• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Editorial 25 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bakorera mu Karere ka Nyamagabe bemeza ko hari imyiteguro yo kwakira Umukuru w’igihugu Paul Kagame ushobora kubasura kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru kuko ngo gahunda ishobora no guhinduka. Gusa ngo ‘ubaye ufite amaso wabona ko hari imyiteguro iri kuhakorwa’.

Aka karere hamwe na Nyaruguru kari mu turere tumwe twagiye twibasira n’ibibazo by’umutekano muke ariko ubu inzego z’umutekano zikaba zemeza ko umutekano uharangwa usesuye.

Ku mugoroba wo ku tariki 15 Ukuboza 2018, mu murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abagizi ba nabi batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka. Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko ingabo z’igihugu zahise zikurikirana abo bagizi ba nabi bahungiye muri Nyungwe. Yagize ati “Tumaze igihe dukurikiranira bya hafi kariya gace, k’uburyo dutekereza ko ababikoze bazwi. Ingabo zacu zabakurikiye kandi ababikoze barafatirwa ibihano”.

Nyamagabe: Abataramenyekana Batwitse Imodoka Eshatu, Abantu Babiri Bahasiga Ubuzima

Imitwe y’iterabwoba FLN na MRCD yigambye kuba ariyo yagabye ibitero muri Nyamagabe ndetse na Nyaruguru ariko icyaje kugeragara nuko abo bagizi ba nabi bahawe inzira na Nkurunziza bagaca mu ishyamba ry’ikibira bakinjira muri Nyungwe ubwo bateraga. Ingabo z’u Rwanda zakomeje kubakurikira mu mashyamba zirabacogoza, ubu utu turere tukaba turangwamo umutekano usesuye. Iyi mitwe idashobora gushinga byakomeje kugaragara ko ntacyo yageraho kuko abayiyobora ubwayo bahora mu makibirane nkuko twagiye  tubibagaragariza hano.

Biteganyijwe ko nimugoroba Perezida Kagame ahura n’abavuga rikijyana,bukeye ku wa Kabiri akazahura n’abaturage ba Nyamagabe kuri Stade Nyagasenyi. Bimwe mu biteganijwe kuganirwaho harimo ibibazo by’iterambere ndetse n’umutekano muri rusange.

Perezida Kagame aheruka muri Nyamagabe muri 2017 ubwo yiyamamazaga.

2019-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024
UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

UGANDA: Besigye yanenze bikomeye Museveni kumwanzuro yafashe wo kugurira ibifaru abadepite mugukaza umutekano wabo.

Editorial 15 Jul 2018
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Editorial 19 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!
Amakuru

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Editorial 01 Feb 2021
Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center

Editorial 19 Feb 2016
John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi
Mu Mahanga

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Editorial 14 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru