Umunyapolitiki Agathon Rwasa usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka FNL (Front National de Liberation), aratangaza ko yashinze undi mutwe wa politiki anahamagarira Abarundi kuwinjiramo.
Agathon Rwasa ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi, by’umwihariko akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu nama yakoresheje yari yitabiriwe n’abayoboke be mu mujyi wa Bujumbura, yatangaje ko afite irindi shyaka.
Arasaba ko iri shyaka rishya ritakwitiranwa n’iryari risanzwe, ati “Ishyaka tugomba gushinga ntirigomba kwitiranwa na gato n’iryari risanzwe rya FNL, twebwe ni ‘Front National de Liberté, mu gihe abandi ari ‘Forces Nationales de Liberation’, ntibisa keretse abashaka kubikoresha mu zindi mvugo”.
Agathon Rwasa abajijwe niba kuba yashinga irindi shyaka bitamugiraho ingaruka akaba yakurwa mu nteko, yasubije agira ati “Ndibaza ko tuzakomeza turi mu Nteko Nshingamategeko mu gihe ishyaka ryacu ryakwemerwa n’amategeko kuko turiyo nk’abigenga kandi itegeko rigenga amatora ntabwo ryadufatirwaho kuko ibyacu birigenga (Situation Specialise).
Abarwanashyaka ba Agathon Rwasa basaga 500 bari bitabiriye iyi nama yaberaga mu kigo OPDE mu mujyi wa Bujumbura, abifuza kuwujyamo ngo bakaba bategereje ko wemerwa na Leta. Ishyaka FNL (Forces nationales de liberation) rya Agathon Rwasa ryari risanzwe, yarishinze mu 1980 rikaba ryari rinafite ingabo.
RUGENDO
HAZAGIRE USHIGA ISHYAKA MURWANDA RIRWANYA UBUTEGETSI TUREBE!!!!!!
UYU SIMWE YISHE ABATUTSI BENE WACU NONE RUSHYASHYS MURAMURIRIMBA
NKI INTWARA!!MUBYANDIKA MUNYUNGU ZA POLITIKE NTARUKUNDO!!!!!???
UBURUNDI BUFITE DEMOKARASI ESESUYE!!
BURI MUBIHUGU BIKE BYEMERERA ABARWANYA UBUTEGETSI KWIGARAGABYA
GUKORA IBYO BASHAKA!!