• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019 ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari hanze y’igihugu bandikiye abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, babasaba gufatira ibihano Leta y’u Burundi.

Mu itangazo bandikiye Perezida Museveni wa Uganda, umuhuza mu biganiro w’Abarundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, bamusabye gufatira Leta y’u Burundi ibihano mu buryo bwihuse, ngo kugira ngo  hirindwe intambara y’abaturage ishobora kuba mu gihugu.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Nyangoma Leonard, Hatungimana Leonidas, Sinduhije Alexis, Ndayikengurukiye Jean Bosco, Nditije Charles, Minani Jérémie, Mugwengezo Chauniveau.

Batangaza ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi ku nshuro yabyo ya gatanu ari ikimenyetso kigaragaza ko Guverinoma y’u Burundi igamije guhagarika umurongo w’ibyigwa wari ugamije gushaka umuti w’ibibazo bufite.

Banashinja Leta y’u Burundi kuba iri mu nzira ngo yo gutegura amatora azahezamo abenshi mu batavuga rumwe na Leta mu 2020, by’umwihariko ko Nkurunziza arimo gutegura intambara ku barundi ishobora kuzavukamo intambara y’abaturage, ndetse ngo ishobora kugira ingaruka ku karere kose muri rusange.

Ibi bibaye mugihe Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni imwe mu ngingo byitezwe ko izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare, i Arusha muri Tanzania.

Hari amakuru ko ku nshuro ya mbere, bazaganira uburyo umwuka mubi hagato y’ibi bihugu igira ingaruka ku rugendo rwo kwishyira hamwe nk’akarere.

Iyi nama yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye.

Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje, umubano w’ibi bihugu wagombaga kuganirwaho mu nama ku wa 27 Ukuboza 2018 ariko irasubikwa.

Umwe mu bakozi b’ubunyamabanga bwa EAC yabwiye icyo kinyamakuru ati “Iyo nama ntiyabaye. Ariko nta kintu kinini kizahinduka ku byari ku murongo w’ibyigwa n’ibiteganyijwe ku wa Gatanu.”

Ku wa 14 Mutarana nabwo Umunyamabanga Mukurun wa EAC, Liberat Mfumukeko, yabwiye itangazamakuru ko nta kinini kizahinduka mu biganirwaho.

Icyo kibazo nikiganirwaho, bizaba ari ubwa mbere bgihawe umwanya munini hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ u Rwanda n’u Burundi.

U Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’abagamije kubuhungabanyiriza umutekano, binyuze mu gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

U Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu kibazo cya RDC, mu Ukuboza umwaka ushize yagaragaje ko hari umutwe wa Kayumba Nyamwasa muri Congo, winjiza abarwanyi ndetse ugahabwa intwaro, byose binyuze i Bujumbura.

Muri iyo raporo hanavugwamo ubwoko bw’intwaro zagiye zinjira mu mitwe y’abarwanyi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zinyujijwe i Bujumbura. Rwanashinje u Burundi gushyigikira FDLR.

Mu bindi bizaganirwaho muri iyo nama harimo ingorane zikomeje kuvuka mu gutegura inama, aho usanga ibihugu bitazitabira igihe zateguwe cyangwa zatewe inkunga na EAC.

Harimo nk’inama y’Inteko Ishinga amategeko ya EALA yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2017, abadepite b’u Burundi ntibayitabire bose. No mu gihe hari hagiye gutorwa Perezida w’iyi nteko, Abarundi banze kwitabira amatora bavuga ko umukandida wabo ari we wari utahiwe gutorwa, ndetse babanza kwanga intsinzi y’Umunyarwanda Martin Ngonga, bemezwa n’urukiko.

Nyuma itsinda ry’u Rwanda naryo ntiryitabiriye inama za EAC zabereye mu Burundi.

Nyuma yo gusubika inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ubwoba bw’uko yakongera gusubikwa bwabaye nk’ubujya ku ruhande, ubwo intumwa z’ibihugu bitandatu bigize EAC zatangiraga kugera i Arusha mu nama zibanziriza iy’abakuru b’ibihugu.

Ku wa 30 Ukwakira inama yasubitswe abandi bayobozi bageze i Arusha, babura abahagarariye u Burundi

2019-01-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Uganda:Umusirikare yapfuye yiyahuye mu Kiyaga cya Victoria

Ubwanditsi 11 Mar 2017
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Ubwanditsi 28 Feb 2025
Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo  kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Kayumba Nyamwasa munzira zo gusaba Uburyamo kwa Agatha Kanziga. Ese mama azabumuha ?

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Ubwanditsi 22 May 2018
Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU  i Addis Ababa
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye Inama ya 28 ya AU i Addis Ababa

Ubwanditsi 28 Jan 2017
Bobi Wine yashyizwe  ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni
ITOHOZA

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi basaga 15 bazicwa na Museveni

Ubwanditsi 24 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru