza agomba gusubiza, ariko ntiyasobanura ibyaha aregwa.

2018-06-27
Editorial

IZINDI NKURU

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Abatwara ibinyabiziga baratungwa agatoki mu gufasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Editorial 06 Mar 2016
Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Editorial 20 Feb 2017
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Editorial 25 Feb 2017
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima
Mu Mahanga

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

Editorial 27 Sep 2016
‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko
HIRYA NO HINO

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

Editorial 27 Feb 2018
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!
Amakuru

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Editorial 08 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru