Bwa mbere mu mateka amashyaka Green Party na PS -Imberakuri zabonye amajwi 5% aziha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho buri rimwe ryegukanye imyanya ibiri muri 53 yahatanirwaga n’amashyaka n’abakandida bigenga.
Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite,wakomeje kuza ku isonga n’amajwi y’agateganyo 74%.
Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53. Green Party na PS Imberakuri nk’amashyaka atavuga rumwe na leta buri ryose ribona amajwi 5%.
Aya mashyaka abiri yabonye 5% bwa mbere, Prof Mbanda yahise atangaza ko buri ryose ryabonye intebe ebyiri, ebyiri mu Nteko. PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5.
Abakandida bigenga nta n’umwe wigeze ageza amajwi 5% akenewe kugira ngo bicare mu Nteko.
Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.
Umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza ubimburira abandi ku rutonde rw’abakandida , agakurikirwa n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude, ni bo babaye Abadepite.
Ishyaka PS Imberakuri ryari ryatsinzwe ayo mu 2013 ariko kuri iyi nshuro ribonye imyanya mu Nteko, aho Perezida waryo Mukabunani Christine na Niyorurema Jean Rene, ari bo bazarihagararira mu Nteko.
Nk’ibisanzwe, FPR Inkotanyi ni yo yabonye intebe nyinshi mu Nteko ariko zagabanutse imwe ugereranyije na manda y’Umutwe w’Abadepite icyuye igihe; PSD yatakaje ebyiri naho PL imwe.
Abadepite bake PL izinjirana mu Nteko ni Mukabalisa Donatille uriyobora, akaba aria nawe wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe; Munyangeyo Théogène nawe wari Umudepite; Dr Mbonimana Gamariel na Mukayijore Suzanne.
Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Nyirahirwa Veneranda, Hindura Jean Pierre, Rutayisire Georgette na Muhakwa Valens ni bo badepite bazahagararira PSD.
Aba badepite 53 bariyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo; Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse. Bariyongeraho Mussolini Eugene uzahagararira abafite ubumuga n’abandi 24 bazahagararira abagore muri buri Ntara, bose babe 80.
Salvator
Demokarasi mu Rwanda oyeee!
Habineza niwe muhamya wa mbere ubu…
Lille
Egoo ko Mana yanjye weee, mbega Demo…ka..ra..sii
felicitations Habineza na Mukabunani,…Nizere ko uwundi mwanya muwuha Ntaganda..hahaaaa, ntabwo yabyemera???