• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Ubwanditsi 10 Aug 2018 ITOHOZA

Ku wa 10 Kanama 1962, nibwo Jeannette Kagame yabonye izuba, avukira i Burundi,  ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 56 y’amavuko.

Ku itariki ya 10 Kamena 1989 ubwo yari afite imyaka 27, yashyingiranwe na Paul Kagame wari majoro mu gisirikare cya Uganda,  ibirori by’ubukwe bwabo bibera mu mujyi wa  i Kampala.

Kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yifurijwe isabukuru nziza n’abantu batandukanye barimo n’umukobwa we, Ange babicishije ku nkuta zabo za twitter.

Ange yagize ati “Isabukuru nziza mama” ashyiraho ifoto ye yo mu bwana amuteruye.

Ange Kagame ni umwe mu bafashe iya mbere mu kwifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze harimo kuba yaragize uruhare mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango ‘Imbuto Foundation’ yashinze 2007, anabereye Umuyobozi w’Ikirenga.

Muri Mata 2001 kandi Madamu Jeannette Kagame yayoboye inama yabafasha babakuru by’afurika yita kubana ndetse no kubarinda ubwandu bwa virusi itera Sida yabereye i Kigali.

Mu bindi bikorwa amenyereweho harimo gutanga ibihembo ku rubyiruko rufite ibitekerezo by’icyitegererezo kurusha abandi hano mu Rwanda. ibi bihembo nibyo bizwi nka “Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA) biba buri mwaka.

Madamu Jeannette Kagame

Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igiheruka cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. iki gihembo yagiherewe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).

Cyaje gikurikira ikindi yahawe  cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere.

Ni igihembo yahawe n’Umuryango Team Heart, ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi mu gihugu ndetse ubu ukaba uri gukusanya inkunga yo kubaka ikigo cya mbere kivura indwara z’umutima mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bafasha ba bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kugaragaza uruhare rwabo mu muryango mugari ndetse no kuba hafi abenegihugu cyane cyane yita ku bafite ibibazo kurusha abandi.

2018-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi

RUSHYASHYA 09 Mar 2026
Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Impamvu y’ikomoko  ya Museveni “ abahima n’abahima b’aba-Chwezi “ nyirabayazana y’ urwango  ku Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada

Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada

Ubwanditsi 09 Nov 2019
General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Ubwanditsi 13 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre
Mu Mahanga

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016
#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020
POLITIKI

#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

Ubwanditsi 18 Apr 2020
Itohoza : Uko isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA, imaze gufungisha abantu 3 ryatanzwe
ITOHOZA

Itohoza : Uko isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA, imaze gufungisha abantu 3 ryatanzwe

Ubwanditsi 26 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru