Umugore wa Depite Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] aratabaza, arashinja igisirikare gukubita umugabo we ubwo yari amaze gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Entebbe ajya mu mahanga kwivuza.
Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, yagiye kwivuza hanze ku cyemezo cy’abaganga bo mu bitaro bya Lubaga aho amaze igihe arwariye nyuma yo kuva mu munyururu.
Leta ivuga ko Bobi Wine azemererwa gusohoka akajya kwivuriza mu mahanga namara gusuzumwa n’abaganga bemewe n’igihugu.
Umugore wa Bobi Wine ntakozwa icyemezo cy’ubutegetsi, aravuga ko bugambiriye kumutinza nkana kugira ngo atabona ubuvuzi bityo azamugare burundu.
Barbie Itungo Kyagulanyi, yanditse ubutumwa burebure kuri Facebook agaragaza ko umuryango utishimiye na gato icyemezo leta yafashe cyo gufunga bwa kabiri Bobi Wine mu gihe urukiko rwa Gulu ruherutse kumurekura rukanamuha ibyangombwa byo kujya kwivuza hanze.
Yagize ati “Bobi yongeye gufatwa n’inzego z’umutekano mu buryo bumuhutaza ubwo yari ku kibuga cy’indege i Entebbe ajya i Washington kwivuza kandi yari afite icyemezo cy’urukiko kimwemerera kujya hanze.”
Yongeyeho ati “Afite icyemezo cya muganga cyatanzwe n’ibitaro bya Lubaga cyemeza ko akeneye ubuvuzi bwisumbuye hanze y’igihugu.”
Barbie Itungo yanahishuye ko mu biganiro yagiranye na Bobi Wine abapolisi bamaze kumugeza mu bitaro bya Kiruddu Hospital, yamubwiye ko yakubitiwe mu modoka itwara abarwayi[ambulance] ndetse ngo n’abaganga babyiboneye.
Yagize ati “Yambwiye ko bakimara gufunga inzugi za ambulance bongeye kumukubita mu buryo bubabaje imbere y’abaganga b’igihugu. Bazimije amatara yo muri ambulance ubundi baramukubita. Bobi ubu yasubiye mu buribwe bukomeye aho yashyizwe mu bitaro bya Kirudu”.
Sema Halelua
Arikose Aka Karengane Kazarangira Ryari?