• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Ubwanditsi 26 Oct 2018 ITOHOZA

Abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku b’Uturere na Sosiyete Sivile; bitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, riza kwibanda ku kuganira kuri “Ndi Umunyarwanda” by’umwihariko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iri huriro rya 11 ryateraniye mu ‘Intare Conference Arena’ i Rusororo, ryitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame.

Iri huriro ryateguwe na Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.’

Biteganyijwe ko riza kugaruka ku rugendo rwa Ndi Umunyarwanda no kwiga uko rwanozwa ngo rushinge imizi mu muryango no mu rubyiruko kandi rukomeze kuzirikana inkingi eshatu iyi gahunda yubakiweho arizo: Kwiyumvamo Ubunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira bigamije kwimakaza umuco nyarwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iranahuza na bimwe mu byemezo-ngiro byaganiriweho ubwo hasozwaga Ihuriro rya 10 birimo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi ziyubakiyeho, igashyirwamo imbaraga, kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, abatuye mu gihugu n’ababa mu mahanga.

Mu ijambo yabagejejeho, umufasha w’Umukuru w’igihugu, arahumuriza abana bagizwe imfubyi na jenoside, ko iyo umuntu abarebye ababonamo icyizere, ati “Ndifuza guhumuriza abato bagizwe imfubyi na Jenoside. Nigeze kubabwira ko iyo umuntu abarebye ababonamo icyizere ku buryo utatekereza ko mwakomeretse”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko abakiri bato hari byinshi babonesheje amaso ndetse n’ibyo batabonye bikaba bibabera umuzigo, akaba abizeza ko nk’abakuru bazakomeza kubaba hafi.

Ati “Hari byinshi mwarebesheje amaso y’abana, ubu bibaremereye. Hari n’ibyo mwabonye bikababera umutwaro; ndetse hari n’ibyo mutaciye iryera ariko bibabera umuzigo. Hari bamwe muri mwe musa n’abibuka ibyo mutazi, kuko mwari bato cyane,… Mwarakoze kubyumva kandi muri bato. Muhumure ababyeyi turahari, tuzakomeza gufashanya urugendo rwo kudaherwanwa mwatangiye”.

Mu butumwa yageneye abakuru, arabasaba gukira ibikomere nyuma y’ibihe bigoye baciyemo ndetse binafite ingaruka ku buzima bwabo, kugira ngo batange urugero rwiza ku bato.

Ati “Twahanganye n’ibihe bigoye, bifite ingaruka z’igihe kirekire ku bana bacu. N’ubwo tutahindura amateka, hari byinshi twamaze gusobanukirwa, ariko na none ibisigaye ntibizikemura,… Dukwiriye kubanza gukira ibikomere ubwacu, kugira ngo dukize abato, tubahe umurage mwiza. Uko duhererekanya ibikomere n’ubudasa bw’u Rwanda, bigera no ku rubyiruko rwacu”.

Arasaba abakiri bato kurushaho gukomeza gushaka icyateza imbere u Rwanda, bima icyuho uwo ari we wese washaka kubarebera mu ishusho y’abafitiye igihugu igihemu.

Yagize ati “Uyu munsi, rero mumenye ko nta gihemu mufitiye Igihugu. Uwo ari we wese washaka kubarebera muri iyo shusho, ntimukamuhe uwo mwanya, mukomeze kwiyubakira u Rwanda”.

Abasaba gukoresha amahirwe bahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu, barushaho gushakisha icyazana amahoro arambye, ndetse ko uko ariko gukira nyako, ibirenze kuri ibyo ngo iryo akaba ari naryo shami rya NdiUmunyarwanda.

Mme Jeannette Kagame

Mu ihuriro ry’uyu mwaka hatumiwe urubyiruko ruhagarariye abandi, ngo rugaragarize abayobozi ibyifuzo byarwo n’uko bafashwa mu kwiyubaka.

Hateganyijwemo ibiganiro nyunguranabitekerezo bibiri kimwe kigira kiti “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko”; ikindi kikaba “Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Unity Club, Oda Gasinzigwa, yashimangiye ko muri iri huriro haza guhererekanywa amateka hagati y’abakuru n’abato, rikaza gusozwa hafatwa ingamba zihamye zo gusigasira umuryango Nyarwanda n’igihugu.

Ku mugoroba, Umuryango Unity Club urashimira Abarinzi b’Igihango bane, ku bwo guharanira ubumwe. Abo barimo umuhanzi Rugamba Cyprien, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Célestin n’Umuryango AERG.

Hanarimo kandi Mukandanga Dorothée wari umuyobozi wa “Ecole des Sciences Infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, wagerageje kurwana ku banyeshuri be Interahamwe zishaka kubica no kubafata ku ngufu.

Unity Club Intwararumuri yashinzwe muri Gashyantare 1996 na Madamu Jeannette Kagame, ni umuryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Ufite intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Umaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo kubakira amacumbi ‘Ababyeyi b’Intwaza’ bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2018-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’

Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’

Ubwanditsi 02 Oct 2016
Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Bukavu: Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Ubwanditsi 26 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame
Amakuru

Mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC 3-0, abakunzi ba Gikundiro bifurije isabukuru nziza Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 24 Oct 2022
Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?
ITOHOZA

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana na Noheli?

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatunze imbwa kuzitaho kugira ngo zidateza umutekano mucye

Ubwanditsi 10 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru