• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Ubwanditsi 25 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru kivuga ko bamwe mu bakorera mu Karere ka Nyamagabe bemeza ko hari imyiteguro yo kwakira Umukuru w’igihugu Paul Kagame ushobora kubasura kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru kuko ngo gahunda ishobora no guhinduka. Gusa ngo ‘ubaye ufite amaso wabona ko hari imyiteguro iri kuhakorwa’.

Aka karere hamwe na Nyaruguru kari mu turere tumwe twagiye twibasira n’ibibazo by’umutekano muke ariko ubu inzego z’umutekano zikaba zemeza ko umutekano uharangwa usesuye.

Ku mugoroba wo ku tariki 15 Ukuboza 2018, mu murenge wa Cyitabi, akarere ka Nyamagabe, intara y’Amajyepfo, ahagana saa 18h15, abagizi ba nabi batwitse imodoka eshatu zitwara abagenzi, babiri bahasiga ubuzima naho umunani barakomereka. Lt Col Innocent Munyengango, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko ingabo z’igihugu zahise zikurikirana abo bagizi ba nabi bahungiye muri Nyungwe. Yagize ati “Tumaze igihe dukurikiranira bya hafi kariya gace, k’uburyo dutekereza ko ababikoze bazwi. Ingabo zacu zabakurikiye kandi ababikoze barafatirwa ibihano”.

Nyamagabe: Abataramenyekana Batwitse Imodoka Eshatu, Abantu Babiri Bahasiga Ubuzima

Imitwe y’iterabwoba FLN na MRCD yigambye kuba ariyo yagabye ibitero muri Nyamagabe ndetse na Nyaruguru ariko icyaje kugeragara nuko abo bagizi ba nabi bahawe inzira na Nkurunziza bagaca mu ishyamba ry’ikibira bakinjira muri Nyungwe ubwo bateraga. Ingabo z’u Rwanda zakomeje kubakurikira mu mashyamba zirabacogoza, ubu utu turere tukaba turangwamo umutekano usesuye. Iyi mitwe idashobora gushinga byakomeje kugaragara ko ntacyo yageraho kuko abayiyobora ubwayo bahora mu makibirane nkuko twagiye  tubibagaragariza hano.

Biteganyijwe ko nimugoroba Perezida Kagame ahura n’abavuga rikijyana,bukeye ku wa Kabiri akazahura n’abaturage ba Nyamagabe kuri Stade Nyagasenyi. Bimwe mu biteganijwe kuganirwaho harimo ibibazo by’iterambere ndetse n’umutekano muri rusange.

Perezida Kagame aheruka muri Nyamagabe muri 2017 ubwo yiyamamazaga.

2019-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ubwanditsi 24 May 2025
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2020
Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu

Perezida Kagame yabajijwe ku ikurikiranwa rya Kayumba Nyamwasa n’itaha rya Twagiramungu

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Ubwanditsi 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye
HIRYA NO HINO

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Ubwanditsi 01 Jun 2020
Huye:Polisi y’u Rwanda  iributsa  akamaro ko kurara mu nzitiramibu
Mu Mahanga

Huye:Polisi y’u Rwanda iributsa akamaro ko kurara mu nzitiramibu

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi
HIRYA NO HINO

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Ubwanditsi 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru