Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugiye gusubukura urubanza Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yishyuzamo Uganda miliyari 10 z’amadorali ya Amerika, kubera uruhare rw’ingabo zayo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.
Kuva mu 1997 kugeza 2003 ingabo za Uganda zari ku butaka bwa Congo.
Uru rukiko rukorera mu Buholandi rwatangaje ko “Kuva tariki 18 kugeza 20 Gashyantare 2019, ruzumva ikibazo cy’ibikorwa by’ingabo za Uganda ku butaka bwa Congo.”
Ubutegetsi bwa Uganda ntibwigeze bukozwa na gato ibyo kwishyura iyi mpozamarira ya miliyari $10 RDC isaba, kuko buhakana ibirego byo kuvuga ko ingabo zayo zayisahuye.
Uru rukiko rwagiye rugerageza gushyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo zigere ku masezerano.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Okello Oryem, yagize ati “Kinshasa yananiwe kugaragaza ibyo ishingiraho ku birego byayo kugira ngo natwe tube twakwemera ibyo badushinja, bagomba gutanga ibimenyetso bigaragaza impamvu bavuga aya mafaranga.”
Ubutegetsi bwa Uganda bukunze kuvuga ko bwagiye ku butaka bwa Congo bubisabwe na Laurent-Désiré Kabila wari Perezida w’iki gihugu.
Uganda yatangaje ko Kabila ari we wari ukeneye ingabo zabo ndetse n’izo mu Rwanda kugira ngo bavaneho ubutegetsi bwa Perezida Mobutu mu 1997 nk’uko ikinyamakuru La Libre cyabitangaje.
Muri Nyakanga 1998 ubucuti bw’akadasohoka hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Kabila na Yoweri Museveni bwararangiye.
Muri Kanama uwo mwaka, Perezida Laurent-Desire Kabila yahise ategeka ingabo z’amahanga zari mu gihugu kuva ku butaka bwacyo, ariko iza Uganda ntizigeze zubahiriza ubu busabe, zavuye muri Congo mu 2003.
RDC yashinje Uganda ko ingabo zayo zafashe igihugu ndetse zihonyora uburenganzira bwa muntu, zikora ibikorwa bya gisirikare birimo gutera inkunga no gufasha imitwe yarwanyaga ubutegetsi bwari bushya no gusahura umutungo kamere.
Abacamanza baburanira Congo bifuza miliyari 10 z’amadorali nk’impozamarira, Uganda yo ikavuga ko idashaka kumva umubare w’aya mafaranga.
Kuva mu 2014 ibihugu byombi byatangiye ibiganiro muri Afurika y’Epfo, byongera guhura mu 2016. Uganda yari yasabye ko yahabwa andi mezi 16 kugira ngo iyi dosiye ihindurwe mu Cyongereza kuko iri mu gifaransa.