Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 12 Nzeri, yasabye guverinoma ibisobanuro ku itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko no gusubizwa iwabo bikomeje gukorerwa Abanyarwanda.
Icyemezo cya perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kije nyuma y’aho bamwe mu badepite bagaragarije ko iri tabwa muri yombi no gusubiza iwabo Abanyarwanda byakomeje nyamara Perezida kagame na Museveni barabonanye muri Werurwe bakiyemeza gukemura iki kibazo.
“Kujujubywa byarakomeje kuva Kigali yaregera Kampala ko RNC iri gukoresha Uganda mu bikorwa byo gushaka abarwanyi no gukora ubukangurambaga mu Banyarwanda baba muri Uganda hagamijwe guhungabanya u Rwanda,” uyu ni Depite Anna Adeke, uhagarariye urubyiruko mu nteko.
Hon Adeke yavuze amazina ya bamwe mu Banyarwanda batawe muri yombi barimo; Emmanuel Cyemayire, wari umucuruzi muri Mbarara bivugwa ko yanakorewe iyicarubozo, nyuma akajugunywa ku mupaka wa Gatuna kuwa 04 Mutarama, ndetse na Jessica Muyongerwa na Vanessa Gasaro, batawe muri yombi nyuma bakajugunywa ku mupaka.
Adeke akavuga ko iri tabwa muri yombi bifite ingaruka ku ihungabana ry’umutekano mu gihugu, ku rundi ruhande bikaba ari ikibazo ku mibanire ya dipolomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda benshi babayeho mu bwoba bikanga ko ari bo bashobora gukurikiraho mu gutabwa muri yombi.
Mu kwezi gushize nk’uko iyi nkuru dukesha pmldaily.com ikomeza ivuga, imibanire ya Uganda n’u Rwanda yarushijeho kuzahara kubera iryo tabwa muri yombi rikomeje n’ibyo birego byo gushinjanya gushyigikira ibikorwa by’inyeshyamba.
Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagaragaye nk’ugiye guhosha ubwo abakuru b’ibihugu byombi babonanaga kuwa 25 Werurwe I Kampala.
Nyamara, amakuru yizewe avuga ko nyuma y’uko kubonana, imibanire ya dipolomasi ahubwo yarushijeho kuba mibi kuko ibihugu byombi bitubahirije ibyo byemeranyije ahubwo itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda no kubasubiza mu gihugu cyabo birushaho kwiyongera.
Uhereye muri uko kwezi kwa Werurwe, abayobozi ba Uganda, by’umwihariko mu turere twegereye umupaka nka Kabale, Kisoro na Kadadi, bataye muri yombi Abanyarwanda benshi babasubiza mu Rwanda. Ibiherutse bikaba byarabaye kuwa 24 Nyakanga, aho polisi mu Karere ka Rubanda yataye muri yombi Abanyarwanda 22 n’Abanyekongo ngo binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko.
U Rwanda kandi rushinja abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka gufatira indangamuntu z’Abanyarwanda bajya muri Uganda.
U Rwanda rushinja Uganda kandi gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku rundi ruhande Uganda nayo igahiga bukware Abanyarwanda yita intasi z’u Rwanda.
Mu kwezi gushize, itangazamakuru mu Rwanda rikaba ryarasohoye inkuru y’uko perezida Museveni yavuganye na Dr David Himbara, umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho byavugwaga ko perezida Museveni yiyemeje kumushyigikira.
David Himbara
Muri Nyakanga Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Frank Mugambage, nawe akaba yarashinje Guverinoma ya Uganda kunanirwa gukora iperereza ku mitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Sema Halelua
Mubyukuri Nanjye Maze Iminsi Mike Mvuye Uganda Muri District Ya Mubende Mugice Kitwa Lubaali Aho Niho Nabaga Buretseko Ubu Nsigaye Nibera Hong Cong Mbere Yuko Mva Lubaali Nafashe Urujyendo Njya Kampala Ndangura Ibicuruzwa Bukeye Mvayo Ndagaruka Naciye Kiboga Ngeze Kiboga Nsanga Haraho Abasirikare Ba Uganda Bategeye Barikwaka Ibyangombwa (Ebitaambulisho) Basanga Urumunyarwanda Bakagupakira Imodoka Ya Gisilikale Njye Narabimenye Nshaka Indi Nzira Yokuruhande(panya) Ndataha Njyera Lubaali Aho Nabaga. Gusa Sinamenye Amakuru Yababandi Aho Babajyanye, Numvagako Bashaka Kubasubiza Murwanda. Gusa Abanyarwanda Bari Y’uganda Bariho Nabipe Njye Byatumye Nibaza Eseko Kwinjira Muri Uganda + Tanzania+ Kenya+ Urwanda-East African Comminite: Arugukoresha Irangamuntu Mbeseko Bare Gusubiza Abantu Murwanda Kandi Bafite Ibyangombwa? Njye Nabonye Ntabwisanzure Buriyo Niyizira Muri Hong Cong Diho Neza Nubucuruzi Bwanjye Ndabona Ariho Bwiyongereye, Nahubundi Ugandayo Museveni Agomba Gushaka Uko Yakubahiriza Amasezerano.