• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Liverpool yatsindiye Bayern Munich iwayo, Barcelone inyagira Lyon

Champions League: Liverpool yatsindiye Bayern Munich iwayo, Barcelone inyagira Lyon

Editorial 14 Mar 2019 IMIKINO

Imikino ya 1/8 cya UEFA Champions League yaraye ishyizweho akadomo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, aho amakipe ya Liverpool na FC Barcelone ariyo yaherutse andi mu kubona itike iyerekeza muri ¼ cy’iri rushanwa rihuza ayabaye aya mbere iwayo.

Bayern Munich yari yakiriye Liverpool mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake dore ko mu mukino ubanza aya makipe yombi yanganyije ubusa ku busa. Mu minota ya mbere, nta buryo bwinshi bugana mu izamu bwabonetse kuko bakinaga basa n’abigana.

Thiago Alcântara yagerageje uburyo bwa mbere bw’ishoti ryabonetse mu mukino ku ruhande rwa Bayern Munich, umupira uca hirya gato y’izamu mbere y’uko Robert Lewandowski ahusha ubundi buryo bwiza ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina akananirwa kuwugeraho n’ubwo abenshi bikanze ko hari myugariro wa Liverpool wamusunitse.

Liverpool yakiniraga hanze, yakoze impinduka za mbere mu mukino hakiri kare ubwo kapiteni wayo Jordan Henderson yagiraga imvune, agasimburwa na Fabinho ku munota wa 12 gusa w’umukino.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yakinaga neza muri iyi minota, yafunguye amazamu ku munota wa 26 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mané wacenze umunyezamu Manuel Neuer wasohotse nyamara hari ba myugariro babiri be bari hafi ku mupira, asiga izamu ryambaye ubusa, maze uyu rutahizamu ukomoka muri Senegal, yohereza umupira mu rushundura.

Lewandowski yongeye kugerageza ishoti rigana mu izamu rya Liverpool, umupira ufatwa neza n’umunyezamu Alisson Becker mbere y’uko Liverpool yongera kubotsa igitutu ishaka igitego cya kabiri, ariko ishoti rikomeye ryatewe na Andrew Robertson rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Neuer.

Habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangire, Bayern Munich yabonye igitego cyo kwishyura ubwo Serge Gnabry yahinduraga umupira ukomeye uturutse mu ruhande rw’iburyo ugana mu rubuga rw’amahina, myugariro wa Liverpool Joel Matip wari uhagararanye na Lewandowski, ashatse gukiza izamu, aritsinda.

Bayern Munich babonye kandi ubundi buryo bw’umupira w’umuterekano ku ikosa ryakozwe na Fabinho wakiniye nabi James Rodriguez agahabwa ikarita y’umuhondo, iri ryahanwe na David Alaba, umupira ufatwa neza na Alisson. Mbere y’uko bajya kuruhuka, Lewandowski yongeye guhabwa umupira mwiza ntiyabasha kuwugeraho n’ubwo yasaga n’uwaraririye.

Liverpool yakinnye neza mu gice cya kabiri, aho yabonye uburyo burimo ishoti ryatewe na Mohamed Salah, umupira ujya hanze mbere y’uko Virgil van Dijk atsindira igitego cya kabiri ku munota wa 69, ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koruneri yatewe na James Milner.

Bayern Munich yasabwaga gutsinda uyu mukino, inzozi zayo zo kuba yakwishyura igitego cya kabiri yatsinzwe, zashyizweho akadomo ku munota wa 84 ubwo Mohamed Salah yateraga umupira mwiza ugana mu izamu, usanga Sadio Mané washyizeho umutwe, atsinda igitego cya gatatu cyashimangiye gukomeza muri ¼ kwa Liverpool ku ntsinzi y’ibitego 3-1.

Sadio Mané yabaye umukinnyi wa mbere utsindiye Liverpool ibitego byinshi byo hanze muri iyi mikino y’i Burayi (7) mu gihe Bayern Munich ari ubwa mbere inaniwe kugera muri ¼ cya UEFA Champions League guhera mu mwaka w’imikino 2010/11 ubwo yakurwagamo na Inter Milan muri 1/8.

Undi mukino wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Gatatu, FC Barcelone yasezereye Olympique Lyonnais iyitsinze ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura wabereye muri Espagne. Amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.

Lionel Messi yatsinze ibitego biri muri uyu mukino harimo kimwe cya penaliti itavugwaho rumwe ubwo Luis Suárez yagushwaga mu rubuga rw’amahina mu gice cya mbere. Philippe Coutinho yatsinze igitego cya kabiri mbere y’uko Lucas Tousart atsindira Lyon.

Gerard Piqué na Ousmane Dembele nabo batsinze ibindi bitego ku ruhande rwa Barcelone yari mu rugo, ishimangira umwanya wayo muri ¼.

Amakipe umunani yose azakina ¼ cya UEFA Champions League yamaze kumenyekana, aho arimo ane yo mu Bwongereza, ibi byaherukaga kuba mu 2009. Tombola ya ¼ iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa Saba z’amanywa i Nyon mu Busuwisi.

Amakipe azakina ¼ ni Ajax yo mu Buholandi, Barcelone yo muri Espagne, Juventus yo mu Butaliyani, Liverpool, Manchester City, Manchester United na Tottenham Hotspur zo mu Bwongereza na FC Porto yo muri Portugal.

Joel Matip ntabwo yiyumvishaga uburyo yitsinze

Joel Matip yitsinze igitego cyo kwishyura ubwo yari ahagararanye na Lewandowski

Bayern Munich bishimira igitego cyo kwishyura babonye

Lewandowski yahushije uburyo bwinshi burimo aha abenshi baketse ko yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina

Abakinnyi ba Liverpool bishimira igitego

Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu myugariro wari wizeye ko bashobora gukomeza kugeza ku munota wa 70

Sadio Mané yatsinze igitego cya gatatu n’umutwe

Sadio Mané yafashije Liverpool gusezerera Bayern Munich yari imbere y’abafana bayo

Sadio Mané yatsinze igitego cya mbere mu izamu ryambaye ubusa

Umunyezamu wa Bayern Munich Manuel Neuer yakoze ikosa ryavuyemo igitego cya mbere

Virgil atsinda igitego cya kabiri cya Liverpool

Abakinnyi ba FC Barcelone bishimira intsinzi ubwo banyagiraga Lyon

Lyon ntiyabashije kubyaza umusaruro uburyo buke yabonye mu mukino

Messi na Coutinho batsindiye Barcelone ibitego bibiri bya mbere
Src : IGIHE

2019-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Editorial 05 Feb 2023
Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Ku bufatanye bwa Giants of Africa, Minisiteri ya Siporo na FERWABA hatashywe ikibuga gishya cya ENDP Karubanda

Editorial 28 May 2024
APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

APR FC itsinze Simba, ifata umwanya wa mbere

Editorial 14 Aug 2016
Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Brazil yongeye kwigaragaza mu gikombe cy’Isi isanga Mexique muri 1/8

Editorial 28 Jun 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru