Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje ukava kuri miliyari 7,597 Frw ukagera miliyari 8189 Frw.
Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa NISR, Yusufu Murangwa, yavuze ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%.
Yakomeje ati “Izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8% mu gihembwe cya kabiri na 7.7% mu gihembwe cya gatatu. Mu gihembwe cya kane umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rwa 9.6%.”
Mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane wazamutse ku buryo umusaruro w’ubuhinzi wari kuri 4%, uw’inganda wari 12% na serivisi kuri 11%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ngira ngo muzi gahunda ya Made in Rwanda no korohereza ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, biragenda rero bitanga umusaruro, umusaruro w’inganda urazamuka cyane, mu gihembwe cya kane mu 2018, urwego rw’inganda rwazamutseho 12%.”
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko aho harimo ibikorwa by’ubwubatsi byaba imihanda n’inganda, gusa ngo urebye ibikorwa by’ubwubatsi byazamutseho 20%, mu nganda zitunganya ibintu bitandukanye cyazamutseho kuri 13%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiryo ni 10%, izitunganya imyenda ni 26% na 38% ku musaruro w’inganda zikora ibikoresho bikoze mu byuma.