Vincent Murekezi wari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare akekwaho muri Jenoside, ndetse ashakishwa na Polisi Mpuzamahanga. Yagejejwe mu Rwanda.
Vincent Murekezi wari watawe muri yombi, akaza gukingirwa ikibaba na Polisi kubera ibyaha bya ruswa yaje guhabwa imbunda na pasiporo nshya ya Malawi kandi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Murekezi yahawe pasiporo ya Malawi ifite numero MA078171 mu buriganya kuko bivugwa ko yatanze ruswa mu nzego z’abinjira n’abasohoka mu 2011, ayihabwa ku izina rya Vincent Banda ukomoka mu gace ka Mbeya muri Tanzania.
Vincent Murekezi yari afatanije ubucuruzi na Frank Ntwari ndetse na mushikiwe Rosette Kayumba, akaba n’umukangurambaga wa RNC muri Zambia.
Vincent Murekezi, agaragara muri amwe mu mafoto ari kwigaragambya muri Afrika y’Epfo arikumwe n’abagize umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Murekezi yagiye yidegembya muri Malawi kubera amafaranga menshi atunze, akaba yayifashishaga mu gutanga ruswa ku bayobozi bamukingira ikibaba. Amakuru avuga ko uyu mugabo yabaga muri Zimbabwe ariko nyuma aza kwerekeza muri Malawi.
Ikinyamakuru Nyasa Times cyaje kubona kopi ya pasiporo yakoreshaga mu Rwanda, ifite numero PC 939663 wavukiye i Ngoma mu karere ka Huye, binahuza n’imyirondoro guverinoma y’u Rwanda yatanze imuranga nk’umuntu ushakishwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aha Vincent Murekezi, yari munama za RNC.
Uyu mugabo w’umucuruzi wari ukomeye muri Malawi, yaherukaga gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye, harimo n’ibibazo yari afitanye n’amabanki, atangira gushakishwa n’igipolisi ahita ahungira muri Afurika y’Epfo aho yamaze imyaka hagati y’ibiri n’itatu.
Nyuma yagarutse muri Malawi, ariko nyuma y’iminsi ibiri aza gufatirwa mu nzu y’undi Munyarwanda witwa Hirwa, ahaberaga ibirori byo kwita umwana izina.
Amakuru avuga ko Murekezi yafashwe akajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mponela, hibazwa impamvu yagiye gufungirwa kure y’aho yafatiwe, aho guhita ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Lilongwe mu Murwa Mukuru.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Yaje kurekurwa nyuma y’iminsi itatu nyuma y’uko yahaye umupolisi miliyoni eshatu z’ama-Kwaca yo muri Malawi,’’
Uwatanze amakuru kandi avuga ko Murekezi yaherukaga kwaka uburenganzira bwo gutunga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ntiyabuhabwa, ariko ubu yari atunze imbunda ndetse n’uburenganzira yarabubonye n’ubwo hatazwi inzira byanyuzemo.
Sunday
Ese urwanda rwose muzarwicya ?
j
nikize tugikanire urugikwiye kbs niokiginga byirirwa bisebya urwakibyaye
Sunday
Harya akazi kanyu nako kwirirwa mukubita abanyarwanda agafuni kumitwe?