• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Kwataka Perezida Ni Nko Gukina N’umuriro- Uvugira Umuhungu Wa Museveni, Gen Muhoozi

Ubwanditsi 22 Aug 2018 ITOHOZA

Abagande bahawe gasopo ko badakwiye kwitambika perezida n’imodoka zimuherekeje ko ababigerageza bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Ibi byatangajwe na Maj Chris Magezi, umuvugizi w’ibiro by’umujyanama wa Perezida Museveni ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu we w’imfura.

Yagize ati “Abantu ntibagomba kugerageza kwitambika Perezida cyangwa abamuherekeje,… baba barinzwe n’amategeko, kwataka Perezida ukabishyira mu bikorwa, ni ikintu cyo kwitondera utanagombye no kwibazaho, kuko n’ingaruka zabyo ziza ari mbi cyane ».

Ibi yabitangaje nyuma y’igitero cyagabwe ku modoka ye ku wa 12 Kanama 2018, mu gace ka Arua, Perezida yari yagiyemo mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka NRM ku mwanya w’ubudepite.

Iyi myigaragambyo yasize umushoferi, Yasin Kawuma wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine ahasize ubuzima, ndetse na bamwe mu badepite n’abandi bantu batavuga rumwe na Leta batawe muri yombi barafungwa.

Mu kiganiro yagiranye na Chimpreports, Maj Chris Magezi avuga ko kwataka perezida ariko nko gushaka kuvanaho ibikubiye mu itegeko Nshinga ndetse ko ari nko gukinisha umuriro, ati «  Twe twasinyiye kurinda perezida mu buryo ubwo aribwo bwose ».

Akomeza avuga ko urupfu rwa Yasin Kawuma wari umushoferi wa Bobi Wine rugikorwaho iperereza, ko rurimo urujijo. Agashimangira ko kuba na Bobi Wine yarasanganwe imbunda, ko icyo cyonyine gihagije kuba  ikimenyetso kigaragaza ko agomba gukurikiranwa n’inkiko.

Ashimangira ko kimwe n’abandi bafatanwe, bagomba gukurikiranwa, agahakana iby’iyicarubozo rivugwa ko ryaba ryarakorewe Bobi Wine.

2018-08-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Ubwanditsi 22 Mar 2020
Gitifu w’Akarere ka Nyagatare  yatawe muri yombi

Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi

Ubwanditsi 07 Sep 2017
Perezida  KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Ubwanditsi 31 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.
Amakuru

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Ubwanditsi 05 Nov 2022
Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

Danmark: Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 May 2017
Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Ubwanditsi 07 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru