• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Ubwanditsi 08 Mar 2019 ITOHOZA

Uburiganya no kurya ibya rubanda bimaze gufata indi ntera  muri iki gihe havugwa ubukene bw’amafaranga mu mujyi  wa Kigali . Abaturage bakaba basaba Abayobozi bakuru bagiye mu mwiherero  i Gabiro gukemura iki kibazo   cya [ Bank Lambert ] mu maguru mashya kuko  none ubu  cyageze no mubigo  by’amashuri.  Amakuru agezweho akaba ari ay’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer Academy ndetse akaba ariwe wayoboraga Itorero rya Assembles of God Kayonza yamaze guhungira muri Uganda, ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.

Umwe mu bakozi bamukoreraga kuri icyo kigo utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru ko Pasiteri Butera Augustin wayoboraga Itorero Assembled of God Kayonza ndetse n’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer yamaze guhunga kubera Bank lamberi ndetse n’inguzanyo ya Bank yari yarananiwe kwishyura bityo ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.

Yagize ati “Twumvise ko yahunze ndetse hari abantu bashakaga kugurisha ishuri rye kugirango Bank yiyishyure n’abandi bantu twumva ngo bari baramuhaye Bank Lamberi ananirwa kwishyura”.

Ntago ari we wenyine umaze guhunga muri Kayonza mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nabwo  hari inkuru y’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya St.Theresa Kayonza nawe wahunze igihugu kubera Bank Lamberi ndetse n’inguzanyo ya Bank yananiwe kwishyura.

Amakuru avuga ko impamvu bafata Bank Lamberi ari uko ubu ibigo by’amashuri bitacyunguka nyuma y’uko Leta ishyizeho amashuri ya nayini(9) na 12 aho abana benshi ariho bajya kwiga kubera ahendutse ariho ababyeyi bajyana abana babo kwiga kubera ubukene.

Pasiteri Butera Augustin

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko hari n’abandi bakigerageza gukora bafite ibigo by’amashuri ariko nabo bafite Bank Lamberi ibamereye nabi akongeraho ko bayifata bashaka kwishyura umwenda baba barafashe muri Bank ugasanga bishyizeho ibibazo byo kwishyura [2] kandi inyungu nyinshi badashobora kubona bikabaviramo guhunga ibyabo bigatwarwa n’ababa babahaye Bank Lamberi.

Yakomeje asobanura  ko uburyo Bank Lamberi itangwa aho muri Kayonza avuga ko yumvikana n’ugiye kuyimuha bakagirana amasezerano ko amuhaye ibiryo by’ishuri bihwanye n’amafaranga amuhaye bikitirirwa ko agemurira ikigo ibiryo by’abanyeshuri.

Ibi byo umuyobozi w’ishuri rya St.Theresa Kayonza akaba  yarabyemereye itangazamakuru  ko asezerana n’uwa Bank Lamberi ko amugemuriye ibiryo by’abanyeshuri akamuha amafaranga azamwungukira buri kwezi ku buryo niba azayamarana amezi [6 ] akabara inyungu zayo wenda urugero nka Miliyoni eshatu akandika ko amuhaye ibiryo bya Miliyoni 6.

Iki kinyamakuru  cyavuganye n’umwe washakaga kugura ikigo cya Ebenezer cya Pasiteri Butera avuga ko amafaranga bashakaga kukigura bayanze bityo barakireka, ariko avuga ko Pasiteri Butera yahungiye Uganda.

Amakuru avuga ko Pasiteri Butera Augustin yari afite  n’ umwenda wa Miliyoni 200 ya Unguka Bank.

Src: Umusingi

2019-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Muri gereza ya Mageragere haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside, Ababishinzwe nimutabare amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 19 Oct 2021
Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Umuriro watse nyuma yaho dushyiriye ahagaragara imishyikirano ya Kayumba Nyamwasa , Rusesabagina na muganga Eliel Ntakirutimana

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Ubwanditsi 01 Mar 2019
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017

Igitekerezo kimwe

  1. John
    March 11, 20197:44 am -

    Si Lambert gusa, yanakoresheje ibyangombwa byibihimbano agenda agurisha imitungo ye iri mungwate kubantu benshi batandukanye abifashijwemo na Notaire w ubutaka witwa Moses Orikiriza ndetse nabandi batandukanye bakora mubigo byubutaka na bank.Augustin Butera byumwihariko akwiye gukurikiranwa agafatwa agahanwa.Ndetse numugore we Mukabaramba Joyce bafatanyije gusinya kubugure kandi baziko bari kwiba rubanda

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Aba Pasiteri b’ADEPR bongeye gushimutirwa Uganda

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37
Amakuru

Abanyarwanda bayobowe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare begukanye igice cya Marato ya Fort-de-France yakinwaga ku nshuro ya 37

Ubwanditsi 27 Nov 2023
FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda
ITOHOZA

FLN [ Force De Libération National ] Umutwe Wa Gisirikare W’impuzamashyaka Ugamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru