Ubwo urugaga rw’Abanyamakuru bandika kuri Sida, n’iterambere ry’ubuzima mu Rwanda (ABASIRWA), rwasuraga akarere ka Karongi tariki ya 26-27/03/2019, ku bitaro bikuru bya Kibuye ndetse n’ikigo nderabuzima cya Karongi.
Mu cyumba cy’inama ku kigo nderabuzima cya Kibuye, tariki ya 27/03/2019, baganiriye n’ababana n’ubwandu bwa Sida bakora umwuga w’uburaya, bagaragariza abanyamakuru ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima busanzwe, byaje gusubizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwari buhagarariwe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Dorosera Mukashema.
Umwe mu bakora umwuga w’uburaya, bibaye ngombwa ko tudatangaza amazina ye ubarizwa muri koperative “Twihangirumurimo Tumusezerere “”, yavuze ko ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, bimukomerera cyane kwishyurira umwana we wiga mu mashuri yisumbuye amafaranga yo kurya saa sita.
Akomeza avuga ko biba bitanamworoheye kwishyura inzu nkaswe ibiryo by’umunyeshuri ku ishuri, ngo kuko niyo yiboneye umukiriya wiyambariye neza nyir’inzu amumerera nabi amwishyuza, nyamara ngo uwo musirimu aba yamuhonze 1,500 Frw cyangw 2,000 Frw ijoro ryose. We akaba asanga kuba mu cyiciro cya gatatu bimwicira amahirwe menshi.
Undi yavuze ko iyo agiye k’umuhanda akabona igishoro akagura ibase y’amapera, agira ngo yikure mu buraya DASSO iza ikabimena, bityo nimugoroba akitunganya akisubirira mu buraya.
Undi yagize ati” ujya mu muhanda gutega abagabo bakagufata bakakujyana kugufungira Tongati, ko tuba dusize abana mu rugo n’ibintu byacu ubwo se ntibabyiba. Bakatujyana i Mwenda n’imodoka, hanyuma bazaturekura tukagaruka n’amaguru aho dukora urugendo rw’iminsi itatu.
Bamwe siko babibona ahubwo bavuga ko iyo koperative “Twihangirumurimo Tumusezerere” hari akamaro yabamariye, aho bagurizwa amafaranga mu matsinda bagakora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kibuye, bakabona ibyo barya n’ibyo bambara ndetse ngo bakanishyura n’inzu.
Madamu Uwimana Cecile, uhagarariye koperative “Twihangirumurimo Tumusezerere”,
Utakibarizwa mu mwuga w’uburaya, uri mu buzima busanzwe, yavuze ko batangiye kugira
Igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bakora umwuga w’uburaya mu
2013, bise” Tumusezerere Karongi”, batangiye ari abanyamuryango 41, nyuma umwe aza gupfa
Basigara ari 40. Madamu Uwimana Cecile, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bubinyujije mu kigo nderabuzima
Cya Kibuye, ngo iyo bapimye umuntu bagasanga yaranduye bahita bamutangiza imiti. Yavuze
Ko abibaruje bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Karongi ahagarariye ari 325 Bwishyura, Gitesi 50, Rubengera 180, Mubuga 120, no muri Gashari 80, bose hamwe ni 755.
Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Karongi Dorosera Mukashema, yashimiye ABASIRWA, agira ati” Tubashimiye ko muri abafatanyabikorwa b’imiberehomyiza mu cyorezo cya Sida. Twabagaragarije uko dufasha uwo bapimye bagasanga yaranduye, aho ahita ahabwa imiti, kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Sida, no gukumira ko habaho ubwandu bushya”.
Ati” Ikibazo cy’icyiciro cya gatatu cy’ubudehe bamwe mu baba mu buraya babarizwamo, yavuze ko biva ku kutumva neza imikorere ya mutuelle de santé, yibukije ko abo bakora umwuga w’uburaya ari abanyarwanda bari mu muryango nyarwanda.
Ati”Iyo rero ananiye umuryango avukamo akajya muri uyu mwuga w’uburaya, twe tuba twaramubaruye mu muryango akomokamo, akava aho avuka akaza hano mu mujyi wa Kibuye, gukora uburaya ariko akomeza kubarurwa mu cyiciro cy’iwabo. Urumva rero uwo mwana agomba kwishyura ibyo kurya, kuko icyiciro abaruyemo ariko bigomba kugenda. Ahubwo twe nk’ubuyobozi twumva bava mu buraya bagasubira mu buzima busanzwe nk’abandi banyarwanda”.
Kuba Dasso ibamenera ibyo bacuruza, nyuma bakazajya no gufungwa baba bafatiwe mu buraya cyangwa muri ubwo bucuruzi.
Aha yasubije ko ubuyobozi bw’Akarere bwubatse isoko rinini, ubucuruzi bwo kubungana ibicuruzwa ku mutwe, mu mujyi ugendwamo n’abakerarugendo batandukanye bitagaragara neza, mu gihe mu isoko hari n’imyanya yabuze abayicururizamo. Aboneraho kugira inama abagitekereza kubungana ibicuruzwa k’umutwe, kwishyarahamwe bakabaha umwanya mu isoko kuko ngo n’ubundi isanzwe ihari ari ukubereka gusa aho batereka ibicuruzwa byabo.
Naho gufungwa yavuze ko ari ikigo ngororamuco kiri i Mwendo, aho bajya kubagororera babona bamaze guhindura imyumvire bakabarekura, ariko ngo ntibabatware mu modoka bagasubira iwabo nk’igihano kugira ngo ikosa bafatiwe baricikeho. Naho kuba bagaruka bahagenze iminsi itatu, yavuze ko ari ukubeshya ari urugendo rutangeje amasaha abiri n’igice, aho ngo bagaruka basubiza ubwenge ku gihe birinda kugwa mu ikosa baguyemo.
Visi Meya Dorosera Mukashema, yagize ati” Icyo twifuza nuko uriya ukora uburaya yava muri buriya buzima bwo gutegereza ibimwizaniye, agashirika ubute agahanga umushinga, noneho ubuyobozi bugatera inkunga uwo mushinga”
Yashoje avuga ko ingamba nshya zihari ari ugukumira ubwandu bushya bwa Sida, no gukumira ku bagore batwite babana n’ubwandu bwa sida bakabyara abana bazima, aho yemeje ko bigeze ku rwego rushimishije.
Burasa Jean Gualbert