• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»POLITIKI»Muburakari bwishi: Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Tshisekedi ari Perezida wa RDC

Muburakari bwishi: Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Tshisekedi ari Perezida wa RDC

Ubwanditsi 04 Feb 2019 POLITIKI

Martin Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye abamushyigikiye n’imiryango mpuzamahanga, kutayaha agaciro ahubwo bakamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wayatsinze.

Komisiyo y’amatora ya Congo (CENI) yatangaje ko Félix Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida yo ku wa 30 Ukuboza 2018 n’amajwi 38.57% , agasimbura Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka 18. Fayulu yari yagize 34.8% naho Emmanuel Ramazani Shadary agira 23.8%.

Ni umwanzuro Fayulu, umwe mu bo bari bahanganye yahise yamagana, ndetse aregera Urukiko rurengera Itegeko Nshinga avuga ko ariwe wayatsinze n’amajwi 61% ariko ikirego cye rugitesha agaciro.

Nk’uko RFI yabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’abamushyigikiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu, Fayulu yongeye gutangaza ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora, asaba n’imiryango mpuzamahanga kudafata Tshisekedi nka Perezida wa RDC.

Fayulu yanasabye abayoboke b’impuzamashyaka Lamuka, gukomeza kwamagana mu mahoro ibyavuye mu matora yise ibinyoma, kuko ngo Komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga bemeje Perezida utaratowe n’abaturage.

Ati “Mwarabibonye muri Venezuela? Bararwanye, barwaniye ubuzima bwabo, ntihazagire uwo mwemera ko abayobya, imbaraga za mbere ni twebwe abaturage.”

Yabwiye imiryango mpuzamahanga ko ‘Kubaha ubudahangarwa bw’abanye-Congo ari ukubaha ugushaka kw’abayituye n’ibyo bitoreye’.

Faluyu yasabye by’umwihariko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kudaha agaciro ibyemejwe na Komisiyo y’amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Ati “Ndasaba imiryango mpuzamahanga kutemera guverinoma yashyizweho na Joseph Kabila.”

Afurika Yunze Ubumwe yari yasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu, nyuma yo kubona ko ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Amatora mbere byari biteye impungenge ariko biza kurangira Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Perezida ari Tshisekedi.

Faluyu yakomeje avuga ko azazenguruka igihugu ashishikariza abaturage guharanira intsinzi nyakuri.

Martin Fayulu yasabye abamushyigikiye kwamagana ko Félix Tshisekedi ari perezida wa Congo

2019-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ubwanditsi 08 Jan 2025
Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Congo-Brazaville: Louise Mushikwabo yatangiye gushimira abamushyigikiye

Ubwanditsi 01 Nov 2018
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Erevan : Michel Jean  ashobora gukuramo Kandidature
INKURU NYAMUKURU

Erevan : Michel Jean ashobora gukuramo Kandidature

Ubwanditsi 11 Oct 2018
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa
Amakuru

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024
IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside
ITOHOZA

IBUKA yamaganye Kaminuza ishaka gutiza umurindi ikwirakwizwa ry’igitabo gipfobya Jenoside

Ubwanditsi 17 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru