Abanyarwanda 72 bafashwe na Polisi kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nyakanga 2018 bazira kwinjira muri Uganda nta byangombwa bafite, ni mu gihe kandi hamaze iminsi hatangajwe abandi bafunzwe muri ubu buryo.
Aba 72 bafashwe na Polisi bagizwe n’abana 11, abagore 20 n’abagabo 41 aba bafashwe na Polisi ku wa mbere bakekwaho kwinjira muri Uganda ngo nta byangombwa bafite. Ariko ababikurikiranira hafi bagahamya ko hari ikindi kibyihishe inyuma.
Komiseri w’akarere ka Rukiga gaherereye mu burengerazuba bwa Uganda ari naho aba banyarwanda bafatiwe, Bwana Emmy Ngabirano ubwo yari kumwe na Police n’abandi bashinzwe umutekano muri aka gace bahagaritse amabusi 2 ubwo yari ageze mu mujyi wa Muhanga aho aba banyarwanda bose bafatiwe bagasubizwa mu Rwanda baciye ku mupaka wa Gatuna.
Umwe mu banyarwanda bari bafashwe yabwiye umwe mu bashinzwe umutekano babafashe ko yari agiye muri Uganda agiye gushaka akazi mu bice bitandukanye byo mu burengerazuba bwa Uganda nkuko Daily monitor dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Mr Ngabirano ngo yaburiye abanyamahanga binjira muri Uganda nta byangombwa bafite ko bazajya bafatwa bagasubizwa iwabo kubera ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Aba banyarwanda bafashwe bagiye mu kazi gatandukanye muri Uganda, byiswe ko nta mpapuro z’urugendo baribafite ni nyuma yuko hashize iminsi havugwa kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.
Sunday
Good move
piyo
agapfakaburiwenimpongo kabarebe yababujijeguhunahuna
ntabwobunva musaveniyarahumutsesha kera sibuno
abahunahunnye bahunahunnye cyera
Gatete Johnson
Niere ko izo buses mwerekanye ku ifoto atari zo bagendeyemo kuko nigeze kuzigendamo ariko ntainjiramo aterekana ibyangombwa by’urugendo. Keretse babaye bageze mu nzira bakabita.