Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo yavuze ko Leta ye yasabye Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Maj Gen Frank Mugambage ibisobanuro ku ifungwa ry’umupaka wa Gatuna, umwe mu yindi ihuza ibihugu byombi.
Guhera ku wa Kane w’iki cyumweru turimo kurangiza, amakuru yavaga i Gatuna mu Karere ka Gicumbi yavugaga ko u Rwanda rwafunze umupaka waryo na Uganda.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda bavuze ko gusaba ibikamyo binini guca Kagitumba biri mu rwego rwo kuwusana bivuze ko imodoka nini zikoreye ibicuruzwa ziva cyangwa zijya muri kimwe muri ibi bihugu zigomba gukoresha umupaka wa Kagitumba mu gihe uwa Gatuna ugisanwa.
Ofwono Opondo we avuga ko Leta ya Uganda yasabye Ambasaderi wayo mu Rwanda Ms Olive Woneka gusaba ibisobanuro birambuye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku byerekeye ifungwa ryuriya mupaka.
Ati: “ Minisiteri yacu y’ububanyi n’amahanga yatumiye Ambasaderi Mugambage ngo adusobanurire ibya kiriya cyemezo. Twasabye kandi Ambasaderi wacu i Kigali kubabaza impamvu zo gufunga umupaka wa Gatuna.”
Ibi ariko Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabiteye utwatsi, anyomoza amakuru yavugaga ko yahamagajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, ngo asobanure ibirebana no kuba umupaka wa Gatuna ufunze.
Ni mu kiganiro Ambasaderi Mugambage, yagiranye na televiziyo ya NBS, avuga ko nubwo yagerageje kuvugana n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri atazi aho Opondo yakuye ibyo kuba yarahamagajwe kuko bitigeze bibaho ndetse ashimangira ko umupaka utigeze ufungwa.
Ambasaderi Mugambage Frank
Ati “ Abageze hariya bose barabibonye ko hari imirimo imaze iminsi iri gukorwa […] ariko imipaka irafunguye, imodoka zirimo ziragenda, abantu bari kugenda, bari gukoresha umupaka wa Kagitumba”.
Yanagarutse kandi ku kibazo cy’Abanyarwanda bakomeje gushimutwa no gufungirwa muri Uganda, avuga ko bagerageje kukigeza kuri guverinoma y’iki gihugu ariko ikaba ntacyo ibikoraho.
Ati “ Ibintu byinshi twabivuzeho, ntabwo ari itabwa muri yombi gusa hari n’imitwe y’iterabwoba ikorera hano, twarabivuze, twabibwiye guverinoma ya Uganda, ntabwo ushobora guhunga ukuri”.
Amb. Mugambage yavuze ko ibi byose ariyo ntandaro yo kuba Guverinoma y’u Rwanda yarasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano wabo.
Nubwo Uganda ihakana kuba nta Munyarwanda ufungiyeyo, Minisitiri Sezibera, aherutse kugaragaza ko hari Abanyarwanda basaga 40 bafungiye muri icyo gihugu ndetse u Rwanda rwashyikirije Uganda amazina yabo.
Ati “Abo ni abo tuzi ariko hari n’abandi tutazi benshi. Ibyo u Rwanda tuzi kandi dufitiye gihamya ni uko bariyo bafunzwe kandi benshi barenga 40, abo tuzi dukurikirana, abandi bicwa, baburiwe irengero, bafata bakagarura ku mupaka, abahohotewe bakabagarura ari intere, hari n’abandi bakomeza gufatwa n’uyu munsi.”
“Ni cyo gituma tubwira abanyarwanda ngo mwijya Uganda mube mwitonze, kubera ubuzima bwabo.”
Minisitiri Sezibera
Sezibera yavuze ko nta mubare afite hafi w’abanyarwanda bamaze kwicirwa muri Uganda, ariko hejuru y’abagera kuri 40 bafungiwe muri icyo gihugu, hari abasaga 800 bamaze kwirukanwayo kandi ngo abo ni abazwi gusa.
Abasesengura iby’umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe utifashe neza bibaza impamvu Uganda ikomeje gukoresha imvugo y’ ikinyoma no kujijisha, bibaza icyo ishaka kwerekana no kugeraho.
Ubwo Perezida Paul Kagame yabonanaga na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, muri Werurwe 2018, Habaye ibiganiro byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye Entebbe, baganira ku ngingo byatangajwe ko ziri “mu nyungu z’ibihugu byombi.”kubireba iki kibazo cy’umwuka mubi wakomeje gututumba.
Ku bijyanye n’umutekano, aba bakuru b’ibihugu bombi basanze nta kibazo cy’umutekano muke kinini kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, gusa bemeranyije ko utubazo duto dukomeje kuvugwa mu makuru twakemuka mu gihe habayeho guhana amakuru, dore ko ibihugu byombi bifite itumanaho ryatuma babasha kuvugana mu gihe bibaye ngombwa.
Siko byangeze ariko kuko Uganda n’ Ubuyobozi bwayo cyane cyane bw’agace ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda, bwashinze bariyeri bugamijwe guhiga bukware abanyarwanda, mu mugambi wo gukomeza kubagirira nabi.
Nk’uko byatangajwe n’abanyarwanda bane bagaruwe mu Rwanda ku wa 26 Gashyantare 2019 bakajugunywa ku mupaka wa Cyanika nyuma yo gufatirwa kuri bariyeri ya polisi ya Kisoro ahitwa Nyakabande, bahamije ko mu gace ka Kisoro hari bariyeri “igamije gusakuma abanyarwanda” mu modoka zitwara abagenzi.
Mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru The East African, Perezida Kagame yashimangiye ko amakuru y’impuha ahabwa Uganda n’Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo, ari yo ntandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Bimwe mu bintu bituvugwaho kandi Uganda ikabyizera biva muri bariya bantu baba muri Afurika y’Epfo. Iyo ugerageje kubyiyumvisha, abo bantu bo muri Afurika y’Epfo baduteguraho ibikorwa bibi ni nabo baha amakuru Uganda bagamije kuyishakaho ubufasha mu kuturwanya.”
“Byaba byo cyangwa atari byo, ayo makuru aba agamije gutera ibibazo ari nabyo bo bungukiramo. Niba Uganda yizera ibyo bintu, ni uko yahisemo kubizera. Twabwiye Uganda ibi bibazo, ko iyo bahawe amakuru ari uko abo bantu baba bayikeneyeho ubufasha.”
Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Uganda udatera imbere kubera ubushake buke bwo gushakira ibisubizo ibitandukanya impande zombi.
Yagize ati “Twaganiriye kuri iki kibazo mu myaka ibiri ishize, dushobora kugikemura bibaye atari ukwikunda cyangwa umuntu ushaka ko ibintu bizamba.’’ Yavuze ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda byatijwe umurindi no kuba iki gihugu gitega amatwi abatavuga rumwe n’ u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko uyu mutwe (atavuze mu izina) usaba Uganda ubufasha mu mugambi wawo wo guhungabanya u Rwanda.
Hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa bagakorerwa iyica rubozo.
hesron
ofwono opondo ntihakagire umufata nkumuntu serious….