• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu
Merhawi Kudus ukinira ASTANA (wambaye umuhondo) na Badilatti Matteo wa Israel Cycling Academy bakomeje kuyobora kuva i Jomba kugera mu nkengero z’umujyi wa Rubavu

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Ubwanditsi 26 Feb 2019 IMIKINO

Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 ryari rigeze ku munsi waryo wa gatatu. Abasiganwa 77 bahagurutse saa mbili zuzuye i Huye berekeza i Rubavu, ku ntera ya Kilometero 213 na metero 100, iyi ikaba ari yo ntera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda.

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga ya ASTANA wari wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kajya i Huye, yongeye gukora amateka yegukana agace ka gatatu k’iryo siganwa kava i Huye kugera i Rubavu.

Merhawi Kudus yacomotse mu gikundi ubwo bari bageze ahitwa Jomba, akomeza kugendana na Badilatti Matteo wa Israel Cycling Academy kugera mu nkengero z’umujyi wa Rubavu.

Ni isiganwa ryahagurukiye imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, hahagruka abakinnyi 77 nyuma y’aho uwitwa ZANG ONDOA Jacques ukinira Cameroon yaje kugurwa mu irushanwa nyuma yo kuhagera hashize iminota 49.

Bamaze kurenga I Nyanza, isiganwa ryatangiye kuyoborwa na Guillonet Adrien wa Interpro na Kasperkiewicz Przemyslaw wa Delko Marseille, na Rohan Du Plooyy wa Protouch, ndetse n’umunyarwanda Mugisha Moise, aba bakomeje kugenda bayobora isiganwa kugera Muhanga.

Batangiye kugera mu misozi ya Ngororero, ibintu byaje guhinduka maze ikipe ya ASTANA itangira kuyobora igikundi ishaka uko yanakomeza kuyobora n’irushanwa muri rusange.

Umunya-Pologne Kasperkiewicz Przemyslav wa Delko Marseille yaje kongera kuyobora isiganwa wenyine, gusa mu minota mike n’igikundi kirimo Merkawi Kudus cyiza kumufata isiganwa rikomeza kuyoborwa n’abakinnyi batandatu.

Merhawi Kudus yaje gukomezanya na Badillati Matteo wa Israel cycling Academy bayobora isiganwa kuva Jomba kugera mu mujyi wa Rubavu, ariko Merhawi Kudus ahagera wenyine, yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 15.

Nyuma y’iminota 9 n’amasegonda 52, nibwo igikundi kirimo Abanyarwanda cyatungutse, barangajwe imbere na Areruya Joseph ndetse na Valens Ndayisenga wari kumwe na Manizabayo Eric.

Urutonde rusange rw’uko isiganwa ryagenze ku munsi waryo wa gatatu:

1 Merhawi KUDUS Astana Pro Team 05H21’15″
2 Rein TAARAMAE Direct Energie 05H21’30″
3 Matteo BADILATTI Israel Cycling Academy 05H21’58″
4 Hernan Ricardo AGUIREE CAIPA Interpro Cycling Academy 05H22’13″
5 Rodrigo CONTRERAS PINZON, Astana Pro Team 05H29’17″
6 Henok MULUEBERHAN, ERYTHREE 05H30’42″
7 Nikita STALNOV, Astana Pro Team 05H30’42″
8 Jeremy BELLICAUD, Equipe De France Espoirs 05H30’49″
9 David LOZANO RIBA, Team Novo Nordisk 05H31’07″
10 Joseph ARERUYA, Delko Marseille Provence 05H31’07″

Urutonde rusange nyuma y’agace ka gatatu

1 KUDUS Merhawi ASTANA PRO TEAM ERI 11h05’04’’
2 TAARAMAE Rein DIRECT ENERGIE EST 11h05’21’’ 
3 BADILATTI Matteo ISRAEL CYCLING ACADEMY SUI 11h05’49’’ 
4 AGUIRRE CAIPA Hernan Ricardo INTERPRO CYCLING ACADEMY COL 11h06’04’’ 
5 CONTRERAS PINZON Rodrigo ASTANA PRO TEAM COL 11h13’08’’ 
6 STALNOV Nikita ASTANA PRO TEAM KAZ 11h14’33’’ 
7 * BELLICAUD Jeremy EQUIPE DE FRANCE ESPOIRS FRA 11h14’40’’ 
8 MULUEBERHAN Henok ERYTHREE ERI 11h14’45’’ 
9 * ARERUYA Joseph DELKO MARSEILLE PROVENCE RWA 11h14’58’’ 
10 TESFOM Sirak ERYTHREE ERI 11h14’58’’ 
11 KANGANGI Suleiman KENYA KEN 11h14’58’’ 
12 NDAYISENGA Valens RWANDA RWA 11h14’58’’ 
13 ANDEMESKEL Awet 10022516007 ISRAEL CYCLING ACADEMY ERI 11h14’58’’ 
14 LOZANO RIBA David TEAM NOVO NORDISK ESP 11h15’22’’ 
15 MANIZABAYO Eric BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 11h15’27’’ 
16 KARIUKI John KENYA KEN 11h18’40’’ 
17 DEBESAY ABREHAM Yakob ERYTHREE ERI 11h18’59’’ 
18 MUNYANEZA Didier BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 11h18’59’’ 
19 HENTTALA Joonas TEAM NOVO NORDISK FIN 11h18’59’’ 
20 2 HAILEMICHAEL Mulu DIMENSION DATA FOR QHUBEKA ETH 11h18’59’’

Aya ni amwe mu mafoto yaranze urwo rugendo:

 Src: KT

2019-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 09 Mar 2023
U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022.

U Rwanda runganyije na Cameron rubura amahirwe yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika 2021 kizakinwa muri Mutarama 2022.

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Ubwanditsi 25 Oct 2022
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Ubwanditsi 17 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda
Amakuru

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022
Ikibazo cy’Ingutu hagati  DONALD TRUMP n’Itangazamakuru
ITOHOZA

Ikibazo cy’Ingutu hagati DONALD TRUMP n’Itangazamakuru

Ubwanditsi 26 Dec 2016
Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada
HIRYA NO HINO

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Ubwanditsi 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru