• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

BK Group Plc yatangije ikigo cy’imari cya “BK Capital”

Ubwanditsi 15 Mar 2019 HIRYA NO HINO, UBUKUNGU

BK Group Plc yatangije ku mugaragaro ikigo cy’imari cya ‘BK Capital Ltd’ kizajya gitanga serivisi z’imari mu kurushaho kwegera abakiliya bayo, kiba icya kane igize.

BK isanzwe ifite ibigo birimo BKTechouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi na BK Plc yita kuri serivisi za banki.

Ikigo gishya yagitangije ku mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2019, mu muhango witabiriwe n’abanyamigabane bayo, abakora mu nzego z’imari n’abahagarariye inzegi .

BK Capital yahoze yitwa BK Securities aho yatangaga serivisi z’ubuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane kuva mu 2013. Yaje ku isoko mu isura nshya ivuguruye.

Umuyobozi wa BK Capital, Umutoni Carine, yatangaje ko mu 2018 ari bwo BK Group PLC yanzuye kwagura ibikorwa na serivisi itanga ku isoko.

Yagize ati “Ubu turatanga serivisi yo gucunga imari, ubujyanama mu by’imari aho tureba ishoramari rikeneye indi nkunga n’irikeneye kuvugururwa n’ubuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane ku rwego ruhambaye. Twemerewe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) gufasha abantu n’ibigo bishaka gushora imari bitunyuzeho.’’

Binyuze muri iki kigo “Dufite imishinga mito itabona amafaranga yo gukoresha kubera imiterere yayo mu buryo bw’imiyoborere butameze neza, uko bagenzura imishinga yabo nk’umuntu umwe ukora ubucuruzi. Bashobora kutugana tukabafasha kuvugurura no kubona abandi bafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Icy’ingenzi ni ugukora, ukanatanga serivisi nziza. Isoko rirafunguye kandi twizeye ko ubunararibonye bw’Ikigo cya SWAN dukorana buzadufasha.’’

BK Capital iri mu mikoranire na SWAN Group yo mu Birwa bya Maurice gifite ubunararibonye bw’imyaka irenga 170 muri serivisi z’imari. Iki kigo gifite umutungo wa miliyari z’amadolari kinakorana na BK General Insurance, kuva mu 2018.

Umuyobozi wa SWAN Group, Louis Rivalland, yavuze ko bishimira gukorera mu gihugu gifite isoko riyobowe neza.

Ati “Twishimiye gukorana na BK kandi twizeye gufatanya n’iki kigo kiyobowe neza kugera ku ntego zacyo. Hari serivisi zizakurura abantu dutangaza vuba zizagirira akamaro abantu n’ibigo byo mu Rwanda no hanze. Gukorana na BK izi isoko rya hano, ifite abakiliya bayo, twabonye ari imikoranire ikwiye.’’

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yavuze ko uyu ari umwanya udasanzwe kuri we muri Banki ya Kigali afata nk’umuryango.

Yagize ati “Uyu ni umwaka wa 11 ndi mu nama y’ubutegetsi, ni umwaka wa kane nk’umuyobozi wa BK Group. Nishimiye abo dukorana barimo Dr Karusisi Diane. Umutoni na we ndakwishimiye cyane, nakumenye mu gihe gishize, kukubona ukura, ugafata inshingano zo kuyobora iki kigo ni iby’agaciro.’’

BK Capital yashimwe nk’inyongera nziza’ ku isoko

Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko BK ifite isanganywe imigabane ku isoko yaje ari amaboko akenewe.

Ati “Kuba BK itangiye gukora byimbitse bizadufasha, tuzi neza ko hari izindi mbaraga twungutse. Byongera icyizere ko ibyaburaga bazabyongeramo kuko hari abagiraga impungenge. Ni inyongera nziza, twari dukeneye. Iyo uzanye sosiyete nka SWAN bakorana by’umwuga bifasha mu kongera ubumenyi.’’

Yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane rikibangamiwe n’abarigana bake n’imyumvire y’abagitunga sosiyete mu ntoki zabo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yashimangiye ko itangizwa ry’iki kigo ari intambwe ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ni iby’agaciro ku banyamigabane, inama y’ubutegetsi n’abandi bayobozi ba BK Group. Ishyirwaho rya BK Capital rihuye neza na gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi izasozwa mu 2024. Inahuye na gahunda y’u Rwanda yo guhindura Kigali ihuriro ritanga serivisi nyinshi z’imari. Urwego rw’imari rumeze neza kurusha ibihe byabanje, u Rwanda rwakoze amavugurura menshi mu kurushyigikira kandi ruzakomeza gushyiraho amategeko n’amabwiriza atuma rukomera.’’

Mu 2018 nibwo Banki ya Kigali yatangiye gucuruza imigabane ingana na 222.222.222, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi. Yagiye bwa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2011, icyo gihe umugabane umwe wagurwaga 125 Frw. Havuyemo miliyari 37.5 Frw.

Inkuru ya IGIHE

2019-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ese waruziko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza hari indwara ivura

Ubwanditsi 15 Apr 2017
Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 3.0% muri Gicurasi

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Ubwanditsi 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019
Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Haringingo, Police FC yasinyishije Francis Nuttall Elliot ukomoka mu Bwongereza nk’umutoza mukuru akazakorana na Kirasa Alain

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Ubwanditsi 18 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru