• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Akavuyo mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi kubera iturufu y’amoko mu kugena abakozi

Ubwanditsi 24 Jan 2019 ITOHOZA

Abashinzwe gutera inkunga mu Burundi ntibavuga rumwe ku cyifuzo cya Leta cyerekeranye n’uko imiryango mpuzamahanga itabogamiye kuri leta mu gutanga amakuru arebana n’ubwoko bw’abakozi bayo, kuberako hari urujijo ku miryango yaba yemerewe kuhakorera, bityo bikaba birimo kudindiza ibikorwa by’iterambere.

“Aha niho tudashobora kurenga, kuko dutanga akazi dushingiye ku bunararibonye, n’ubunyamwuga, ntidushingira ku bwoko.” -Dominique Delvigne, Umuyobozi muri , Handicap International

Mu Ukwakira 2018, abayobozi bo mu Burundi bahagaritse ibikorwa byose by’imiryango itegamiye kuri Leta mu gihe cy’amezi atatu (3), bavuga ko iyo miryango ingomba kubahiriza amategeko, bitaba ibyo bakimwa uruhushya rwo gukorera mu Burundi. Cyane cyane, abo bayobozi bashatse gukoresha itegeko ryo muri 2017, reba itegeko rivuga ko [ 2017, rivuga ko  ] abakozi bakorera imiryango itegamiye kuri Leta bagomba kuba bangana na 60% by’abahutu, naho abatutsi bakangana na 40%. Akaba aricyo gipimo gisanzwe gikoreshwa mu gihe gisaga imyaka 10, kuva hasinywa amasezerano ya Arusha y’amahoro, amasezerano yafashije mu guhagarika intambara yari imaze imyaka 12. Imiryango mpuzamahanga ikaba yaramenyeshejwe ko igomba gutanga amakuru y’abakozi bayikorera yerecyeranye n’ubwoko bwabo, banahabwa n’igihe ntarengwa cya 2021.

Imiryango imwe nimwe ikaba yaratanze ayo makuru, ariko kubera imyiryane ishingiye ku moko, iyindi ikaba ifite impungenge y’uko aya makuru ashobora gukoreshwa nabi. Inzego zo mu Burundi zikaba zarabwiye Devex ko imiryango igera ku 10 yamaze kugenda, harimo na Handicap International aho kugirango ikurikize iryo tegeko. Indi miryango nka  Medecins Sans Frontieres [Médecins Sans Frontières], abaganga batagira imipaka ntibaramenya uko bizabagendekera, nyuma yo kwanga kubahiriza iryo tegeko, nubwo bagikorera muri icyo gihugu, aho abaturage bagera kuri miliyoni  3.6, cyangwa kimwe cya gatatu cy’abaturage bose bakeneye ubufasha.

Imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ikorera mu Burundi  mu gihe harimo kujujubya sosiyete sivile

Leta y’UBurundi yahagaritse ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Burundi mu gihe cy’amezi atatu (3), bitwaje ko iyo miryango yananiwe gukurikiza itegeko ryo muri 2017, ariko bamwe bakaba babibona nko gucecekesha sosiyete sivile.

Abaterakunga nabo bakaba batavuga rumwe kuri iki cyibazo, aho imiryango mpuzamahanga ibwira Devex ko imiryango mpuzamahanga iterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishoboka ko yo yakwemera icyo gipimo cyigena umubare w’abakozi, bihabanye n’icyemezo cyafashwe na bagenzi babo bo mu Burayi. Umuryango mpuzamahanga wa Amerika (USAID) ntiwabashije kugira icyo ubivugaho.

“Imiryango myinshi yo muri Amerika cyangwa se iterwa inkunga na Amerika yabwiwe ko ivangura ridatera ingaruka mbi ntacyo ritwaye, bikaba ari ibyavuzwe n’umudipolomati ukomoka mu Burayi uri mu Burundi.

Ibihabanye nibi, Uwo mudipulomati w’iburayi yavuze ko za Leta zo mu Burayi zikaba zarihanije iyo miryango ko baramutse batanze ayo makuru yerekeranye n’ubwoko bw’abakozi biyo miryango, ko baramutse babikoze, batazongererwa kontaro i Burundi. Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’UBubiligi yavuze ko imiryango igera kuri  20 idashobora gutanga amakuru kandi ko nta numwe wigeze ayatanga.

2019-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa  Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Isomwa ry’urubanza rw’abo kwa Rwigara ryasubitswe mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Ubwanditsi 11 Oct 2017
RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

RNC ikomeje kwihakana Maj (Rtd) Habib Mudathiru, naho abayobozi bakuru ba FDLR barashinjwa kugambanira Lt Gen Mudacumura

Ubwanditsi 20 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro  Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze
Mu Mahanga

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere
IMIKINO

Tour du Rwanda 2019: Alessandro Fedeli yatwaye agace ka mbere

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo
Amakuru

Symphony Bond irateganya kureka gucurangira abandi bahanzi ahubwo nabo bagatangira kwitabira ibitaramo bacurangagamo

Ubwanditsi 31 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru