• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Apple yamuritse iPhone nshya n’isaha ishobora gukurikirana imikorere y’umutima

Apple yamuritse iPhone nshya n’isaha ishobora gukurikirana imikorere y’umutima

Editorial 14 Sep 2018 IKORANABUHANGA

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rwamuritse iPhone eshatu nshya ndetse n’isaha ifite ubushobozi bwo kugenzura uko umutima utera.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri muri Steve Jobs Theater i Cupertino muri leta ya California, niho habereye iki gikorwa cyo kumurika ibikoresho bishya by’ikoranabuhanga bya Apple.

Nk’uko byari byitezwe, hashyizwe hanze Apple Watch Series 4, yaje ifite umwihariko wo kuba ikoranye ikoranabuhanga rigenzura uko umutima utera.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Apple, Jeff Williams yavuze ko babonye uburenganzira bw’ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti, FDA, bubemerera kuba iyi saha yakoreshwa mu buvuzi.

Izajya ifasha uyambaye kuba yapima uko umutima we utera no kubona ibimenyetso by’ibibazo birimo kuba wahagarara cyangwa umwuka utageramo uko bikwiye (stroke), ku buryo wakwihutira kujya kwa muganga.

ABC News ivuga ko iyi saha ibasha kumenya niba umuntu anyereye cyangwa aguye hasi, igahamagara nimero z’abakora ubutabazi bwihuse igihe amaze umunota umwe atanyeganyega.

Apple Watch Serie 4 ifite umubyimba muto n’ikirahure kinini ugereranyije n’izayibanjirije, ikoresha akuma karanga ahantu (GPS) izajya igurishwa ku madolari 399, mu gihe ishobora gukoreshwa nka telefoni ari 499$.

Apple kandi yanashyize hanze telefoni nshya eshatu zirimo iPhone XS, iPhone XS Max na iPhone XR zose zifite ikirahure kinini kandi kigera ku mpande.

Icyo zitandukaniyeho na iPhone X yasohotse umwaka ushize ni amafoto meza, amajwi asohoka neza kandi akagera kure ndetse n’ikoranabuhanga rikorana n’isura ariko ryihuta cyane (Face ID).

Izi telefoni zizagera ku isoko tariki ya 21 Nzeri. iPhone XS Max izaba igura amadolari 1099, iPhone XS igure amadolari 999, ni mu gihe iPhone XR izatangira gucuruzwa ku wa 19 Ukwakira yo izajya igurishwa amadolari 749.

Ubwo umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Apple, Jeff Williams, yasobanuraga imikorere ya Apple Watch Series 4 muri Steve Jobs Theater kuri uyu wa 12 Nzeri 2018

Visi Perezida wa Apple ushinzwe iyamamazabikorwa ku Isi, Phil Schiller, asobanura imikorere ya Apple iPhone XS na Apple iPhone XS Max kuri uyu wa Gatatu

Apple iPhone XR yakozwe mu mabara atandukanye, yamuritswe kuri uyu wa Gatatu muri Leta ya California

2018-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Editorial 02 Apr 2019
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Editorial 02 Mar 2018
Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Editorial 17 Mar 2020
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Editorial 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota
Amakuru

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022
Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo
Mu Rwanda

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we akamushyingura mu rugo

Editorial 16 Jan 2019
Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu
Mu Rwanda

Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Editorial 13 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru