Kuva CNDD-FDD yagera k’ubutegetsi 2005, abasesenguzi bagaragazako President Museveni na General Salim Saleh [Umuvandimwe wa President Museveni bahuje nyina], aba aribo bagize uruhare runini cyane mu kugeza CNDD-FDD k’ubutegetsi.
Impuguke n’abasesenguzi ba politique batandukanye mu biyaga bigari na Africa y’iburasirazuba bagaragaje ko President Museveni na Salim Saleh batitaye k’umutekano w’abaturage ba Uganda n’ibihugu baturanye ahubwo bashishikajwe n’ubucuruzi bwa magendu bubinjiriza amafranga menshi kabone niyo hapfa imbaga y’Abaganda cyangwa Abanyafurika benshi.
CNDD-FDD ikimara gufata ubutegetsi, nibwo President Museveni na Nkurunziza batangiye guca amarenga y’ubushuti bafitanye n’inyungu zikomeye bahuriyeho m’ubucuruzi bwa magendu no kunyereza amafranga ya Leta. Zimwe mu ingero zigaragaza Mafia ya Museveni na Nkurunziza nizi zikurikira;
Nyuma gato CNDD-FDD ikigera k’ubutegetsi muri 2006, Museveni na Nkurunziza bemejeko ideni Uganda yari ifitiye u Burundi kuva 1986 ringana na 15.000.000 USD rivuyeho kuko Uganda yatanze inkunga y’ibitabo mu mashuri afite agaciro kiryo deni. Aha mugufasha abasomyi batazi uko Uganda yafashe umwenda ungana na 15.000.000 USD ku Burundi, nuko mu 1986 President Bagaza yafashije Museveni gufata ubutegetsi kugeza naho amufatira umwenda w’intwaro za gisirikare zikomeye Museveni yakoresheje afata umujyi wa Kampala, kuva 1986 Museveni ntiyigeze yishyura ideni yarafitiye u Burundi.
Nyuma y’imyaka 20 mu 2006 nibwo Museveni na Nkurunziza batangarije inteko z’abadepite ko ideni Uganda yarimaranye imyaka 20 ringana na 15.000.000 USD ryishyuwe ku nkunga y’ibitabo. Ibi byateje impaka cyane mu badepite mu ibihugu byombi kuko basabye kugaragarizwa ingurane y’ibitabo byaguzwe na n’ubu ntibarabona ibisobanuro.
Icyo aha wakwibaza ni kuki Uganda itishyuye u Burundi hakiriho President Bagaza wabafashije? Nanone wakwibaza ngo nyuma y’imyaka 20 u Burundi bwayobowe naba president bagera 8, ni kuki Museveni yahisemo kwishyura ideni k’ubuyobozi bwa Nkurunziza? Nuruhe rukundo amufitiye kurusha abamufashije kugera k’ubutegetsi yambuye? Igisubizo n’uko batamwemereye kunyereza umutungo wa Leta, igisubizo n’uko banze kubeshya inteko n’abaturage bayobora, igisubizo n’uko banze ubujura na Mafia ya Museveni afatanije n’umuryango we.
Ambassade y’u Burundi i New York , urugero rundi rugaragaza Mafia ya Museveni na Nkurunziza n’uko u Burundi bukodesha muri Leta zunze ubumwe z’amerika ibiro bya Ambassade mu inzu ya Uganda, ari naho ibihugu byombi bifitemo ibiro bya ambassade zabyo, amakuru yizewe n’uko Burundi bwishyura amafranga menshi atazwi ibyo biro nyamara kurundi ruhande Uganda ikavuga ko u Burundi bwayiheraniye amafranga y’ ubukode batagaragaza umubare, ibi ngo bikaba bigaragaza ko amafranga y’ubukode ku ruhande rumwe asohoka, naho kurundi ruhande ntihaboneke aho ajya.
Somalia n’ Ingabo za AMISOM, aha niho Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh bagaragariza Mafia yo mu rwego rwo hejuru, abasesenguzi bavugako Somalia n’ibiyaga bigari batazigera bagira umutekano na rimwe kubera Mafia ihabera harimo n’ibikorwa n’aba bagabo. Uko abasesenguzi bagaragaza ikibazo cya Somalia gikomeye cyane n’ubucuruzi bw’Intwaro bwa Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh akaba ndetse ari n’ikibazo kuri Africa muri rusange;
Hashize imyaka 11 kuva 2007, Africa yunze ubumwe (AU) yohereje ingabo 22000 kugarura umutekano muri Somalia, ibihugu bitandatu bikaba aribyo byohereje ingabo; Uganda, Burundi, Djibuti, Ethiopia, Sierra Leonne na Kenya. Uganda nu Burundi akaba aribyo bihugu bifite umubare munini w’Ingabo kuko bifite abarenga kimwe cya kabiri bangana 11600, aho Uganda ifite ingabo 6200, Burundi ikagira ingabo 5400, ibindi bihugu bine bigasaranganya ingabo 10.400 zitagera no ku cyakabiri cy’ingabo zose.
Iyi mibare igaragazako amafranga arenga kimwe cya kabiri ya AMISOM ajya muri ibi bihugu bibiri bya Uganda n’u Burundi, aha niho ubushuti na Mafia bya Nkurunziza, Museveni na Salim Saleh byubakiye, akaba ari nabyo byago bya Africa nu Rwanda k’ubwumwihariko. Zimwe mungero zifatika za Mafia zigaragazwa na bamwe ba hafi mu bayobozi muri ibi bihugu nizi zikurikira;
Ingabo z’abarundi ziri muri Somalia nta gikoresho na kimwe cy’Intambara bitwaje kandi Leta yishyurwa miliyoni nyinshi z’amadorari kubikoresho bya gisirikare (Imbunda, imodoka z’intabara, indege…) muri make u Burundi bwohereje ingabo gusa ntabikoresho bafite.
Amakuru yizewe ava mu bayobozi bingabo muri ibi bihugu avugako miliyoni zitabarika z’amadorali buri mwaka zisaranganywa na Museveni, Nkurunziza na bamwe mu ngabo nkuru bakorana nabo barimo General Salim Saleh, General Alain Guillame Bunyoni, General Prime n’abandi. Bivugwako ibikoresho byose ingabo z’abarundi zikoresha ari umutungo bwite wa Museveni na Salim Saleh, bikoreshwa mw’izina ry’Abarundi kandi nta gikoresho na kimwe bajyanye Somalia.
Ubucuruzi bw’intwaro za magendu hagati ya Museveni na Nkurunziza bwafashe intera nini kugeza naho biba Indege cyangwa barigisa Indege z’intambara kandi ziri mu bikorwa bibinjiriza amafranga menshi, urugero n’Indege 3 nshya z’Intambara za Uganda nk’uko Africa News yo kuwa 12/08/12 yabitangaje ko igisirikare cya Uganda UPDF cyaburiye irengero indege eshatu ubwo zajyaga mu butumwa muri Samalia. Amakuru atugeraho n’uko izo ndege zikoreshwa Somalia mu mazina y’u Burundi kandi amafranga zishyurwa ajya mu mifuka ya Museveni na Nkurunziza.
Ingabo z’Abaganda n’Abarundi ntibahembwa kandi imishahara yabo itangwa kugihe na EU, niyo bayabonye bagahabwa atagera no kuri kimwe cya kane cy’umushahara wabo, ingero n’imishahara y’Abapolisi n’Abasirikare b’Abarundi bari mu butumwa Centre Africa na Somalia batabonye imishahara yabo kuva Nzeri 2014 kugeza m’Ukuboza 2015, bikavugwako imishahara y’Ingabo z’Abarundi n’Abagande abanza gucuruzwa na Gen. Salim Saleh nyuma agashyikiriza ba President bombi imigabane yabo, arinabo bagena ayo bazahemba abasirikare babo.
Abasesenguzi bagaragazako u Burundi budashabora kubaho muriki gihe bahagarikiwe inkunga n’amahanga, banagaragaza neza ko ntama Devise babona ahagijje mu Burundi, imwe munzira zo kubona ama devise n’uko baguma muri Somalia ndetse bagakomeza ubucuruzi bw’Intwaro za magendu no gukata imishahara y’ingabo.
Kuva habayeho imvururu ya manda ya gatatu ya Nkurunziza i Burundi, imiryango mpuzamahanga yasabye kenshi ko ingabo zu Burundi zasimbuzwa ibindi bihugu zikava mu butumwa bwa AU ariko Uganda ikomeza kunangira kugeza n’aho ivugako abarundi nibataha Uganda nayo izakura ingabo zayo muri Somalia nk’uko byatangajwe kuwa 05/05/16 kuri Radio BBC n’uwari umuvugizi w’ingabo za Uganda Col Paddy Ankunda, ibi byagize inkurikizi mbi kuko byabaye ngombwa ko Abarundi baguma mu butuma kubera iterabwoba ry’Abaganda kugeza magingo aya.
Abakurikiranira hafi Politique ya Museveni na Nkurunziza bemeza ko ntarundi rukundo cyangwa ubushuti budasanzwe, bakavugako bahujwe n’ubu Bucuruzi bwa magendu, kandi bakanzura bavugako Abarundi batazagira amahoro igihe cyose Museveni na Nkurunziza bagikorana ubucuruzi bwabo ari nako banyereza ibya rubanda.
Abandi basesenguzi bemezako Africa n’Ibihugu byo mu karere by’umwihariko, bidateze kuzabona amahoro arambye igihe cyose Museveni, Nkurunziza na Salim Saleh bagikorana ubucuruzi bwa magendu, aha batanga urugero rwa Somalia bamazemo imyaka 11 ntacyo bakora ngo bafashe abaturage, ahubwo bagaragara mu bikorwa by’Ubujura n’Ubucuruzi n’Imitwe y’Inyeshyamba n’Iterabwoba nkuko Raport nyinshi zibigaragaza harimo n’ibirego byinshi bashinja Ingabo za Uganda n’Uburundi. Urugero : n’aho kuwa 16/08/16, muri Somalia igisirikare cya Uganda cyakatiye abasirikare bakuru icyenda imyaka ibiri y’igifungo, Brig General Dick Olum wari uyoboye Inteko iburana yoherejwe na Gen.Salim Saleh muri Somalia ngo abe ariho abakoze ibyaha baburanira kuko yangaga ko bamena amabanga k’Ubucuruzi bwabo.
Twabibutsa nanone ko RNC na FDLR bamaze iminsi bakorana na Leta za Uganda n’u Burundi, ibi nabyo abasesengura Politique bavugako bifitanye isano n’ubwo bucuruzi kuko babaha intwaro abandi bagatanga ingurane y’Amabuye y’agaciro bacukura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bashingiwe ibirindiro.
Cyiza Davidson
RUGENDO
IYI NKENYA MUVUGA NGO NI FDLR ko batumbwiye
ko yashize !!!uvuyehe koko???nkawe wanditse iyi nkuru
imariye iki abanyarwa!!ibyo bya bagande na barundi birabareba!!
ntibireba u Rwanda!!!
ESE ABAYOBOZI BU RWANDA BATUBWIYE KO
FDLR YARIMBUTSE BARATUBESHYE!!!????
MUSHATSE KUVUGURUZA AMAKURU KABAREBE NA MUSHIKIWABO
BATUBWIYE BATUBESHYE??
gakwandi
abayobozi bibihugu byombi bakagombye gushyira imbere inyungu zabaturage babo mbere yuko bareba inyungu zabo bwite, nibigire kumukuru wigihugu cy’ Urwanda yirengagije inyungu ze bwite akita ku z’ abaturage be, umutekano, uburezi kuri bose, ubwisungane mu kwivuza, iterambere ryumugore, ibikorwa remezo nibindi byinshi,
kubwange numva abo bandi bamufatiraho urugero maze akarere kacu kibiyaga bigari kibere paradizo.
naho FDLR yaba ihari cga idahari, abanyrwanda twamaze guhitamo umurongo wo kubaka igihugu cyacu aho gusubira inyuma, nibatahe baze bafatanye nabandi banyarwanda kubaka igihugu cyabo naho kurwana ntibyabahira tibinashoboka.