• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo

RDC irishyuza Uganda miliyari $10 ku bikorwa by’ingabo zayo mu ntambara ya Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2019 ITOHOZA

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugiye gusubukura urubanza Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yishyuzamo Uganda miliyari 10 z’amadorali ya Amerika, kubera uruhare rw’ingabo zayo mu guhonyora uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Kuva mu 1997 kugeza 2003 ingabo za Uganda zari ku butaka bwa Congo.

Uru rukiko rukorera mu Buholandi rwatangaje ko “Kuva tariki 18 kugeza 20 Gashyantare 2019, ruzumva ikibazo cy’ibikorwa by’ingabo za Uganda ku butaka bwa Congo.”

Ubutegetsi bwa Uganda ntibwigeze bukozwa na gato ibyo kwishyura iyi mpozamarira ya miliyari $10 RDC isaba, kuko buhakana ibirego byo kuvuga ko ingabo zayo zayisahuye.

Uru rukiko rwagiye rugerageza gushyira igitutu ku mpande zombi kugira ngo zigere ku masezerano.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda, Okello Oryem, yagize ati “Kinshasa yananiwe kugaragaza ibyo ishingiraho ku birego byayo kugira ngo natwe tube twakwemera ibyo badushinja, bagomba gutanga ibimenyetso bigaragaza impamvu bavuga aya mafaranga.”

Ubutegetsi bwa Uganda bukunze kuvuga ko bwagiye ku butaka bwa Congo bubisabwe na Laurent-Désiré Kabila wari Perezida w’iki gihugu.

Uganda yatangaje ko Kabila ari we wari ukeneye ingabo zabo ndetse n’izo mu Rwanda kugira ngo bavaneho ubutegetsi bwa Perezida Mobutu mu 1997 nk’uko ikinyamakuru La Libre cyabitangaje.

Muri Nyakanga 1998 ubucuti bw’akadasohoka hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Kabila na Yoweri Museveni bwararangiye.

Muri Kanama uwo mwaka, Perezida Laurent-Desire Kabila yahise ategeka ingabo z’amahanga zari mu gihugu kuva ku butaka bwacyo, ariko iza Uganda ntizigeze zubahiriza ubu busabe, zavuye muri Congo mu 2003.

RDC yashinje Uganda ko ingabo zayo zafashe igihugu ndetse zihonyora uburenganzira bwa muntu, zikora ibikorwa bya gisirikare birimo gutera inkunga no gufasha imitwe yarwanyaga ubutegetsi bwari bushya no gusahura umutungo kamere.

Abacamanza baburanira Congo bifuza miliyari 10 z’amadorali nk’impozamarira, Uganda yo ikavuga ko idashaka kumva umubare w’aya mafaranga.

Kuva mu 2014 ibihugu byombi byatangiye ibiganiro muri Afurika y’Epfo, byongera guhura mu 2016. Uganda yari yasabye ko yahabwa andi mezi 16 kugira ngo iyi dosiye ihindurwe mu Cyongereza kuko iri mu gifaransa.

2019-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 3 )

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Zimbabwe: Abanyarwanda bafashwe bashaka gutorokana amamiliyoni

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Abanyarwanda baragaya bikomeye amagambo yavuzwe na Depite Byabarumwanzi

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali
IMIKINO

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro  Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze
Mu Mahanga

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Ubwanditsi 07 Oct 2016

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru