• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Ubwanditsi 21 Oct 2018 IMIKINO

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye siporo rusange ‘Car Free Day’ imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali.

Buri Cyumweru cya mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi, abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bagakora imyitozo ngororangingo itandukanye.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira, agaragaza Kagame ari kunyonga igare mu mihanda ya Kiyovu na Kimihurura ndetse anakirwa n’abaturage bari bitabiriye iyo siporo ku kibuga cy’ahakorera ibigo birimo icy’Imisoro n’amahoro.

Mu gikorwa nk’iki tariki 17 Kamena 2018, nabwo Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange anasaba abanyarwanda kuyitabira kuko ituma ubwonko bukora neza.

Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

Mu Rwanda Car Free day yatangiye tariki 29 Gicurasi 2016. Ni igikorwa kigamije gufasha abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza ariko haberamo n’ibindi bikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.

Iki gikorwa kandi kigamije kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka n’ihumanywa ry’ikirere.

Nubwo Car Free day yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ibindi bice by’igihugu nabyo byatangiye kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame anyonga igare muri siporo rusange ya Car Free Day

Perezida Kagame anyonga igare ku kiraro cy’ahazwi nko kwa Rasta

Perezida Kagame ku kibuga kiri ahakorera Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ubwo yifatanyaga n’imbaga y’abanya-Kigali muri siporo

 

2018-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Harimo n’itike ya Miliyoni, FERWAFA yatangaje ibiciro ku mukino w’u Rwanda na Nigeria

Ubwanditsi 06 Sep 2024
Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021
Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Ubwanditsi 23 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2019
Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Mu Mahanga

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru