• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi , arasaba Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Ubwanditsi 21 Aug 2018 ITOHOZA

Umunyarwanda Omar Servil Ntagengwa uba mu Bubiligi, avuga ko Abasilamu b’Abanyarwanda na we abarizwamo, mbere na mbere bakwiye kumva ko ari Abanyarwanda, banakwiye kurangwa n’imico ya Kinyarwanda kurusha uko bakwibona mu mico y’ahandi.

Omar Ntagengwa w’imyaka 56 y’amavuko, yiga muri Kaminuza Katulika y’i Louvain mu Bubiligi (Université Catholique de Louvain), akaba yarakoze ubushakashatsi ku ‘Myitwarire y’Abasilamu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’ abukorera mu kigo cya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.

Mu bushakashatsi yakoze, agaragaza ko hari uruhande rumwe rw’abasilamu bijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n’urundi rw’abagerageje kurwana ku Batutsi bahigwaga ngo bicwe, ndetse bamwe muri bo bakaba baraje no kuhasiga ubuzima.

Nyuma yo gusoza ubu bushakashatsi bwe yise “Le rôle de l’Islam dans la Prévention et la Lutte Contre le génocide des Tutsi de 1994”, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Kanama 2018, ubwo abasilamu bo ku Isi yose bizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Adha [bizihiza bagendeye kuri Aburahamu wari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama],  arasaba Abanyarwanda b’Abasilamu kumva ko bafite umwanya mu Rwanda, bakarukunda, barukorera kandi mu mahoro n’urukundo.

Agira ati “… abasilamu mvugira bari mu Rwanda, batuye mu Rwanda, umusilamu w’Umunyarwanda agomba kumva ko afite umwanya mu Rwanda, hari ikibazo abantu bakunze kubazwa ati ‘uri umusilamu cyangwa uri umunyarwanda’?  ‘uwaguhitishamo kuba umusilamu no kuba umunyarwanda wahitamo iki? Abasilamu bamwe bakunze kuvuga ngo ndi umusilamu ntabwo ndi Umunyarwanda, ibyo ntabwo ari byo”.

Akomeza avuga ko kuvuga Ubunyarwanda, umuntu aba avuze ubwenegihugu, ndetse ko umusilamu abanza kuba umunyarwanda mbere yo kwitwa umusilamu, akaba agomba guharanira kubaho nk’umunyarwanda.

Ati “Iyo tugeze mu by’ijuru, nibwo tuzana iby’amadini, mu byerekeye iby’ijuru wumva uri hehe? Numva ndi umuyisilamu, ku bwanjye ni nako nifuza ko abasilamu biyumva, ku bwenegihugu ndi umunyarwanda, ndi umusilamu nk’umwemera, ndi umugabo mu bagabo, si ndi umugore, ariko si binteranya n’abagore, ariko ikirenze kuri ibyo byose ndi umuntu”.

Omar avuga ko umusilamu warangije kwiyumva nk’umunyarwanda mbere yo kwiyumva nk’umusilamu,  agomba no kwiyumva nk’umuntu, umuntu uhagarariye Imana ku Isi.

Akomeza agira ati “Umusilamu agomba kwiyumvamo ko ari umuntu, kandi umuntu w’umwemera, agomba kwiyumvamo ko ahagarariye Imana ku Isi, icyo umuntu uhagarariye Imana ku Isi abonamo mugenzi we, ni ukumubonamo ko na we ahagarariye Imana ku Isi”.

Nk’uko byavuzweho hejuru ko ubushakashatsi bwa Omar yabukoreye mu Kigo cya Kibagabaga, avuga ko inyigisho zatanzwe muri iki kigo mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bigishwa kubona bagenzi babo nk’abahagarariye Imana ku Isi, byatumye hari abagize ubutwari bwo kurengera bagenzi babo bahigwaga ngo bicwe muri jenoside.

Avuga ko izi nyigisho zikwiye no kwigishwa no mu yandi madini. Ati “Mbere yo kubona ko umuntu ari umututsi, ari inzobe, ari igikara, ari umuzungu cyangwa ikindi, banza umenye ko ari umuntu, umuntu uhagarariye Imana ku Isi, umwubahire icyo, ni nacyo nshaka kuvuga no ku yandi madini, atari ku bayisimaku gusa.

Mbere yo gupfa ko bamwe bagiye mu mugisigiti abandi mu Kiliziya, babanze bamenye ko bose ari abantu kandi bahuriye ku gihugu cy’u Rwanda, babe abantu bareba aho igihugu cyerekera, bajyane naho cyerekera, babane nk’abenegihugu,… ukwemera kudaha umuntu kugenda uko ashaka ntabwo aba ari ukwemera, kuba kumuyobya,…”.

Muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi, Ntagengwa Omar Servil yahize mu ishami ry’Ubumenyi mu bijyanye n’amadini n’ imibereho y’abantu “Sciences religieuses et Sociales”. Mu mwaka wa 2005 ubwo yageragayo kuhatura, yabanje kwiga ibijyanye n’imico n’imitekerereze y’abantu (Inter-culturalité).

Mu nkuru itaha, tuzabagezaho byimbitse iby’ubu bushakashatsi bw’Imyitwarire Abasilamu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Source : Bwiza

2018-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 10 Oct 2018
RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda  yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Uganda: Ukekwaho kugira inkomoko mu Rwanda yafashwe ashinjwa urupfu rwa ASP Kirumira

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili
Mu Mahanga

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira
Mu Rwanda

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa
Mu Rwanda

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Ubwanditsi 22 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru