• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Ubwanditsi 06 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha 7 bifitanye isano na ruswa uwitwa Patrick Ho Chi Ping, umugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, FBI, rwashinjije guha ruswa y’amadolari 500,000$ (Miliyari 1,8 y’Amashilingi) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, nk’uko byatangajwe na The Straits Times. Ni ruswa bivugwa ko yahawe ubwo yari umuyobozi w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Bwana Ho w’imyaka 69, wahoze ari umunyapolitiki muri Hong Kong kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Ukuboza nibwo yahamijwe icyaha cyo kurenga ku itegeko rirwanya ibikorwa bya ruswa mu mahanga rizwi nka Foreign Corrupt Practices Act (FCPA). Yashinjwaga kuba yarahaye ruswa ndetse n’impano Perezida Museveni ngo azashyigikire Ikigo kiri kuzamuka gikora mu bijyanye n’ingufu cyo mu Bushinwa cyitwa CEFC China Energy.

Inkuru bifitanye isano

https://rushyashya.net/2018/12/02/museveni-na-kutesa-bongeye-bongeye-kugarukwaho-mu-rubanza-baregwamo-ruswa/

CNN ikaba yatangaje ko Ho wahakanye ibyaha aregwa, azakatirwa kuwa 15 Werurwe, aho ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Umunyamategeko wa leta muri Manhattan, Geoffrey S. Berman yavuze ko Patrick Ho ahamwa n’icyaha cyo gupanga kwishyura miliyoni za ruswa ku bayobozi bo mu mahanga nka Chad na Uganda, mu rwego rwo gushakira amasoko iki kigo cyo mu Bushinwa gifite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

Ho ngo akaba yarakuye amafaranga muri banki yitwa HSBC yo muri Hong Kong, akayanyuza kuri Deutshe Bank muri New York agakomereza kuri konti y’Umuryango utegamiye kuri leta (ONG) wa minisitiri Kutesa muri imwe muri banki z’ubucuruzi muri Uganda.

FBI kandi ishinja Cheikh Gadio wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuba yaragiriye Patrick Ho inama yo guha bituga ukwaha perezida wa Tchad kugirango bazahabwe isoko ryo gucukura peteroli. Iki kirego ariko cyo cyateshejwe agaciro.

2018-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ese Uwimana Agnès Nkusi yaba agiye kuba Sawuli wo mui Bibiliya, cyangwa yemeye guhinduka bya nyirarureshwa agirango yivire imbere y’umugenzacyaha?

Ubwanditsi 03 Nov 2022
Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye  Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Kampala : Ikizere kiraza amasinde, gitumye Rudasingwa yisubiriye mu ” ISHAKWE ” kugirango abone uko yaramuka kabiri

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Ubwanditsi 09 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika
Amakuru

Umunsi wa 2 w’Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 17 Jul 2016
Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.
Amakuru

Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Ubwanditsi 29 Oct 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru