• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019 ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari hanze y’igihugu bandikiye abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, babasaba gufatira ibihano Leta y’u Burundi.

Mu itangazo bandikiye Perezida Museveni wa Uganda, umuhuza mu biganiro w’Abarundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, bamusabye gufatira Leta y’u Burundi ibihano mu buryo bwihuse, ngo kugira ngo  hirindwe intambara y’abaturage ishobora kuba mu gihugu.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Nyangoma Leonard, Hatungimana Leonidas, Sinduhije Alexis, Ndayikengurukiye Jean Bosco, Nditije Charles, Minani Jérémie, Mugwengezo Chauniveau.

Batangaza ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi ku nshuro yabyo ya gatanu ari ikimenyetso kigaragaza ko Guverinoma y’u Burundi igamije guhagarika umurongo w’ibyigwa wari ugamije gushaka umuti w’ibibazo bufite.

Banashinja Leta y’u Burundi kuba iri mu nzira ngo yo gutegura amatora azahezamo abenshi mu batavuga rumwe na Leta mu 2020, by’umwihariko ko Nkurunziza arimo gutegura intambara ku barundi ishobora kuzavukamo intambara y’abaturage, ndetse ngo ishobora kugira ingaruka ku karere kose muri rusange.

Ibi bibaye mugihe Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni imwe mu ngingo byitezwe ko izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare, i Arusha muri Tanzania.

Hari amakuru ko ku nshuro ya mbere, bazaganira uburyo umwuka mubi hagato y’ibi bihugu igira ingaruka ku rugendo rwo kwishyira hamwe nk’akarere.

Iyi nama yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye.

Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje, umubano w’ibi bihugu wagombaga kuganirwaho mu nama ku wa 27 Ukuboza 2018 ariko irasubikwa.

Umwe mu bakozi b’ubunyamabanga bwa EAC yabwiye icyo kinyamakuru ati “Iyo nama ntiyabaye. Ariko nta kintu kinini kizahinduka ku byari ku murongo w’ibyigwa n’ibiteganyijwe ku wa Gatanu.”

Ku wa 14 Mutarana nabwo Umunyamabanga Mukurun wa EAC, Liberat Mfumukeko, yabwiye itangazamakuru ko nta kinini kizahinduka mu biganirwaho.

Icyo kibazo nikiganirwaho, bizaba ari ubwa mbere bgihawe umwanya munini hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ u Rwanda n’u Burundi.

U Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’abagamije kubuhungabanyiriza umutekano, binyuze mu gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

U Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu kibazo cya RDC, mu Ukuboza umwaka ushize yagaragaje ko hari umutwe wa Kayumba Nyamwasa muri Congo, winjiza abarwanyi ndetse ugahabwa intwaro, byose binyuze i Bujumbura.

Muri iyo raporo hanavugwamo ubwoko bw’intwaro zagiye zinjira mu mitwe y’abarwanyi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zinyujijwe i Bujumbura. Rwanashinje u Burundi gushyigikira FDLR.

Mu bindi bizaganirwaho muri iyo nama harimo ingorane zikomeje kuvuka mu gutegura inama, aho usanga ibihugu bitazitabira igihe zateguwe cyangwa zatewe inkunga na EAC.

Harimo nk’inama y’Inteko Ishinga amategeko ya EALA yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2017, abadepite b’u Burundi ntibayitabire bose. No mu gihe hari hagiye gutorwa Perezida w’iyi nteko, Abarundi banze kwitabira amatora bavuga ko umukandida wabo ari we wari utahiwe gutorwa, ndetse babanza kwanga intsinzi y’Umunyarwanda Martin Ngonga, bemezwa n’urukiko.

Nyuma itsinda ry’u Rwanda naryo ntiryitabiriye inama za EAC zabereye mu Burundi.

Nyuma yo gusubika inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ubwoba bw’uko yakongera gusubikwa bwabaye nk’ubujya ku ruhande, ubwo intumwa z’ibihugu bitandatu bigize EAC zatangiraga kugera i Arusha mu nama zibanziriza iy’abakuru b’ibihugu.

 

Ku wa 30 Ukwakira inama yasubitswe abandi bayobozi bageze i Arusha, babura abahagarariye u Burundi

 

2019-01-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Ubwanditsi 02 Oct 2018
Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Ubwanditsi 12 Jul 2019
RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi  w’Umugande mu ndege yayo

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Ubwanditsi 29 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura
Mu Rwanda

Abarwanyi benshi ba CNRD bitandukanyije na FDLR biciwe mu mirwano yabahuje na Nyatura

Ubwanditsi 13 May 2017
FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera
IMIKINO

FIFA yasabye Ferwafa gukemura ikibazo cya Rwemarika Félicité cyangwa ikabyikorera

Ubwanditsi 31 Jan 2018
Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!
Amakuru

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Ubwanditsi 03 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru