• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Editorial 30 Jul 2018 SHOWBIZ

Zao Zoba, umuhanzi waciye ibintu mu ndirimbo ye yitwa ‘Ancien Combattant’ yishimiwe n’abitabiriye igitaramo cya mbere cya FESPAD naho itsinda rya Sauti Sol ryagombaga kuririmbira i Kigali rihagera benshi batashye birangira ritaririmbye.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018, muri Parking ya Stade Amahoro, ahari hateraniye imbaga yitabiriye ibirori bifungura FESPAD igakomeza kwizihirwa itaramirwa n’abahanzi barimo Knowless Butera, Bruce Melodie ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville.

Ahagana saa mbiri abize umuziki mu ishuri rya WDA ryahoze ku Nyundo rikimurirwa i Muhanga babanje kukanyuzaho baririmba indirimbo zirimo “Humura Rwanda” ya Kamaliza ndetse na “Hora Ihorere Mama” ya Canjo Hamisi. Bakurikiwe na Igor Mabano wahize kuri ubu akaba abigisha yizihira benshi mu ndirimbo ze zitandukanye.

Knowless Butera yaririmbye “Ko Nashize,” “Sweet Mutima,” “Uzagaruke,” “Baramushaka,” “Ujya unkumbura,” ajya no ku z’abandi bahanzi zakanyujijeho nka “Ihorere Mwiza Wanjye” ya Orchestre Inono na “Naraye Ndose” ya Kamaliza. Uyu muhanzi yishimiwe n’abarimo urubyiruko rwari rwiganje muri iki gitaramo.

Yakurikiwe na Bruce Melodie wibanze ku ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi n’izo yatangiriyeho kuririmba zamumenyekanishije. Yahereye ku ndirimbo “Ndumiwe,” “Ntundize,” “Embeera Zo,” “Ikinya,” “Twatoye Twatsinze,” asoreza ku iharawe yakoranye na Urban Boyz n’abandi bahanzi yitwa “Nta Kibazo” yanakoze mu buryo bw’igisirimba bigatangaza benshi.

Zao Zoba wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo yinjiye ku rubyiniro mu ngendo ya gisirikare ndetse yambaye nka bo. Yinjiye asuhuza abitabiriye mu Kinyarwanda ati “Amakuru ki? Amahoro.”

Yahise yanzika n’indirimbo “Ancient Combatant” yakanyujijeho hambere mu butumwa bwamagana intambara ayiririmba agendana n’abitabiriye iki gitaramo wabonaga ko bazi menshi mu magambo ayigize. Yakunze kwitsa ataka ibyiza yasanze mu Rwanda, mu nyikirizo yayo yongeramo amagambo yumvikanisha ko ari igihugu kitakiri ahabi.

Yagize ati “Urakabaho Rwanda, mwese nimumanike amaboko, igihugu gifite amahoro.”

Zao Zoba yishimiwe cyane mu ndirimbo ‘Ancient Combatant’

Yaririmbye izindi ndirimbo ze ebyiri zirimo “Soulard” na yo yamenyekanye cyane anerekana ubuhanga mu kwicurangira ‘guitar’ n’imbyino zihariye zashimishije abitabiriye iki gitaramo ku rwego rwo hejuru.

Nubwo uyu muhanzi yari amaze gususurutsa benshi ndetse bategereje gukomezanya uburyohe n’itsinda rya Sauti Sol, babwiwe ko riri kuva ku kibuga cy’indege rirahagera n’abari hafi y’ahabereye igitaramo bemererwa kwinjira ngo barebe aba bahanzi, ibyuma biranjije gutunganywa mu buryo butunguranye abitabiriye babwirwa ko Sauti Sol itakiririmbye.

Ibi byababaje benshi mu bari bayitegereje igihe kigera ku isaha yose bazi ko iri buririmbe ariko bikaza kurangira nubwo yari yahageze itiyeretse abafana. Amwe mu makuru avuga ko yari ifite ikindi gitaramo mu kabyiniro gihuje amasaha n’igihe yagereye i Kigali.

Abahanzi baririmbye mu gitaramo cya mbere cya FESPAD bari babanjirijwe n’ibirori byiganjemo imbyino byabaye ku manywa

Abahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo bacurangiwe na Sebeya Band igizwe n’abize umuziki mu ishuri rya WDA

Abahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Live

Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo ‘Nta Kibazo’

Ibirori byabanjirije igitaramo cya mbere cya FESPAD byakurikiwe n’abayobozi batandukanye

Knowless Butera yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zishimiwe n’abiganjemo urubyiruko bari bari muri iki gitaramo

Yakanyujijeho no mu gucuranga ‘guitar’

Yari afite n’ababyinnyi bamuherekeza mu mbyino zo muri Congo Brazaville

2018-07-30
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Editorial 30 Mar 2021
Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Editorial 17 Aug 2021
Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango

Umuhanzi Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yeretse ababyeyi umukazana wabo mu muryango

Editorial 23 Jan 2018
Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Editorial 12 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi
POLITIKI

Canada: Gen Kabarebe yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ku isi

Editorial 16 Nov 2017
Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.
Amakuru

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Editorial 29 Jan 2021
Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo
Mu Mahanga

Bane mu nyeshyamba zikomoka i Burundi bishwe n’igisirikare cya Congo

Editorial 25 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru