• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Arabia Saoudite Yahambirije Ambasaderi Wa Canada Inahamagaza Uwayo

Ubwanditsi 06 Aug 2018 Mu Mahanga

Guverinoma ya Arabia Saoudite kuri iki Cyumweru yahaye amasaha 24 Ambasaderi wa Canada ngo abe avuye muri iki gihugu, ndetse ihita inahamagaza ambasaderi wayo muri Ottawa. Imibanire ishingiye ku bucuruzi hagati y’ibi bihugu nayo yahagaze.

Iki ni icyemezo cyije nyuma y’iminsi mikeya igihugu cya Canada kinenze itabwa muri yombi ry’impirimbanyikazi nyinshi ziharanira uburenganzira bw’abagore muri Arabia Saoudite. Igihugu cya Canada kikaba ntacyo kiratangaza kuri aya makuru.

Nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, ngo bigaragara ko igihugu cya Arabia Saoudite kuri uyu wa Gatanu ushize kitishimiye ubusabe bwa Canada bwo guhita kirekura izi mpirimbanyikazi z’uburenganzira bw’abagore zifunze.

Kuwa kane ushize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Chrystia Freeland yagaragaje impungenge abinyujije kuri twitter, zo gufunga abagore baharanira uburenganzira bwabo by’umwihariko uwitwa Samar Badawi.

Icyo gihe minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Canada akaba yaragize ati: “Duhangayikishijwe cyane no kumenya ifungwa rya Samar Badawi, umuvandimwe wa Raif Badawi, muri Arabia Saoudite. Canada ishyigikiye umuryango wa Badawi muri iki kigeragezo gikomeye, kandi dukomeje guhamagarira ifungurwa rya Raif na samar Badawi.”

Samar Badawi watawe muri yombi ni mushiki wa Raif Badawi wamenyekanye cyane mu kunyuza ibitekerezo bye kuri internet nawe akaba amaze imyaka 6 afunze azra kunenga Idini ya Isilamu. Umugore we n’abana be batatu baba I Quebec muri Canada.

Umubano wa Arabia saoudite na Canada wongeye kugaragaramo igitotsi nyuma y’uko na none nyuma y’aho  Canada yari iherutse kugurisha Arabia Saoudite imodoka z’imitamenwa za gisirikare bivugwa ko zakoreshejwe mu kwica abasivili muri Yemen. Kuva icyo gihe ngo Canada ikaba yaratangiye kwitandukanya na Guverinoma ya Ryad.

 

2018-08-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

RNC irarimbutse nka za MDR, MRND na CDR, n’andi mashyaka atwibutsa amateka mabi yaranze uru Rwanda

Ubwanditsi 18 Oct 2023
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Ubwanditsi 08 Aug 2021
Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Ubwanditsi 17 May 2016
Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

RUSHYASHYA 03 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agathon Rwasa mu mazi abira
INKURU NYAMUKURU

Agathon Rwasa mu mazi abira

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33
Amakuru

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ubwanditsi 10 Jan 2022
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview
POLITIKI

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Ubwanditsi 10 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru