• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uko mbibona: Amatora yo muri DRC, Kabila arimo gukina ikarita ya nyuma

Uko mbibona: Amatora yo muri DRC, Kabila arimo gukina ikarita ya nyuma

Editorial 21 Oct 2018 POLITIKI

Kabila ari gukina ikarita ye ya nyuma mu gihe abatavuga rumwe nawe byabananiye gushyira hamwe no kumvikana.

Iyo witegereje neza politiki ya Congo mu bibazo irimo ubu, wakuramo ibi bikurikira: Uruhande rumwe ruyobowe na Perezida Kabila ufashe akaboko Shadari yatanzeho umukandida w’ ihuriro FCC, avuga ko ariwe abona wazamusimbura, mu gihe kuri urundi ruhande hari abatavuga rumwe na Kabila bananiwe kumvikana no kwishyira hamwe.

Tubanze twibukuranye ko amatora ari uguhatana kw’abakandida abaturage bihitiramo ukwiriye kubayobora bityo utsinze abandi akajya ku butegetsi bw’ igihugu. Niyo mpamvu muri DRC abakandida 21 bemejwe na komisiyo y’amatora muri iki gihugu (CENI) ubu bakaba baratangiye ibisa no kwiyamamaza kandi igihe kitaragera.

Biraboneka ko hari ibice bibiri umuntu yakwita ko bisa n’ ibihanganye buri ruhande rushaka uwavamo umukuru w’igihugu.

Muri iyo nkubiri ni uko bigaragara ko Kabila adafite inyungu mu gutuma amatora atungana mu gihugu cye kugira ngo atsimbarare ku ubutegetsi kuko n’ ubundi aburiho binyurabije n’itegeko kuko manda ye yarangiye mu ukuboza 2016.

Bigaragara ko guhitamo uwo yerekana ko azamusimbura byaba ari ukuyobya uburari mu rwego rwo kujijisha no kurangaza abaturage n’amahanga bamumereye nabi ngo amatora akorwe byanze bikunze mu kwa 12 uyu mwaka.

Aya matora ubutegetsi bukaba butarigeze buyifuza na mba kuko bwabuze uko buhindura itegeko nshinga kuko opoziyo yaho ikomeye cyane hakiyongeraho n’imibereho y’ abaturage itameze neza. Ntawabura gukeka ko amatora nkayo akozwe habamo uburiganya bwo kwiba amajwi.

Ikarita cyangwa umukino wa Kabila ni kugira ngo agere ku ntego ye yo gutegeka abaturage imashini itora, nayo itavugwaho rumwe kuko opoziyo n’abaturage muri rusange batayemera kuko bakeka ko ariyo kwiba amajwi ku nyungu za Kabila, bityo abaturage bakanga ibyavuye mu matora, hakaba imvururu n’ akavuyo biha amahirwe Kabila kugundira ubutegetsi.

Nk’ uko bishoboka ko Kabila yategereza ku munota wa nyuma agakuraho izo mashini zitora bityo bikaba bidashoboka gukora amatora hakoreshejwe uburyo bumenyerewe bw’ impapuro muri Afrika, amatora akaba yigijweyo ari nako aguma ku ubutegetsi. Birashoboka na none ko amatora yategurwa mu kavuyo maze urukiko rurinda itegeko nshinga rugatesha agaciro ibyayavuyemo ibi nabyo bigaha amahirwe Kabila kuguma ku ubutegetsi kuko itegeko ryaho riteganya ko umukuru w’igihugu avaho ari uko asimbuwe n’uwatowe n’abaturage byemewe n’ amategeko.

Iyi nzira ya nyuma niyo ishoboka cyane iyo witegereje igihe gisigaye n’aho ibintu biriho bigana kuko Shadari ari agakingirizo kagamijwe kurangaza abaturage n’amahanga. Abatavuga rumwe n’ ubutegetsi barimo ibice bibiri. – kimwe kigizwe n’abakandida bemewe na Komisiyo y’amatora, ikindi cy’ abangiwe niyo Komisiyo ari nacyo gikomeye cyo kitemera imashini ikoreshwa mu gutora.

Aba mbere bemera izo mashini ariko bakifuza ko zagenzurwa neza ntihabemo uburiganya n’ubujura bw’amajwi. Mu gihe igice cya kabiri cy’abakandida batemewe badashyigikiye ikoreshwa ryazo kugira ngo abatora bazange noneho habeho imvururu zibahesha amahirwe yo kugaruka mu matora ateguwe neza abemerera kuziyamamaza neza ubutaha.

Kuri uru rwego, abakandida batemewe bakaba bakwiye byihuse kwishyira hamwe no kwishakamo umukandida umwe bose bashyigikiye ngo ahangane na Kabila. Ibintu bisa n’ibyabananiye kuko barangara bakirirwa mu biganiro mpaka gusa aho buri wese akurura yishyira bavuga gusa ku ikoreshwa ry’ imashini itora kandi igenda yihuta ntibazabone igihe cyo kwiyamamaza n’amatora ubwayo yegereje.

Ibi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo barimo niwo mutego Kabila yabateze kandi bawuguyemo, amayeri yo mu rwego rwo hejuru ya Kabila na FCC!! Ntibyoroshye rero kwemeza ko amatora muri Congo azaba vuba kubera ubyo bibazo navuze hejuru byiyongera kukuba mu byukuri CENI ititeguye neza mu by’ amafranga, ibikoresho na tekiniki.

Hatirengagijwe n’umutekano muke mu gice kinini cy’iburasirazuba bw’icyo gihugu byazabangamira amatora. Hari n’ikindi kibazo cya ruswa ikoreshwa mu kugura abanyapolitiki ngo bashyigikire uruhande uru n’uru, ushobora kwibaza uti se bizagenda bite? Aho amatora agana ni muriyo nzira, ahasigaye reka dutegereze.

src: Bwiza,com

2018-10-21
Editorial

IZINDI NKURU

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rugiye gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi

Editorial 10 Nov 2017
Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida mu Burundi

Editorial 03 Feb 2020
Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2019
Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Editorial 17 Sep 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Mulind
    October 22, 20187:54 am -

    Maze gusoma iyi nkuru nasanze ubivuga adakurikira neza ibibera muri Repubulika iharanura Demokarasi ya Coingo.

    Guhera ejo kuwa 23 kugera kuwa 25 Ukwakira 2018, hari inama izabera muri Afurika y’Epfo izahuza abiyamamarije ubuperezida bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hazaba harimo abemerewe na CENI kimwe n’abangiwe.

    Hagomba rero gutegerezwa ikizava muri iyo nama aho kwemeza ko opposition yananiwe kuvuga rumwe.

    Murakoze

    Mulind

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.
Amakuru

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Editorial 24 Dec 2020
U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth
UBUKUNGU

U Bwongereza : Perezida Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry mu nama ya Commonwealth

Editorial 17 Apr 2018
DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF
HIRYA NO HINO

DR Congo: Ingabo za FARDC zatangaje “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF

Editorial 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru