Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yasozaga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2019, yavuze ko iterambere ry’Umuryango n’iry’igihugu ritagerwaho, hatabayeho ugufatanye hagati y’abagore n’abagabo.
Ni ibirori yitabiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, muri Kigali Convention Center i Kigali. Minisitiri w’Intebe yavuze ko guha amahirwe angana abagabo n’abagore byatumye Abanyarwanda b’ingeri zose basaranganya amahirwe atangwa n’igihugu.
Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatane urunana abagabo n’abagore, twubake umuryango utekanye”, avuga ko iterambere ry’igihugu ritagerwaho hatabayeho ukuzuzanya hagati y’ibitsina byombi.
Yagize ati “Nk’uko tubizi, muri iyi nama harasozwa ku mugaragaro, igihe cy’ ukwezi u Rwanda rwari rumaze rwifatanya n’ibindi bihugu mu kwizihiza “Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2019”. Mu by’ukuri iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko iterambere ry’umuryango ndetse n’iry’Igihugu tuzabigeraho ari uko abagore n’abagabo dufatanye urunana maze tugafatanya muri byose. Mboneyeho rero gushimira abahisemo iyi nsanganyamatsiko”.
Yakomeje avuga ko mu myaka 25 ishize, ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ibyo kwishimirwa mu rwego rwo guteza imbere abari n’abategarugori ndetse no kubongerera ubushobozi mu nzego zinyuranye.
Ati “Twemeza nta gushidikanya ko guha amahirwe angana abagore n’abagabo, kimwe ndetse no guha amahirwe angana abana b’abakobwa n’abana b’abahungu, bigira uruhare rugaragara mu guteza imbere inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu icyo ari cyose”.
U Rwanda rwashyizeho politiki n’amategeko bitandukanye bigamije kongerera Abanyarwandakazi, abari n’abategarugori, ubushobozi mu bikorwa biteza imbere Igihugu, ndetse no mu gukuraho imbogamizi zose zababuza kugira uruhare mu bikorwa by’ubukungu n’amajyambere.
Ibi ngo byatumye Abanyarwanda b’ingeri zose basaranganya, ku buryo bukwiye amahirwe atangwa n’Igihugu, bityo bikabongerera imbaraga n’umurava mu gukorera hamwe baharanira iterabere rirambye ry’Igihugu n’imiryango yabo by’umwihariko.
Ibi kandi ngo bigira uruhare mu gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imibereho myiza y’imiryango n’abaturage muri rusange. Bimwe muri ibyo bibazo ni nk’imirire mibi, kugwingira kw’abana, guta ishuri kw’abana no kutagira ubwisungane mu kwivuza.
Minisitiri w’Intebe yasezeranije ko Guverinoma y’u Rwanda itazahwema gukomeza gahunda yayo nziza yo guteza imbere abari n’abategarugori, kandi ari nako ikomeza guha amahirwe angana nta kuvangura abana b’abakobwa n’abana b’abahungu muri byose.
Src: Bwiza