• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Kayonza Abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 bamaze guhunga igihugu kubera Bank Lamberi

Ubwanditsi 08 Mar 2019 ITOHOZA

Uburiganya no kurya ibya rubanda bimaze gufata indi ntera  muri iki gihe havugwa ubukene bw’amafaranga mu mujyi  wa Kigali . Abaturage bakaba basaba Abayobozi bakuru bagiye mu mwiherero  i Gabiro gukemura iki kibazo   cya [ Bank Lambert ] mu maguru mashya kuko  none ubu  cyageze no mubigo  by’amashuri.  Amakuru agezweho akaba ari ay’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer Academy ndetse akaba ariwe wayoboraga Itorero rya Assembles of God Kayonza yamaze guhungira muri Uganda, ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.

Umwe mu bakozi bamukoreraga kuri icyo kigo utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru ko Pasiteri Butera Augustin wayoboraga Itorero Assembled of God Kayonza ndetse n’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer yamaze guhunga kubera Bank lamberi ndetse n’inguzanyo ya Bank yari yarananiwe kwishyura bityo ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.

Yagize ati “Twumvise ko yahunze ndetse hari abantu bashakaga kugurisha ishuri rye kugirango Bank yiyishyure n’abandi bantu twumva ngo bari baramuhaye Bank Lamberi ananirwa kwishyura”.

Ntago ari we wenyine umaze guhunga muri Kayonza mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nabwo  hari inkuru y’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya St.Theresa Kayonza nawe wahunze igihugu kubera Bank Lamberi ndetse n’inguzanyo ya Bank yananiwe kwishyura.

Amakuru avuga ko impamvu bafata Bank Lamberi ari uko ubu ibigo by’amashuri bitacyunguka nyuma y’uko Leta ishyizeho amashuri ya nayini(9) na 12 aho abana benshi ariho bajya kwiga kubera ahendutse ariho ababyeyi bajyana abana babo kwiga kubera ubukene.

Pasiteri Butera Augustin

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko hari n’abandi bakigerageza gukora bafite ibigo by’amashuri ariko nabo bafite Bank Lamberi ibamereye nabi akongeraho ko bayifata bashaka kwishyura umwenda baba barafashe muri Bank ugasanga bishyizeho ibibazo byo kwishyura [2] kandi inyungu nyinshi badashobora kubona bikabaviramo guhunga ibyabo bigatwarwa n’ababa babahaye Bank Lamberi.

Yakomeje asobanura  ko uburyo Bank Lamberi itangwa aho muri Kayonza avuga ko yumvikana n’ugiye kuyimuha bakagirana amasezerano ko amuhaye ibiryo by’ishuri bihwanye n’amafaranga amuhaye bikitirirwa ko agemurira ikigo ibiryo by’abanyeshuri.

Ibi byo umuyobozi w’ishuri rya St.Theresa Kayonza akaba  yarabyemereye itangazamakuru  ko asezerana n’uwa Bank Lamberi ko amugemuriye ibiryo by’abanyeshuri akamuha amafaranga azamwungukira buri kwezi ku buryo niba azayamarana amezi [6 ] akabara inyungu zayo wenda urugero nka Miliyoni eshatu akandika ko amuhaye ibiryo bya Miliyoni 6.

Iki kinyamakuru  cyavuganye n’umwe washakaga kugura ikigo cya Ebenezer cya Pasiteri Butera avuga ko amafaranga bashakaga kukigura bayanze bityo barakireka, ariko avuga ko Pasiteri Butera yahungiye Uganda.

Amakuru avuga ko Pasiteri Butera Augustin yari afite  n’ umwenda wa Miliyoni 200 ya Unguka Bank.

Src: Umusingi

2019-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Agahinda k’abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 28 Jan 2019
Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’

Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’

Ubwanditsi 02 Oct 2016

Igitekerezo kimwe

  1. John
    March 11, 20197:44 am -

    Si Lambert gusa, yanakoresheje ibyangombwa byibihimbano agenda agurisha imitungo ye iri mungwate kubantu benshi batandukanye abifashijwemo na Notaire w ubutaka witwa Moses Orikiriza ndetse nabandi batandukanye bakora mubigo byubutaka na bank.Augustin Butera byumwihariko akwiye gukurikiranwa agafatwa agahanwa.Ndetse numugore we Mukabaramba Joyce bafatanyije gusinya kubugure kandi baziko bari kwiba rubanda

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda
IMIKINO

Police fc yabonye itike kugera muri 1/16, izahura na Vita Club Mokanda

Ubwanditsi 29 Feb 2016
Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 
Amakuru

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Ubwanditsi 29 Aug 2022
Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe
Amakuru

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Ubwanditsi 03 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru