• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Ubwanditsi 10 Aug 2018 ITOHOZA

Ku wa 10 Kanama 1962, nibwo Jeannette Kagame yabonye izuba, avukira i Burundi,  ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 56 y’amavuko.

Ku itariki ya 10 Kamena 1989 ubwo yari afite imyaka 27, yashyingiranwe na Paul Kagame wari majoro mu gisirikare cya Uganda,  ibirori by’ubukwe bwabo bibera mu mujyi wa  i Kampala.

Kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yifurijwe isabukuru nziza n’abantu batandukanye barimo n’umukobwa we, Ange babicishije ku nkuta zabo za twitter.

Ange yagize ati “Isabukuru nziza mama” ashyiraho ifoto ye yo mu bwana amuteruye.

Ange Kagame ni umwe mu bafashe iya mbere mu kwifuriza umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze harimo kuba yaragize uruhare mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango ‘Imbuto Foundation’ yashinze 2007, anabereye Umuyobozi w’Ikirenga.

Muri Mata 2001 kandi Madamu Jeannette Kagame yayoboye inama yabafasha babakuru by’afurika yita kubana ndetse no kubarinda ubwandu bwa virusi itera Sida yabereye i Kigali.

Mu bindi bikorwa amenyereweho harimo gutanga ibihembo ku rubyiruko rufite ibitekerezo by’icyitegererezo kurusha abandi hano mu Rwanda. ibi bihembo nibyo bizwi nka “Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA) biba buri mwaka.

Madamu Jeannette Kagame

Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igiheruka cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. iki gihembo yagiherewe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).

Cyaje gikurikira ikindi yahawe  cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere.

Ni igihembo yahawe n’Umuryango Team Heart, ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi mu gihugu ndetse ubu ukaba uri gukusanya inkunga yo kubaka ikigo cya mbere kivura indwara z’umutima mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bafasha ba bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kugaragaza uruhare rwabo mu muryango mugari ndetse no kuba hafi abenegihugu cyane cyane yita ku bafite ibibazo kurusha abandi.

 

 

2018-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Breaking news – Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Ubwanditsi 08 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ACF2019 – Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire yageze mu Rwanda
POLITIKI

ACF2019 – Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba
POLITIKI

Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Ubwanditsi 18 Jan 2019
Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi
HIRYA NO HINO

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru