• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports iri ku mwanya wa 36, APR FC ku wa 49 mu makipe akomeye muri Afurika

Rayon Sports iri ku mwanya wa 36, APR FC ku wa 49 mu makipe akomeye muri Afurika

Editorial 10 Oct 2018 IMIKINO

Rayon Sports yavuye ku mwanya wa 75 igera ku mwanya wa 36, naho APR FC yo yagumye ku mwanya wa 49 mu makipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Ikinyamakuru Mpuzamahanga Euro Top Teams gikora intonde z’amakipe ahagaze neza buri mwaka mu mikino yose, ni cyo cyemeje ko amakipe yo mu Rwanda akomeje kuzamuka ku rwego rwa Afurika.

Ubusanzwe urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze rukorwa rukanatangazwa na FIFA ntabwo urutonde rwa ‘club’ ijya irukora ahubwo rutangazwa n’urubuga mpuzamahanga ruzwi mu gutangaza intonde z’uko amakipe ahagaze mu mikino yose.

Iki kinyamakuru ‘Euro Top Teams’ cyasohoye urutonde rw’uko amakipe ahagaze ku mugabane wa Afurika hagendewe ku musaruro yatanze mu mwaka w’imikino ushize.

Al Ahly Sporting Club yo mu Misiri niyo iyoboye izindi zo muri Afurika n’amanota 1608, ikurikiwe na Tout Puissant Mazembe Englebert yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ifite amanota 1330.

Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza ikagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup 2018, yazamutse imyanya 39 kuko yavuye ku wa 75 ijya ku wa 36, aho ifite amanota 247.

Iyi kipe itazasohokera u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino uzatangira tariki 19 Ukwakira 2018 ikurikiwe na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ishize yo iri ku mwanya wa 49 ari nawo mwanya yari iriho mu mpera z’umwaka ushize w’imikino aho yari ifite amanota 191.

Andi makipe yo mu Rwanda ari kuri uru rutonde ni AS Kigali yaje ku mwanya wa 203, Police FC iri ku mwanya wa 235 na Kiyovu Sports iri ku wa 357.

Andi makipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba azwi aza hafi ni; AS Vita Club yo muri RDC iri ku mwanya wa 10, Young Africans FC yo muri Tanzania iri ku wa 26, Saint-George SA yo muri Ethiopia iri ku wa 27, KCCA iri ku wa 41 naho Gor Mahia FC iri ku wa 42.

Amakipe icumi ya mbere muri Afurika

1. Al-Ahli: 1608 (Misiri)
2. TP Mazembe: 1330 (RDC)
3. Esperance Sportive de Tunis: 1246 (Tunisia)
4. Etoile Sportive du Sahel 1147: (Tunisia)
5. Al Hilal: 873 (Sudani)
6. ES Setif: 822 (Algeria)
7. El Zamalek: 751 (Misiri)
8. ASEC Mimosas: 717 (Côte d’Ivoire)
9. Wydad Casablanca: 701 (Maroc)
10. AS Vita Club 696: (RDC)

Rayon Sports yaje ku mwanya wa 36 naho APR FC iza ku wa 49 ku rutonde ngarukamwaka rwa Euro Top Teams

Rayon Sports na Yanga Africans ni amwe mu makipe aza hafi kuri uru rutonde

2018-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Imvura nyinshi yabujije umukino w’ikirarane wa APR FC na Mukura VS gukomeza, Ikipe y’ingabo yari imaze gutsindwa 1-0

Editorial 31 Jan 2022
Liverpool vs Man City, Real vs Juve muri ¼ cya UEFA Champions League

Liverpool vs Man City, Real vs Juve muri ¼ cya UEFA Champions League

Editorial 16 Mar 2018
Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Simba SC yatangaje ko Uwayezu François Régis wari Vice-Chairman wa APR FC ariwe muyobozi mukuru wayo mushya

Editorial 26 Jul 2024
Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Amavubi yatangiye umwiherero utegura imikino ibiri bazahuramo na Benin yo gushaka itike ya CAN2023

Editorial 13 Mar 2023

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    October 10, 20181:06 pm -

    Mwaragerageje~bambe”ubutaha’tuzaba~10 Bambere

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Editorial 11 Sep 2019
U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 19 Apr 2018
P.Kagame arasubira i Paris ?
POLITIKI

P.Kagame arasubira i Paris ?

Editorial 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru