Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda rifungura umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’ibindi biri imbere ariko ko hari n’akazi kagomba gukorwa kugira ngo ibyifuzwa bigerweho.
Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, avuga ko hari ibitameze neza muri uwo mubano ariko ko harimo gushakwa uburyo bwo kunoza uwo mubano.
Yagize ati “Umubano wacu n’ibihugu bya Afurika umeze neza, ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye, bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC, n’abandi.”
“Ibi bibangamira ibikorwa byiza, ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”
“Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza, ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi, aho ibimenyetso dufite na bo bagomba kuba bafite, byerekana ko bafatanya ku mugaragaro nubwo babihakana mu ruhame. Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu, mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika.”
Perezida Kagame yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo batarangara, no gufasha abatishoboye bafite intege nke.
Umukuru w’igihugu, hamwe n’umuryango we, yaboneyeho no kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2019.
Sunday
Ko mbona Kagome ahishijwe nubwoba bwimirabyo zitarahinda se ubwo twebwe nkabaturage dukore iki? Ngirango duhambire utwangushe kuko uwarwishigishiye agiye kurusoma. Igihugu bakigose impande zose.
Kalisa
Sunday rwose urasetse abaturage bahe se abo mubana basanzwe mu buhungiro nkawe kubw’ibyaha bakoze cyeretse niba mushaka kongera guhunga mujya kuwundi mugabane.
Sunday
Ko turimunda . Nuko nyine mbona Kagome yatinye ahubwo arihafi nokunnya mumpare
Emmy
Sunday nawe rwose ntubaho ninde wakubwiye ko Presida wacu ari umunyabwoba wa murezi we ngo duhambire ! ahubwo muzakorwa nisoni nkuko musanzwe!nimugaruke mu rwatubye mureke ayo mafuti murimo.ntabwo abanyarwanda tuzemera kongera guhunga ahubwo tugiye guhangana namwe tubahangure izuba riva inda nini yanyu ibabuze amahwemo mwantashima mwe.
Sunday
Hahahaha. Ndumva usetsa igihugu twagitashe byarangiye. Ikyo twabasaba muhunge hanyuma duhangane numwanzi, umucyancyuro Kagome
Emmy
Mugifata!!!!sha uri umuti wamenyo pe.ariko muri kino gihe hari ukibeshya benibyo koko abanyarwanda twamenye ubwenge uzarebe abaandi ubeshya.nimwe bacancuro batagira urukundo rwigihugu naho presida wacu numugabo kandi tumurinyuma muze duhangane niba muri abagabo ibyo bigambo byanyu mubihagarike.
Sunday
Bafite amaso ariko ntibarora. Erega kwicyisha abanyarwanda inzara nagafuni niko gukunda igihugu? Mwadusanze mubirindiro byacu mukaroza kumuzika. Abaturage baturinyuma icyoturinze nikomandi maze umucyancyuro areebe muzika nimirabyo
Kalisa
Utu tunyeshyamba nta ngabo zacu cg police twakoresha mu kutwereka ikosora! DASSO n’abanyerondo b’ubumwuga babadufatira bakabazana.
Sunday
Amafoto nayashira ahangaha nte ko nashakaga gushiraho ibyo dukora Kagome mugihugu?