• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Batatu bararegwa kwambura $2 miliyoni uwari umukozi mu ruganda rwa Rujugiro

Editorial 26 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa kane tariki 25 Ukwakira, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu mizi urubanza ruregwamo Abanyarwanda batatu bashinjwa kwambura undi munyarwanda miliyoni 2$ mu bwambuzi bushukana, ibyo baregwa ngo byabereye muri Uganda.

Abaregwa ni Rwasamanzi Emile usanzwe ari umucuruzi, Ndahayo Theodore na Rugema Amani,  baregwa n’uwitwa Kanobayire Thierry wari umukozi mu ruganda rw’itabi rwa Tribert Ayabatwa Rujugiro.

Kuri uyu wa kane Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahereye ku nzititizi zatanzwe na Me James Nuwagaba uhagarariye Kanobaire uvuga ko yakorewe icyaha.

Me Nuwagaba yasabye ko Urukiko rusubika urubanza kubera ko Kanobayire yatanze ikirego kihutirwa gihagarika amarangiza rubanza y’ikemezo cy’Urukiko Rukuru rwanzuye ko Leta (Polisi y’Igihugu) isubiza Rwasamanzi Emile amafaranga ye ibihumbi Magana abiri na cumi n’icyenda y’amadolari (219 000$) ndetse akanahabwa indishyi.

Me Nuwagaba yabwiye Urukiko ko ariya mafaranga ari mu bwishyu bw’agera kuri miliyoni 2$ Kanobaire Thierry avuga ko yambuwe kandi ngo abifitiye ibimenyetso. Ndetse ngo na dosiye y’Ubushinjacyaha ibivugamo ko ariya mafaranga ari mu yo Rwasamanzi Emile yambuye Kanobaire.

Ku ruhande rw’abaregwa, Me Rwagatare Janvier yabwiye Urukiko ko bidasanzwe kuba Urubanza nshinjabyaha rwasubikwa hagendewe ku byifuzo byo gutegereza umwanzuro uzava mu rubanza mbonezamubano, avuga ko bidashoboka.

Yavuze ko Ubushinjacyaha n’uhagarariye Urega mu rubanza bashaka gukuraho ikemezo cy’Urukiko Rukuru cyo gusubiza Emile Rwasamanzi amafaranga yatsindiye muri 2016 kandi umwanzuro w’urukiko ari itegeko.

Ati “Urukiko rwafata umwanzuro ariko turagendera ku ngingo ya 121 y’Igitabo cy’Amategeko Manabyaha mu Rwanda, dusabeko Emile (Rwasamanazi) watsinze urubanza rwa mbere afungurwa agakurikiranwa ari hanze aho kugira ngo bajye bafata umuntu bamufungishe, bamupfinagaze, bo bari hanze, ubwo na Emile ararekurwa turahari tuzaruburana.”

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko Urukiko rwasuzuma icyifuzo cyatanzwe n’uwunganira urega muri uru rubanza.

Hatabayeho kwiherera, Umucamanza yahise avuga ko nta mpungenge abona ku nzitizi zatanzwe yanzura ko urubanza rukomeza kuburanwa mu mizi.

Ku burana indi nzitizi

Me Rwagatare Janvier yahise asaba Urukiko ko bifuza ko uwo yunganira ari we Emile Rwasamanzi atandukanywa na Rugema Amani uvugwa mu yindi dosiye y’ibyaha byabereye mu Rwanda, agasigara mu rubanza areganwa na Ndahayo Theodore ku bijyanye n’uru rubanza byabereye muri Uganda.

Umucamanza yagiye aha ijambo buri wese mu barega n’ababunganira. Yaba ari Ndahayo n’umwuganira nadetse na Rugema Amani udafite umwunganizi mu Rukiko bavuga ko na bo bifuza ko dosiye zabo zitandukana, gusa abasaba Urukiko Rukuru kubaha itariki ya bugufi bazaburaniraho igihe rwaba rumaze guca urubanza rwa mbere kuko ngo bamaze amezi 4 bafunzwe.

Ubushinjacyaha n’Uhagarariye Urugegwa bo bavuze ko imanza z’ebyiri ziregwamo aba bantu batatu zitata (urwa mbere Emile Rwasamanzi areganwa na Ndahayo Theodore, urubanza rwa kabiri Emile Rwasamanzi arureganwamo na Rugema Amani).

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko rugiye kwiherera rukazasoma umwanzuro wwarwo tariki 31 Ukwakira 2018 ku isaha ya saa kenda.

Imiterere y’Urubanza muri macye

Mu 2016 Emile Rwasamanzi yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha (Polisi), afatanwa ibihumbi 200$. Nyuma y’iperereza Rwasamanzi yararekuwe, ariko ntiyasubizwa amafaranga yafatanywe ku mpamvu atazi.

Mu 2018, Rwasamanzi yaregeye Urukiko Rukuru asaba gusubizwa amafaranga ye ibihumbi 200$ arega Leta (Polisi y’Igihugu), ndetse arayitsinda itegekwa kwishyura umwunganizi no gutanga amagarama y’urubanza.

Habura iminsi mike ngo Urukiko rusome ikemezo cyarwo, Emile Rwasamanzi yatawe muri yombi bwa kabiri, arafungwa (hashize amezi ane), abwirwa ko habonetse umuntu witwa Kanobayire Thierry wemeza ko ariya mafaranga ibihumbi 200$ ari mu yo yambuwe na Emile Rwasamanzi amutekeye umutwe muri Uganda.

Ngo Kanobaire Thierry wari umukozi mu ruganda rw’itabi rw’umuherwe Rujugiro yahaga Emile Rwasamanzi ariya mafaranga mu byiciro. Ngo mbere yamuhaye ibihumbi 600$, nyuma amahu ibihumbi 500$ kurea ageze kuri miliyoni ebyiri z’amadorari.

Gusa uyu uregwa avuga ko atazi uyu Kanobayire umurega.

Kanobaire wabonetse Urukiko Rukuru rwanzuye ko Emile Rwasamanzi asubizwa amafaranga ye, yatanze Ikirego kihutirwa cyo gutambamira ikemezo cy’Urukiko Rukuru. Urubanza rw’iki kirego ruzaburanishwa tariki ya 1 Ugushyingo 2018 mu Rukiko Rukuru i Kigali.

Emile Rwasamanzi n’abo bareganwa bakurikiranyweho ibyaha bitatu, icy’ubwambuzi bushukana, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kwigwizaho umutungo.

2018-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Editorial 21 Oct 2022
Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Editorial 16 May 2019
Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Editorial 05 Feb 2018
Burundi: Leta yatanze isoko kuri  kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Editorial 21 Nov 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru