• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Ubwanditsi 22 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku wa  05 Werurwe 2019, muri Komini ya Buganda, itsinda rinini rigizwe n’imitwe yitwaje intwaro ari yo FDLR na RNC binjiye ku butaka bw’u Burundi, baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo,  hari saa mbiri z’igitondo.

Abaturage bo ku muhanda wa 4 muri komini ya Buganda, babyukijwe no kumva igihiriri cy’abantu benshi baturutse kuri Rusizi, kuko aho hantu bihana imbibi.

Amakuru Rushyashya ikesha bimwe mu bitangazamakuru mu Burundi, avuga ko abo baturage baturiye iyo komini, batunguwe n’uburyo abo bantu bavugaga mu rurimi bumva ntacyo bishisha ari cyo ‘‘ikinyarwanda’’.

Amakuru avuga ko icyo gihiriri  cy’abantu bitwaje intwaro cyanyuze aho, gikurikirwa n’irindi tsinda ry’abantu kandi bari banyuze ho mu byumweru bibiri bishize muri Komini ya Mabayi muri iyo ntara.

Abaturage ntabwo bahwemye gukomeza kubibwira ubuyobozi ko bafite ubwoba n’impungenge ziterwa n’urujya n’uruza rw’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari  FDLR , Imbonerakure n’Interahamwe zijya mu ishyamba rya Kibira zivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo mitwe yitwaje intwaro igizwe na FDLR , RNC,  Imbonerakure n’interahamwe biganje mu duce twa Butahama no ku musozi wa Rutabo. Mu gihe iyi inkuru yatunganywaga, umubare w’uyu mutwe witwaje intwaro, bari mu duce dutandukanye mu Kibira, ugenda wiyongera.

Uyu mubare  kandi w’izo mbonerakure n’interahamwe wakomeje kwiyongera uhereye ku wa 06 Werurwe 2019, nkuko byavuzwe na bamwe mu baturage baturiye ako gace.

Uwaduhaye aya makuru avuga ko mu modoka ishinzwe kujyana iyo mitwe y’itwaje intwaro, abayobozi batatu muri bo boherejwe aho hantu. Aho babiri boherejwe i Mabayi na ho undi yoherezwa muri Komini Mugina, abandi bajyanwa muri zone ya Nyamakarabo mu gace kazwi ku izina rya Nyempundu.

Iyo myiteguro,  igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda,  baciye mu ishyamba rya Nyungwe ngo yaba yarakomeje kugeza ku wa 10 Werurwe 2019.

Ikigamijwe ni uguhuza ingufu, y’iyo mitwe  yose yitwaje intwaro  irimo Imbonerakure  n’interahamwe zituruka muri Komini ya Rugombo na Buganda n’abandi boherejwe muri Komini Mabayi na Bukinanyana. Bayobowe n’uwitwa Manirakiza Safiri bakunze kwita Maître.

Uwo kandi avuga rikijyana, azwi n’abaturage bo muri Cibitoki, kuko yagiye ayobora amahugurwa y’imitwe yitwaje intwaro y’Imbonerakure, agamije icyo gikorwa. Ayo mahugurwa yakorwaga mu byumweru byinshi mu gihe cy’amanywa y’ihangu, bigakorerwa muri Sitade ya Rugombo, ku mugaragaro ku karubanda abantu bose babihera ijisho.

Tubamenyeshe ko iyo mitwe yitwaje intwaro  irimo Imbonerakure, n’interahamwe boherejwe Mabayi, bigaragara ko muri iyo komini gusa, hari abagera ku mubare w’abantu 80.

Muri abo, abantu 50 ni bo bagannye mu ishyamba rya Kibira naho 30 basigara mu rugo rw’umujenerali witwa Adolphe. Amakuru dufitiye gihamya ni uko igikorwa cyo kohereza bamwe muri bo cyatangiye boherezwa iy’ishyamba rya Nyungwe, bafatanyije n’umutwe w’iterabwoba FDLR na RNC, kuko bashyigikiwe n’Ingabo z’Uburundi.

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zirasaba abaturage b’Abanyarwanda begereye umupaka n’Uburundi kwirinda icyatuma bakora ingendo bajya muri Gihugu cy’u Burundi.

Mu gihe bimeze gutyo ,Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen. Maj. Mubarak Muganga, yihanangirije abaturiye ikigo cya gisirikare cya Gako giherereye mu Karere ka Bugesera, bajyagamo batabyemerewe bakiha no guhangana n’ingabo z’igihugu.

Gen. Maj. Mubarak yanavuze ko hari abakoresha iryo shyamba bazana ibiyobyabwenge bakuye i Burundi, abandi baza guhungabanya umutekano , asaba abaturage kubicikaho. “Mugabanye akarenge kajya i Burundi kugeza bavuye ibuzimu bakajya i buntu” .

Ni mu kiganiro cyahuje ku wa gatatu umukuru w’ingabo mu ntara y’uburasirazuba ndetse n’umuyi wa Kigali, Jeneral Mubarak Muganga, ari kumwe na guverineri w’iyo ntara n’abaturage abo bayobozi basobanuye ko nta mpamvu ihari y’abanyarwanda kujya mu Burundi mu gihe umubano n’icyo gihugu utifashe neza.

“ Ntampamvu yo kujya hariya hiriya hakurya rwose.” Jeneral Mubarak Muganga akomeza agira ati; “ Gushakana turabyemera ,arikokuberako bariya bavandimwe muri iyi minsi ari kuriya bimeze abajyaga gushakayo abageni ni muhindukire natwe dufite abageni wenda duhere mu ntara yacu mu turere 7 harimo abageni igitero.” Jenerali Muganga akomeza avuga ko ataje gutandukanya imiryango ariko ko hari impamvu abasaba kwigegesera.

“ Batubereye abaturanyi babi namwe murabahobera cyane aho kumva mwarasanira Igihugu cyanyu  kitwa u Rwanda mwumva mwarasanira ba sobukwe na ba nyokobukwe, ubu rero mwaba mugabanyije akarenga kajya hariya kugeza ubwo bava ibuzima bakajya ibuntu mukagabanye nabo mwakiraga hano kuko baza bazanywe na byinshi.”

Jenerali Muganga yasabye abaturage kureka kwigabiza ishyamba rya Gako maze asobanura ko iri shyamba rishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi ko kuri ubwo; uwari we wese uzarifatirwamo atazihanganirwa.

Ku ruhande rw’abaturage begereye umupaka w’Uburundi, benshi bemeza ko batakwerekeza muri icyo gihugu,ko ahubwo usanga Abarundi aribo bambuka.

Kuva aho umubano w’u Rwanda n’Uburundi uziyemo agatotsi,ni bwo bwa mbere inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zigira inama abaturage kutajya mu Burundi.

Iki cyemezo kije gikurikira igiherutse gufatwa na Leta y’u Rwanda kibuza Abanyarwanda gukora ingendo mu gihugu cya Uganda. Leta y’u Rwanda isobanura ko Abanyarwanda bagiye Uganda bahura n’ihohoterwa.

2019-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke

Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke

Ubwanditsi 13 Nov 2017
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Perezida Kagame yavuze ku hazaza h’imishinga u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n’urupfu, kubera kwica abaturange b’abasivili muri Somaliya

Ubwanditsi 14 Nov 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    March 22, 20195:04 pm -

    Abari namatwi yo kumva nibumve kandi nyamwanga kubwirwa ntiyanze kubona .reka twicungire umutekano abamenyereye kumena amaraso bamenye KO Igihugu cyacu kirinzwe nabana bacyo n’Imana iri muruhande rwacu.nkuko yarinze abanyesirayeli soma 2Abami 6:8-23.umugambi mubi Imana ntiwuha umugisha.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha
INKURU NYAMUKURU

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Ubwanditsi 25 Nov 2019
BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga
UBUKUNGU

BPR Atlas Mara yafunguye Ishami ry’Icyicaro gikuru i Kigali ryihariye kuri serivisi z’ikoranabuhanga

Ubwanditsi 06 Mar 2020
Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso
IMIKINO

Amavubi yatsindiwe muri Guinée yatahanye isoni ku maso

Ubwanditsi 14 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru