• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CNLG yibukije u Bufaransa ko hari abandi 42 bidegembya nyuma yo gukatira Ngenzi na Barahira

CNLG yibukije u Bufaransa ko hari abandi 42 bidegembya nyuma yo gukatira Ngenzi na Barahira

Editorial 10 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yashimiye ubutabera bw’ibihugu bikomeje guhana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inagaragaza ko hari ibigenda biguru ntege mu kubakurikirana.

Ni itangazo CNLG yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko ku wa 6 Nyakanga 2018 Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwashimangiye igifungo cya burundu cyari cyarahawe Octavien Ngenzi na Tito Barahira.

Ni nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bakoreye mu yahoze ari Komini Kabarondo ho muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean-Damascène, yavuze ko iyi komisiyo ishima ko hari ibihugu by’amahanga bikomeje kubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1948 yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside.

Urukiko rw’i Paris rwashimangiye igifungo kuri Ngenzi na Barahira nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Bobigny mu Bufaransa na rwo ruheruka guhamya Pascal Simbikangwa icyaha cya Jenoside, rukamukatira igifungo cy’imyaka 25 nyuma y’urubanza rwabaye hagati ya 25 Ukwakira n’iya 3 Ukuboza 2016.

Dr Bizimana yavuze ko nubwo CNLG ishima ko hari intambwe igenda iterwa mu butabera mpuzamahanga mu guhana abakoze Jenoside, hari na byinshi byo kunengwa.

Yagize agira ati “CNLG ntiyemeranya n’icyemezo cyo ku wa 21 Kamena 2018 u Bufaransa bwafashe cyo guhagarika gukurikirana mu butabera Padiri Wenceslas Munyeshyaka, kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu nk’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gushimuta Abatutsi byakurikiwe no kubica, haba kuri Kiliziya ya Sainte Famille yayoboraga, mu kigo cya Saint Paul no mu nkengero zacyo.”

“CNLG iributsa kandi ko hari Abanyarwanda (42) batorotse ubutabera bidegembya mu Bufaransa, badafatwa kandi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside.”

Mu batunzwe agatoki harimo Dr Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Dr Eugène Rwamucyo, Marcel Bivugabagabo, Pierre Tegera, Dr Charles Twagira, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Claude Muhayimana na Félicien Baligira.

Dr Bizimana yakomeje agira ati “CNLG isanga ugereranije n’igihe ikirego cyatangiwe, ubutabera bw’u Bufaransa bwatinze gukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside, ndetse kuri bose, bwafashe icyemezo ku mpamvu za politiki cyo kutagira uwo bwohereza mu Rwanda, kandi u Rwanda rutarahwemye kubisaba.”

Umwanzuro wo gukatira igifungo Ngenzi na Barahira mu Bufaransa wiyongereye ku zindi manza za Jenoside zaciwe n’ibihugu by’amahanga zigera kuri 22 mu bihugu nk’u Bufaransa, Suède, u Bubiligi, u Bwongereza, Norvège na Canada, n’u Budage.

Hari n’aboherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda bagera kuri 18, n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Uganda, u Buholandi, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Norveji n’u Budage.

U Rwanda rumaze kohereza mu mahanga inyandiko zisaba gufata abantu bagera kuri 914 bakekwaho uruhare muri Jenoside ariko bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Umubare munini w’abatorotse ubutabera kubera icyaha cya Jenoside bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (254), Uganda (226), mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie na Nouvelle Zélande.

CNLG yasabye ibihugu byose u Rwanda rwoherejemo izo impapuro zo gufata no guta muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko zakwitabwaho bagafatwa, bagacibwa imanza n’ibihugu bahungiyemo cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

2018-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Editorial 19 May 2018
Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Perezida Kagame yasobanuye impamvu ubufatanye bwa Afurika na BRICS ari ingenzi

Editorial 27 Jul 2018
Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Editorial 03 Oct 2020
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Editorial 17 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka
Mu Rwanda

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka

Editorial 05 Sep 2017
Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be
ITOHOZA

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Editorial 04 Feb 2019
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views
Amakuru

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Editorial 06 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru