• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera Kayumba Nyamwasa kurusha rwo

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera Kayumba Nyamwasa kurusha rwo

Ubwanditsi 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iravuga ko ishishikajwe no kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ariko ko iterwa impungenge no kuba Afurika y’Epfo yumva abarurwanya kurusha rwo.

Ni nyuma y’aho Afurika y’Epfo ihamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Twala, nyuma y’aho Minisitiri w’icyo gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga, Lindiwe Sisulu,  yashingiye  ku nkuru yahinduwe n’abanzi b’igihugu bakoresheje [ Screen shot] aho babeshyeye ikinyamakuru Rushyashya ko ngo cyatutse Minisitiri Lindiwe Sisulu ngo ni indaya.

Inkuru bifitanye isano :

Ese Minisitiri W’Ububanyi N’Amahanga Wa Afurika Y’Epfo Yaba Ashyigikiye RNC Ku Giti Cye Cyangwa Nibyo Yatumwe? – https://rushyashya.net/2018/11/14/ese-minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-afurika-yepfo-yaba-ashyigikiye-rnc-ku-giti-cye-cyangwa-nibyo-yatumwe/

Rushyashya Yashyize Hanze Kayumba Na Sisulu Mu Mibanire Y’u Rwanda Na Afurika Y’epfo – https://rushyashya.net/2018/12/12/rushyashya-yashyize-hanze-kayumba-na-sisulu-mu-mibanire-yu-rwanda-na-afurika-yepfo-2/

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko u Rwanda rukeneye kugira umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, bagiranye ibiganiro muri Werurwe 2018, basaba abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga gukora ibishoboka ngo umubano w’impande zombi ube mwiza.

Iryo tangazo mu ngingo ya 2 rivuga ko u Rwanda rwasobanuriye Afurika y’Epfo rubinyujije mu nzira zikoreshwa muri dipolomasi impungenge zikomeye zishingiye ku kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu rukerereza cyangwa rukabangamira inozwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ingingo ya 3 isobanura ishingiro z’izo mpungenge, igira iti, “hariho ibirego bidafite ishingiro bishinja u Rwanda mu ruhame no mu bitangazamakuru, bishingiye ku bihuha no kugoreka ukuri bikorwa n’abasebya u Rwanda bari muri Canada no muri Afurika y’Epfo no mu bitangazamakuru bikorana na bo. Ni ikibazo gihangayikishije kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo rwizera ibivugwa n’utwo dutsiko kurusha kwemera ibivugwa n’u Rwanda.”

Iryo tangazo mu ngingo yaryo ya kane riragira riti, “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’Ubutwererane iranenga ihamagazwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria kubera impamvu zitazwi na Leta y’u Rwanda, zirimo kwisobanura ku nkuru zandikwa mu bitangazamakuru bidasobanutse.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

U Rwanda ruvuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ifite umumaro ku baturage b’impande zombi, ukaba ufite agaciro kurusha inyungu z’abantu ku giti cyabo, ruti, “Umubano hagati y’ibihugu byombi ntukwiye kugendera ku biganiro n’udutsiko tw’abanyabyaha tuyobowe n’abahamijwe ibyaha cyangwa abashakishwa ngo baburanishwe.”

Iri tangazo rije nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega yahamagajwe na Leta ya Afurika y’Afurika y’Epfo ngo asobanure ibyo kuba Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga  muri icyo gihugu yariswe indaya n’urubuga rwa interineti rukorera mu Rwanda.

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Umunya- Argentine Marco Trungelliti yegukanye igikombe cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Challenger atsinze Clément Tabour amaseti 2-0

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Ubwanditsi 13 Jan 2021
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubugambanyi, Inda nini n’Amatiku bya Kayumba Nyamwasa bishenye RNC

Ubwanditsi 15 Sep 2019

3 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    December 12, 20189:37 pm -

    Umugabo nyamugabo
    Ntahîdukira kwijambo
    Mwemere ibyo mwanditse
    Nimubona ari ngombwa
    Gusaba imbabazi muzisabe
    Mureke gushaka kubyegeka
    Kubandi!!! Ibyo nubugwali bubi!!!

    Subiza
  2. Btwenge
    December 12, 20189:39 pm -

    Nonese ibya Nduhungirehe
    Nabyo nabandi babyanditse?

    Subiza
    • Sunday
      December 14, 201812:28 pm -

      Intebe iramwotsa bataramufata. Ndavuga Kagome

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuya Kabiri Kamena 2016

Ubwanditsi 03 Jun 2016
Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Brig Abel Kandiho yongeye gukora u Rwanda mu jisho

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega
UBUKUNGU

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Ubwanditsi 30 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru