• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Ubwanditsi 17 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Ibi umukuru w’igihugu Perezida Kagame unayoboye AU muri uyu mwaka, yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yayoboraga inama yawo idasanzwe ya 11, igamije kwihutisha amavugurura mu muryango. Ni inama y’iminsi ibiri iri yatangiye i Addis-Abeba muri Ethiopie.

Yagize ati “Intego y’iyi nama idasanzwe ni ukwihutisha amavugurura ya AU. Ibintu biri kubera kuri uyu mugabane wacu no ku ruhando rw’Isi bikomeje gushimangira ubwihutirwe bw’uyu mushinga. Igikenewe kirumvikana, ni ukugira Afurika umugabane ukomeye no guha abaturage bacu ahazaza hababereye.”

Yavuze ko uyu munsi uyu muryango ugeze kure amavugurura akenewe, kandi aho ugana hagaragara nubwo hakiri byinshi bikeneye gukorwa.

Yanavuze ko mu nama yo kuri uyu wa Gatandatu haganirwa ku bitekerezo byatanzwe bigamije kugira Komisiyo ya AU urwego rutanga umusaruro kandi rukorera ku ntego muri iki gihe no mu kizaza, bijyanye n’intego yatumye amavugurura muri AU atangizwa.

Yashimiye inzego zose zikomeje gukora ibishoboka kugira ngo aya mavugururwa agerweho.

Amwe mu mavugurura aheruka kwemezwa ni uko ibihugu bigomba kujya bitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjizwa mu gihugu, hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU.

Ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Uyu muryango uheruka no gutangaza ko ibihugu 12 muri 22 bikenewe kugira ngo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA atangire kubahirizwa, byamaze kuyemeza burundu.

Ni amasezerano y’amateka yemejwe ku wa 21 Werurwe 2018, ubwo ibihugu 44 bihuriye muri AU byashyiraga umukono kuri ayo masezerano, mu nama idasanzwe y’uyu muryango yabereye i Kigali.

Azashyiraho isoko rizahuriza hamwe abaturage basaga miliyari 1.2 z’abaturage rifite umusaruro mbumbe wa tiriyali 2.19 z’amadolari.

Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yihanganishije Tanzania na Malawi ku rupfu rw’abasirikare barindwi babo baguye mu butumwa bw’amahoro muri iki cyumweru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yanagaragaje ko AU yishimiye kuba Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi karakuriyeho ibihano Eritrea, agasanga bizafasha inzira y’a,ahoro mu karere ko mu ihembe ry’Afurika.

Yaboneyeho gushimira Minsitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed na Perezida Isaias Afeworki wa Eritrea umuhate bakomeje kugaragaza muri ako karere.

Mu izina rya AU, Perezida Kagame yanifurije gukira vuba Perezida wa Gabon, Ali Bongo umaze iminsi arwariye muri Arabie Saoudite.

2018-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi

Ubwanditsi 26 Feb 2021
Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Ubwanditsi 09 Mar 2020
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Ubwanditsi 02 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo
Mu Mahanga

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare
INKURU NYAMUKURU

Impinduka mu nzego nkuru za Gisilikare

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda
IMIKINO

Tunisie ibaye ikipe ya gatatu isezerewe nyuma ya Cameroni n’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru