• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Ubwanditsi 27 Jun 2018 Mu Mahanga

Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, kuri ubu uri mu maboko y’igisirikare ashinjwa ibyaha bitarasobanuka neza, yabwiye abashinzwe kumwunganira mu mategeko ko yiteguye kujya mu rukiko akaburana ababuza kwirirwa basaba ko yashikirizwa urukiko cyangwa akarekurwa bitewe n’igihe amaze afunzwe atarashyikirizwa urukiko.

Ubusanzwe Gen Kayihura ni umunyamategeko w’umwuga kuko yayize muri kaminuza, akaba azi ko gusaba gushyikirizwa urukiko cyangwa akarekurwa bishobora kuzagira ingaruka ku rubanza rwe mu gihe yaba agiye kuburanishwa mu rukiko rwa gisirikare.

Amakuru agera kuri Spyreports aturuka mu muryango wa kayihura, avuga ko uyu mujenerali azi icyemezo perezida Museveni ashobora gufata.

Kuri uyu wa Mbere ushize, umwe mu bafashwe mu kibazo kimwe n’icya Gen Kayihura, Lt Col. Atwooki Ndahura, wahoze akuriye ubugenzacyaha, abinyujije mu banyamategeko be bo muri Ocheng and Company Advococate, basabye ko uyu yashyikirizwa urukiko, maze urukiko rukuru rubiha umugisha.

Umucamanza w’urukiko rukuru, Musa Sekana akaba yarasabye umugaba mukuru w’ingabo, umukuru w’igipolisi na CMI kugaragaza Ndahura yaba ari umupfu cyangwa ari muzima, ariko igisirikare cyanga kumwerekana.

Nyuma y’iminsi 15 Gen Kale Kayihura atawe muri yombi, guverinoma ya Uganda ikaba ikomeje guhisha ikizakurikira iri tabwa muri yombi rye. Ni mu gihe mu myaka 13 yamaze ayoboye igipolisi ngo yishimiye kugera kuri Museveni uko ashatse, agashimwa kuba umukada mwiza wa NRM, ariko ibi byose bikagenda biyoyoka mu myaka ya nyuma kugeza yirukanwe ku mirimo ye muri Werurwe 2018.

Yatawe muri yombi kuwa 13 kamena akuwe ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde, mbere yo kurizwa kajugujugu ya gisirikare yamujyanye Mbuya kubonana n’umugaba mukuru w’ingabo nyuma akoherezwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye ari naho afungiye kugeza ubu.

Minisitiri w’umutekano, Gen Jeje Odongo mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, akaba yaravuze ko Gen Kale Kayihura afite urubanza agomba gusubiza, ariko ntiyasobanura ibyaha aregwa.

2018-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026
Huye:Polisi y’u Rwanda  iributsa  akamaro ko kurara mu nzitiramibu

Huye:Polisi y’u Rwanda iributsa akamaro ko kurara mu nzitiramibu

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Polisi y’u Rwanda yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Ntara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Inama za RGB ku bayobozi baterwa ubwoba n’ Itangazamakuru rivuga ibitagenda

Inama za RGB ku bayobozi baterwa ubwoba n’ Itangazamakuru rivuga ibitagenda

Ubwanditsi 19 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka
INKURU NYAMUKURU

Umushyikirano wa 15 uzibanda kuri gahunda y’Igihugu igamije impinduka

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi
HIRYA NO HINO

Urujijo ku gatsiko k’abasirikare yinjiye muri Congo bavuye ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 01 Nov 2018
I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu
UBUKUNGU

I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

Ubwanditsi 22 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru