• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Editorial 22 Aug 2018 ITOHOZA

Abagande bahawe gasopo ko badakwiye kwitambika perezida n’imodoka zimuherekeje ko ababigerageza bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Ibi byatangajwe na Maj Chris Magezi, umuvugizi w’ibiro by’umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu we w’imfura.

Yagize ati “Abantu ntibagomba kugerageza kwitambika Perezida cyangwa abamuherekeje,… baba barinzwe n’amategeko, kwataka Perezida ukabishyira mu bikorwa, ni ikintu cyo kwitondera utanagombye no kwibazaho, kuko n’ingaruka zabyo ziza ari mbi cyane ».

Ibi yabitangaje nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka ye ku wa 12 Kanama 2018, mu gace ka Arua, Perezida yari yagiyemo mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka NRM ku mwanya w’ubudepite.

Iyi myigaragambyo yasize umushoferi, Yasin Kawuma wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine ahasize ubuzima, ndetse na bamwe mu badepite n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta batawe muri yombi barafungwa.

Mu kiganiro yagiranye na Chimpreports, Maj Chris Magezi avuga ko kwataka perezida ariko nko gushaka kuvanaho ibikubiye mu itegeko Nshinga ndetse ko ari nko gukinisha umuriro, ati «  Twe twasinyiye kurinda perezida mu buryo ubwo aribwo bwose ».

Akomeza avuga ko urupfu rwa Yasin Kawuma wari umushoferi wa Bobi Wine rugikorwaho iperereza, ko rurimo urujijo. Agashimangira ko kuba na Bobi Wine yarasanganwe imbunda, ko icyo cyonyine gihagije kuba  ikimenyetso kigaragaza ko agomba gukurikiranwa n’inkiko.

Ashimangira ko kimwe n’abandi bafatanwe, bagomba gukurikiranwa, agahakana iby’iyicarubozo rivugwa ko ryaba ryarakorewe Bobi Wine.

2018-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Editorial 09 Oct 2017
Padiri Nahimana  yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Editorial 24 Jan 2017
General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

General Aloys Nzabampema uyoboye FNL irwanya Leta y’ u Burundi, yarusimbutse

Editorial 13 Apr 2019
Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Editorial 08 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda
Mu Mahanga

Abanyarwanda bagize icyo bavuga ku irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda

Editorial 08 Feb 2016
Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Inama idasanzwe y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko itandukanye

Editorial 17 Mar 2018
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Editorial 12 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru