• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Editorial 06 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Donald Trump yemereye miliyoni y’amadolari Senateri Elizabeth Warren mu gihe ikizamini muzi cy’amaraso (DNA) kizaramuka cyerekanye ko ari kavukire muri Amerika.

Senateri Warren ni umu- démocrate uhagarariye Leta ya Massachusetts. Ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kuzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida azaba mu 2020.

Uyu mugore akunda kuvuga ko akomoka ku bakurambere b’Abahinde batuye muri Amerika bwa mbere.

Mu kumunnyega, Trump akunze kumwita Pocahontas, umukuramberekazi wo muri Amerika wakijije bagenzi be ubwo bari bafashwe n’abakoloni b’Abongereza.

Gufata umunyabigwi w’amateka Pacahontas akamugereranya na Warren byarakaje benshi, bituma bamwe basaba ko Trump asaba imbabazi.

Ubwo yari muri Leta ya Montana kuri uyu wa Kane yamamaza Matt Rosendale ku mwanya w’Ubusenateri, yavuze ko asabye imbabazi Pocahontas wa nyawe.

Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi. Pocahontas ngusabye imbabazi ariko uwiyitirira Pocahontas we nta mbabazi musabye.”

Trump yakomeje avuga ko Warren naramuka atsindiye guhagararira ishyaka ry’aba- démocrate mu matora ya Perezida, akagaragaza ko ari umunyamerika kavukire azamuha miliyoni y’amadolari.

Ati “Nzashyira miliyoni y’amadolari mu muryango wawe udaharanira inyungu, azishyurwa na Trump, nukoresha ikizamini kikerekana ko uri ukomoka mu Buhinde. Ndiyumvamo ko atazabyemera.”

Uyu muryango Trump avuga azashyiramo ayo mafaranga ni uzwi nka Me too Movement wagiye ushyira hanze ibyamamare bikekwaho gukorera abagore ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Warren ni umwe mu bawushyigikiye cyane.

Warren abinyujije kuri Twitter, yabwiye Trump ko akwiye kwibanda ku bibazo byugarije igihugu nk’icyo gutandukanya abana b’abimukira n’ababyeyi babo aho guta umwanya ku nkomoko ye.

Ati “Mu gihe uta umutwe ku nkomoka yanjye, ubutegetsi bwabwe buri gukorera ibizamini muzi by’amaraso abana bato kuko wabatandukanyije n’ababyeyi babo, none nta bushobozi ufite bwo kongera kubahuza. Ukwiye kwibanda ku gusubiranya ubuzima uri kwangiza.”

Warren ni umwe mu ba- démocrate bahabwa amahirwe yo guhagararira ishyaka ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2020. Hillary Clinton wahanganye na Trump mu matora aherutse kugaragaza ko ashyigikiye Warren.

2018-07-06
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Editorial 10 Jan 2017
Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Editorial 08 Apr 2018
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Editorial 20 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda
IMIKINO

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda

Editorial 18 Feb 2018
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique
Amakuru

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 18 Nov 2024
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Editorial 10 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru