Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yohereje itsinda ryo kuganira na Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, mbere y’uko urukiko rurinda Itegeko Nshinga rutangaza umwanzuro ku kirego cyatanzwe ku byavuye mu matora ya Perezida aheruka.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko Félix Tshisekedi yatsinze amatora ya Perezida, ngo asimbure Joseph Kabila wayoboraga icyo gihugu guhera mu 2001.
Gusa nyuma y’uko urukiko rwari rumaze gutangaza umwanzuro warwo ku byavuye mu matora, abaperezida benshi ba Afurika bahise bashimira Tshisekedi nka perezida watowe ndetse AU isubika uruzinduko rw’itsinda ryagombaga kujya i Kinshasa.
Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika Perezida Kabila yohereje intumwa ze i Kigali zirimo Umuyobozi w’ibiro bye, Néhémie Mwilanya Wilonja; Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza, Kalev Mutond n’Umujyanama we mu bya dipolomasi, Barnabé Kikaya Bin Karubi. Mbere y’uko amajwi yatangajwe kuri TV nationale. Kugeza ubu ntawe uzi ibyavuye mu biganiro hagati y’impande zombi.
Amakuru avuga ko iri tsinda riyobowe na Perezida Kagame ryashoboraga gushyiraho amahitamo akomeye kuri Perezida Kabila, arimo ko Komisiyo y’Amatora, yemeza Martin Fayulu ko ari we watsinze cyangwa hakaba andi matora kandi ahuje abantu bose, abahunze igihugu nabo bakayitabira kandi agategurwa na leta y’inzibacyuho, ikayoborwa n’undi bemeranyijweho utari Kabila.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, mu gihe SADC mbere yasabaga ko amajwi yongera kubarurwa, kuri iyi nshuro yashimiye Tshisekedi ndetse isaba inzego zose “Gushyigikira perezida watowe na Guverinoma ye”.
Emmy
President wacu arasobanutse areba kure inama ze zirubaka.nous avons confience en lui.Imana yacu ikomeze kumuha imigisha myinshi nkiyo yahaye Dawidi na Salomon.
Sunday
Stupid and rubbish