• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Hari ibimenyetso dufite, byerekana ko bimwe mu bihugu duturanye bifatanya ku mugaragaro na FDLR na RNC – Kagame

Editorial 01 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda rifungura umwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi byiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka ushize ndetse n’ibindi biri imbere ariko ko hari n’akazi kagomba gukorwa kugira ngo ibyifuzwa bigerweho.

Perezida Kagame yagarutse no ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, avuga ko hari ibitameze neza muri uwo mubano ariko ko harimo gushakwa uburyo bwo kunoza uwo mubano.

Yagize ati “Umubano wacu n’ibihugu bya Afurika umeze neza, ariko haracyari ibibazo duterwa na bimwe mu bihugu duturanye, bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR, RNC, n’abandi.”

“Ibi bibangamira ibikorwa byiza, ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

“Imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu ntidutangaza, ahubwo dutangazwa n’icyo gihugu kindi, aho ibimenyetso dufite na bo bagomba kuba bafite, byerekana ko bafatanya ku mugaragaro nubwo babihakana mu ruhame. Iki kibazo turakomeza kukiganira n’abaturanyi bacu, mu rwego rw’imikoranire n’imibanire myiza y’ibihugu bya Afurika.”

Perezida Kagame yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gukora imirimo yabo batarangara, no gufasha abatishoboye bafite intege nke.

Umukuru w’igihugu, hamwe n’umuryango we, yaboneyeho no kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2019.


2019-01-01
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Kigali: Abagabo babiri bafunzwe bakurikiranyweho guteza imvururu n’uburiganya mu itorero

Editorial 19 Nov 2017
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Editorial 31 Oct 2019
Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Editorial 13 Sep 2019
RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

Editorial 15 Feb 2018

9 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 1, 20195:05 pm -

    Ko mbona Kagome ahishijwe nubwoba bwimirabyo zitarahinda se ubwo twebwe nkabaturage dukore iki? Ngirango duhambire utwangushe kuko uwarwishigishiye agiye kurusoma. Igihugu bakigose impande zose.

    Subiza
    • Kalisa
      January 2, 201911:47 am -

      Sunday rwose urasetse abaturage bahe se abo mubana basanzwe mu buhungiro nkawe kubw’ibyaha bakoze cyeretse niba mushaka kongera guhunga mujya kuwundi mugabane.

      Subiza
      • Sunday
        January 2, 20198:31 pm -

        Ko turimunda . Nuko nyine mbona Kagome yatinye ahubwo arihafi nokunnya mumpare

        Subiza
  2. Emmy
    January 3, 201910:17 am -

    Sunday nawe rwose ntubaho ninde wakubwiye ko Presida wacu ari umunyabwoba wa murezi we ngo duhambire ! ahubwo muzakorwa nisoni nkuko musanzwe!nimugaruke mu rwatubye mureke ayo mafuti murimo.ntabwo abanyarwanda tuzemera kongera guhunga ahubwo tugiye guhangana namwe tubahangure izuba riva inda nini yanyu ibabuze amahwemo mwantashima mwe.

    Subiza
    • Sunday
      January 3, 201911:18 am -

      Hahahaha. Ndumva usetsa igihugu twagitashe byarangiye. Ikyo twabasaba muhunge hanyuma duhangane numwanzi, umucyancyuro Kagome

      Subiza
  3. Emmy
    January 3, 20193:03 pm -

    Mugifata!!!!sha uri umuti wamenyo pe.ariko muri kino gihe hari ukibeshya benibyo koko abanyarwanda twamenye ubwenge uzarebe abaandi ubeshya.nimwe bacancuro batagira urukundo rwigihugu naho presida wacu numugabo kandi tumurinyuma muze duhangane niba muri abagabo ibyo bigambo byanyu mubihagarike.

    Subiza
    • Sunday
      January 4, 20195:03 am -

      Bafite amaso ariko ntibarora. Erega kwicyisha abanyarwanda inzara nagafuni niko gukunda igihugu? Mwadusanze mubirindiro byacu mukaroza kumuzika. Abaturage baturinyuma icyoturinze nikomandi maze umucyancyuro areebe muzika nimirabyo

      Subiza
  4. Kalisa
    January 4, 20196:39 pm -

    Utu tunyeshyamba nta ngabo zacu cg police twakoresha mu kutwereka ikosora! DASSO n’abanyerondo b’ubumwuga babadufatira bakabazana.

    Subiza
    • Sunday
      January 5, 20195:49 am -

      Amafoto nayashira ahangaha nte ko nashakaga gushiraho ibyo dukora Kagome mugihugu?

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari
Mu Mahanga

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari

Editorial 18 Jul 2018
Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018
UBUKUNGU

Banki y’Isi yagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2018

Editorial 04 Oct 2018
Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 15 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru