• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Ubwanditsi 14 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 12 Nzeri, yasabye guverinoma ibisobanuro ku itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko no gusubizwa iwabo bikomeje gukorerwa Abanyarwanda.

Icyemezo cya perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kije nyuma y’aho bamwe mu badepite bagaragarije ko iri tabwa muri yombi no gusubiza iwabo Abanyarwanda byakomeje nyamara Perezida kagame na Museveni barabonanye muri Werurwe bakiyemeza gukemura iki kibazo.

“Kujujubywa byarakomeje kuva Kigali yaregera Kampala  ko RNC iri gukoresha Uganda mu bikorwa byo gushaka abarwanyi no gukora ubukangurambaga mu Banyarwanda baba muri Uganda hagamijwe guhungabanya u Rwanda,” uyu ni Depite Anna Adeke, uhagarariye urubyiruko mu nteko.

Hon Adeke yavuze amazina ya bamwe mu Banyarwanda batawe muri yombi barimo; Emmanuel Cyemayire, wari umucuruzi muri Mbarara bivugwa ko yanakorewe iyicarubozo, nyuma akajugunywa ku mupaka wa Gatuna kuwa 04 Mutarama, ndetse na Jessica Muyongerwa na Vanessa Gasaro, batawe muri yombi nyuma bakajugunywa ku mupaka.

Umunyarwanda Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo n’igisirikare cya Uganda (CMI)

Adeke akavuga ko iri tabwa muri yombi bifite ingaruka ku ihungabana ry’umutekano mu gihugu, ku rundi ruhande bikaba ari ikibazo ku mibanire ya dipolomasi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda benshi babayeho mu bwoba bikanga ko ari bo bashobora gukurikiraho mu gutabwa muri yombi.

Mu kwezi gushize nk’uko iyi nkuru dukesha pmldaily.com ikomeza ivuga, imibanire ya Uganda n’u Rwanda yarushijeho kuzahara kubera iryo tabwa muri yombi rikomeje n’ibyo birego byo gushinjanya gushyigikira ibikorwa by’inyeshyamba.

Uyu mwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagaragaye nk’ugiye guhosha ubwo abakuru b’ibihugu byombi babonanaga kuwa 25 Werurwe I Kampala.

Nyamara, amakuru yizewe avuga ko nyuma y’uko kubonana, imibanire ya dipolomasi ahubwo yarushijeho kuba mibi kuko ibihugu byombi bitubahirije ibyo byemeranyije ahubwo itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda no kubasubiza mu gihugu cyabo birushaho kwiyongera.

Uhereye muri uko kwezi kwa Werurwe, abayobozi ba Uganda, by’umwihariko mu turere twegereye umupaka nka Kabale, Kisoro na Kadadi, bataye muri yombi Abanyarwanda benshi babasubiza mu Rwanda. Ibiherutse bikaba byarabaye kuwa 24 Nyakanga, aho polisi mu Karere ka Rubanda yataye muri yombi Abanyarwanda 22 n’Abanyekongo ngo binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

U Rwanda kandi rushinja abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka gufatira indangamuntu z’Abanyarwanda bajya muri Uganda.

U Rwanda rushinja Uganda kandi gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku rundi ruhande Uganda nayo igahiga bukware Abanyarwanda yita intasi z’u Rwanda.

Mu kwezi gushize, itangazamakuru mu Rwanda rikaba ryarasohoye inkuru y’uko perezida Museveni yavuganye na Dr David Himbara, umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho byavugwaga ko perezida Museveni yiyemeje kumushyigikira.

David Himbara

Muri Nyakanga Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Frank Mugambage, nawe akaba yarashinje Guverinoma ya Uganda kunanirwa gukora iperereza ku mitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2018-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Abaturage ba Ruheru muri Nyaruguru bati: Nibyo koko Imvugo ni yo ngiro

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire

RUSHYASHYA 15 Jan 2026
Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Tariki ya 16 Mata 1994: Abatutsi barenga 2000 basenyeweho Kiliziya ya Nyange

Ubwanditsi 16 Apr 2019
Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Ubwanditsi 08 Jan 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sema Halelua
    September 14, 201812:01 pm -

    Mubyukuri Nanjye Maze Iminsi Mike Mvuye Uganda Muri District Ya Mubende Mugice Kitwa Lubaali Aho Niho Nabaga Buretseko Ubu Nsigaye Nibera Hong Cong Mbere Yuko Mva Lubaali Nafashe Urujyendo Njya Kampala Ndangura Ibicuruzwa Bukeye Mvayo Ndagaruka Naciye Kiboga Ngeze Kiboga Nsanga Haraho Abasirikare Ba Uganda Bategeye Barikwaka Ibyangombwa (Ebitaambulisho) Basanga Urumunyarwanda Bakagupakira Imodoka Ya Gisilikale Njye Narabimenye Nshaka Indi Nzira Yokuruhande(panya) Ndataha Njyera Lubaali Aho Nabaga. Gusa Sinamenye Amakuru Yababandi Aho Babajyanye, Numvagako Bashaka Kubasubiza Murwanda. Gusa Abanyarwanda Bari Y’uganda Bariho Nabipe Njye Byatumye Nibaza Eseko Kwinjira Muri Uganda + Tanzania+ Kenya+ Urwanda-East African Comminite: Arugukoresha Irangamuntu Mbeseko Bare Gusubiza Abantu Murwanda Kandi Bafite Ibyangombwa? Njye Nabonye Ntabwisanzure Buriyo Niyizira Muri Hong Cong Diho Neza Nubucuruzi Bwanjye Ndabona Ariho Bwiyongereye, Nahubundi Ugandayo Museveni Agomba Gushaka Uko Yakubahiriza Amasezerano.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa  Ubwishigizi mu Rwanda
Mu Rwanda

Imishinga iciriritse igiye gutangira guhabwa Ubwishigizi mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Aug 2017
AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa
Amakuru

AS Kigali yatsinze umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wayihuje na Police FC, Umutoza Casa yuzuza imikino itanu adatsindwa

Ubwanditsi 13 May 2022
Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye
ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyafatiye M23 ibyemezo bikakaye

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru