Abadepite batandatu banenze icyemezo cya Komite Nkuru y’Ishyaka (CEC) riri ku butegetsi muri Uganda, NRM cyo kwemeza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021.
Aba badepite barimo Theodore Ssekikubo (Lwemiyaga), Monica Amoding, John Baptist Nambeshye, Sam Lyomoki, Gaffa Mbwatekamwa na Patrick Nsamba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa 21 Gashyantare 2019, aba badepite bavuze ko iki cyemezo kigayitse kandi ko ari imbogamizi kuri demokarasi.
Umwe muri aba depite Ssekikubo yagize ati “ Gutanga abakandida b’ishyaka si akazi ka CEC, ibibareba ni uguha umugisha abatanze kandidatire. Ni gute batangaza umukandida umwe? Twamaganye uriya mwanzuro. Twe nk’abahagarariye rubanda ntitwabishyigiikira.”
Mugenzi we, Depite Nambeshye yavuze ko icyemezo cya CEC ari icyo gutsindagiraho abarwanashyaka ba NRM umukandika kandi ko kinyuranyije n’amategeko.
Ati “ Gushyiriraho abakandida abarwanashyaka bitandukanye n’itegeko nshinga rigenga ishyaka. Ntibakwiriye gukumira abandi bagaragaje ko bashaka guhagararira ishyaka. Kuki batabanje kwegera abaturage ngo kugira ngo bavuge uko babyumva?”