• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Ibyo inararibonye zisanga Umutwe w’Abadepite mushya waheraho

Ubwanditsi 05 Sep 2018 POLITIKI

Abanyarwanda bategereje kumenya abadepite 80 bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, bakabatorera amategeko ababereye, bakamenya kandi bakagenzura ko Guverinoma ishyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage.

Ni byinshi abakandida biyamamaje mu matora y’Abadepite yo kuwa 2 Nzeri kugeza kuwa 4 Nzeri 2018, bijeje abaturage, yaba mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ubworozi, ubuzima, uburezi n’ibindi bazabagezaho mu myaka itanu iri imbere.

Urugero ni nk’abavuze ko bazubaka imihanda ica mu kirere, abazarindisha igihugu ibyogajuru, abazashyiraho banki n’ikigega cy’ubwishingizi gifasha abahinzi n’aborozi n’ibindi.

Abakandida ba FPR Inkotanyi, bo bavuze ko bazashyigikira gahunda za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubarizwa muri iri shyaka.

Ku rundi ruhande, inararibonye mu byiciro bitandukanye zivuga ko hari ibyo Umutwe w’Abadepite mushya ukwiriye kwihutira gukora, cyane cyane gutora amategeko asubiza ibibazo bikomereye abaturage byiganje mu bukungu n’uburezi.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Christopher Kayumba, yavuze  ko Abadepite bakwiye guhagurukira uburezi kuko bugihuzagurika kandi ari bwo bucurirwamo abakozi bubaka igihugu.

Avuga ko Inteko Ishinga Amategeko ikwiriye kongera uburyo yegera abaturage, ahari ibibazo ikabavuganira, ikanabasobanurira ibikorwa byayo kuko abenshi bagaragaje ko batayizi ndetse baheruka kumva izina abadepite mu gihe cyo kubasaba amajwi.

Ati “Iyo abantu batoye lisiti y’amashyaka, amashyaka atowe nayo agomba kugira uruhare mu gutuma abadepite bayo bajya kuganira n’abaturage bakamenya ibibazo byabo bakanabafasha kubikemura.”

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege, akimara gutora yavuze ko abadepite bashya bagomba gukemura ihuzagurika muri politiki y’uburezi.

Ati “Ikintu cyo guharanira iterambere haracyarimo ikintu cyo guhuzagurika kw’inzego zitandukanye. Byaba byiza rero nk’abadepite bafashije icyo kintu cy’ihuzagurika kikavaho. Cyane cyane ikintu kitanshimisha ni nk’uburezi. Mu burezi ubona hakiri indi ntera igomba guterwa.”

Musenyeri Mbonyintege avuga ko abadepite batowe bagomba kuzahuza inzego zose zifite uruhare mu burezi arizo ubuyobozi, abarezi, ababyeyi, n’abanyeshuri.

Ibyiciro by’Ubudehe

Dr Ismael Buchanan, Umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze  ko asanga abadepite bakwiriye guhita biga uburyo abaturage bashyizwe mu byiciro by’ubudehe kuko hari abavuga ko barenganyijwe.

Ati “Ahenshi bagiye bagera byagiye bigaragara ko abantu bashobora kuba barashyizwe mu rwego rutari rwo. […] Kubona nk’umuntu w’umusaza cyangwa umukecuru udafite ubushobozi ajya mu cyiciro cya gatatu ni ikibazo gikomeye.”

Dr Buchanan avuga ko ibyiciro by’ubudehe bikwiriye kuba igisubizo aho kuba umuzigo ku baturage.

Kunoza imisoro

Dr Kayumba na Dr Buchanan bavuga ko Abadepite bashya bakwiye kureba uko amategeko agenga imisoro yahuzwa, n’igihembwe itangwamo kikaba kimwe.

Dr Kayumba yagize ati “Imisoro iri mu bitabo by’amategeko bitandukanye kandi isabwa mu bihembwe bitandukanye. Rero bashyiraho igitabo kimwe cy’amategeko kandi imisoro igatangwa mu gihembwe kimwe kuko byakorohera abakora ubucuruzi”.

Bavuga kandi ko Abadepite bakoze ubuvugizi imisoro ikagabanywa byarushaho kuba byiza.

Inararibonye zisaba Abadepite kuvuganira abaturage bakegerezwa ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi aho bitaragera.

Dr Kayumba Christopher asanga abadepite bakwiye kwegera abaturage kurutaho

Musenyeri Smaragde Mboyintege we asanga abadepite bakwiye guca ihuzagurika mu burezi

Dr Ismael Buchanan asaba ko Abadepite bashya bakwegera abaturage bakaboneraho kubavuganira

2018-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside

Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside

RUSHYASHYA 01 Oct 2026
Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Komisiyo Ya Loni Yakoze Iperereza Ku Burundi Irashima Uruhare Rw’u Rwanda

Ubwanditsi 19 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi
Amakuru

Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi

Ubwanditsi 05 Dec 2025
Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye
HIRYA NO HINO

Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG
Amakuru

Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Ubwanditsi 31 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru