• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 21 Nov 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera  yatangaje ko hari ibiganiro bizamuhuza na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Sisulu ariko ko ntaho bihuriye n’ubusabe bwa Kayumba Nyamwasa kuko ngo iby’uyu mugabo atabizi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Dr Richard Sezibera  yemeje ko biteganyijwe ko azahura na mugenzi we, Lindiwe Nonceba Sisulu kugira ngo baganire ku buryo bazahura umubano hagati y’ibihugu byombi gusa akavuga ko ibya Kayumba bizaba bitamuraje ishinga.

Yagize ati “ Mu nama y’ubushize ntitwabashije guhura ariko tuzahura.Abakuru b’ibibihugu barahuye bemeza ko umubano ukwiye gushyirwa ku rwego rwiza. Bemeranyije ko baminisitiri b’ububanyi n’amahanga bazahura. Kugeza ubu ntiturahura, ariko tuzahura. Ibya Kayumba simbizi.”

Minisitiri w’Ububanyi n
Amahanga, Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru

Minisitiri Sezibera avuga ko  intego nyamukuru yo guhura na mugenzi we Sisulu ari ugutsura umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo kandi ko ntaho bihuriye na Kayumba Nyamwasa n’abandi yise abanyabyaha bashakishwa n’ubutabera.

Ati “Ibya Nyamwasa  simbizi, icyo tugomba gukora ni ugutsura umubano naho ibya Kayumba Nyamwasa n’abandi bashakiswa n’butabera kubera ibyaha bakoze muri iki gihugu n ni ibindi, ntaho bihuriye.”

Kayumba Nyamwasa yasabye Afurika y’Epfo ko yagirana ibiganiro n’ u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko  ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza, yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.

Kayumba Nyamwasa urimo kugarukwaho cyane mu mubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo

Mu myumvire ya Minisititri  Sisulu, humvikanamo ko umubano w’u Rwanda na Afurka y’Epfo waba uruhehemure ari uko n’iki kibazo cya Kayumba Nyamwasa cyakemutse.

Minisitiri Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko ikintu gikwiye kwibazwa ari ukumenya ukuntu umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wangiritse kugeza aho uri ubu, kandi bifuza ko bitazongera.

Abandi ba dipolomate b’u Rwanda babivuze ho iki?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.

Nduhungirehe yagize ati”  Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Umunyabanga wa Leta muri MINAFET, Amb. Olivier Nduhungirehe yari muri iki kiganiro

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yavuze  ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho  ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu.

Vincent Karega mu kiganiro yagiranye The East African yavuze ko  ibijyanye n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda  n’uyu wahoze ari jenerali mu ngabo z’iki gihugu bitaravugwaho.

Abanje gusa n’uwisegura  yavuze ko Ubundi Minisiteri (MINAFET)  ari yo ifite uburenganzira kurusha ambasade ku  kugira byinshi ivuga kuri iki kibazo gusa ntiyabuze kuvuga uko abyumva.

Ati  “Nta gihe na kimwe nzi u Rwanda rwigeze  ruvuga ko rukeneye ibiganiro. Na Afurika y’Epfo ntiyigeze igira icyo gitekerezo ariko byavuzwe ko Kayumba we ashaka ibiganiro. Gusa umuntu yakwibaza ashaka kuganira  ibiki? na nde? Mu nyungu za nde?”

yu mudipolomate avuga ko Kayumba ari we wamanitse amaboko ubwo yari ambasaderi kandi ko mu Rwanda amarembo akinguye niba ashaka gusubira mu rwamubyaye.

Ati “Nk’umuntu wahoze ari ambasaderi, igitondo kimwe yagize atya avuga ko buri kimwe akiretse, ajya kwiturira muri Afurika y’Epfo. Yifuza gusubira mu Rwanda,imipaka irakinguye kuri buri wese.”

Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza haba  ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe aya Vincent Karega n’aya Minisitiri Richard Sezibera.

Uyu mubano wazambye mu mwaka  wa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.

2018-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024
Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwanda yakubiswe kugeza aho ashiramo umwuka

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Ubwanditsi 11 Apr 2020
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Igitekerezo kimwe

  1. muhire
    November 22, 20185:42 pm -

    Nyakubahwa Ambassador Karega yavuze neza kbs aho yabazaga icyo Nyamwasa ashaka ko kiganirwa ho nuwo aganira nawe ndetse nubifitemo inyungu. Doctor Minister Sezibera tukwitezeho byinshi muri diplomacy kuko usanze mugenzi wawe Mushikiwacu yarakoze byinshi bizakorohereza mukazi kawe nahawe nawe rero ngo dukomeze kubona byinshi bishya

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa
ITOHOZA

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016
Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4
Amakuru

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 31 Jul 2023
Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi  bw’amabuye y’agaciro butemewe
Mu Mahanga

Polisi iragira inama abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ubwanditsi 04 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru