• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Ubwanditsi 09 Oct 2018 IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, igiye muri Guinée Conakry gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha.

Abakinnyi 21 bagaragaza icyizere ku maso bahagurukanye n’abatoza bane; Mashami Vincent, Jimmy Mulisa, Seninga Innocent na Higiro Thomas n’abandi babaherekeje. Bazabanza kunyura muri Cote d’Ivoire mbere yo kwerekeza i Conakry.

Umutoza Mashami yatoranyije abakinnyi 23 ariko abahagurutse i Kigali ni 21 kuko Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon bakina mu Bubiligi bazahurira muri Guinea.

Mu bakinnyi bahagurutse ntiharimo Eric Ngendahimana wa Police FC, n’abanyezamu babiri; Omar Rwabugiri wa Mukura VS na Bashunga Abuba wa Rayon Sports bari bahamagawe ariko basabwa gisigara i Kigali.

Cyiza Hussein Mugabo, kapiteni wa Mukura nawe wari wahamagawe yasigaye kubera kubura ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi.

Iyi kipe izaba iyobowe na Haruna Niyonzima nka kapiteni iharugukanye icyizere cyo gushakira amanota atatu hanze y’u Rwanda nkuko IGIHE yabibwiwe na Mashami Vincent.

Yagize ati “Ntabwo twitwaye neza mu mikino iheruka ariko hari icyizere ko umukino utaha uzaba utandukanye. Imikino dukinira hanze abakinnyi nta gitutu kinini kibabaho bituma batanga umusaruro nk’uko byageze muri Ethiopia, Mozambique na Tanzania mu myaka ibiri ishize. Icyizere kirahari kandi tuzakora ibishoboka byose.”

Abakinnyi 23 Amavubi aza kujyana muri Guinea:

Abanyezamu:

Kwizera Olivier (Free State Stars/Afurika y’Epfo)
Kimenyi Yves (APR FC)

Ba myugariro:

Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi)
Rwatubyaye Abdoul (Rayon Sports FC)
Rugwiro Herve (APR FC)
Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
Fitina Ombolenga (APR FC)
Imanishimwe Emmanuel (APR FC)
Eric Rutanga (Rayon Sports FC)
Rusheshangoga Michel (APR FC)

Abakina hagati:

Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)
Muhire Kevin (Rayon Sports FC)
Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, u Bubiligi)
Haruna Niyonzima (SC Simba, Tanzania)
Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC),
Buteera Andrew (APR FC)
Niyonzima Ally (AS Kigali)
Iranzi Jean Claude (APR FC)

Ba rutahizamu:

Kagere Meddie (SC Simba, Tanzania)
Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)
Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
Usengimana Danny (Tersana SC, Misiri)

2018-10-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugisha Samuel yegukanye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018

Mugisha Samuel yegukanye isiganwa risoza Rwanda Cycling Cup 2018

Ubwanditsi 16 Dec 2018
Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Ubwanditsi 20 Apr 2024
U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa rya Sitade Abdoulaye-Wade yo mu muri Senegal

Ubwanditsi 23 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?
INKURU NYAMUKURU

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe
IMIKINO

Imikino ya CECAFA y’Abagore yagombaga kubera i Kigali yasubitswe

Ubwanditsi 08 May 2018
Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite
SHOWBIZ

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Ubwanditsi 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru