Mu mpera z’umwaka wa 2018, nibwo hamenyekanye inkuru y’ifatwa ry’umuvugizi wa FDLR, Fils Laforge Bazeye, ari kumwe na mugenzi we ushinzwe iperereza muri FDLR, Colonel Théophile Abega, ubwo bari bavuye I Kampala guhura n’intumwa za RNC k’ ubufatanye na Museveni. Urugendo rwabo i Kampala rwari rugamije ibikorwa byinshi bibangamiye ubutegetsi bwa Kigali kandi ihuzabikorwa ryabo ryakorerwaga aharimo n’i Kampala.” Aba bayobozi bakuru muri FDLR bahuye n’abantu bakomeye b’i Kampala. Banahuye n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hagamijwe gutegura ibitero byinshi.”
Mu itangazo FDLR yashyize ahagaragara ku ifatwa ryabo bayobozi, ndetse bashinja n’uruhare umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, Gén. Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor.
Muri iri tangazo FDLR ivuga ko Fils Laforge Bazeye na Colonel Théophile Abega ari bamwe mu bayobozi ba FDLR batavugaga rumwe na Général Victor Byiringiro kubijyanye no gushaka uburyo bazakorana na RNC.
FDLR ivuga ko inkoramutima za Général Byiringiro zituye kandi zikora akazi k’ubucuruzi mu gihugu cya Mozambique, arizo Bwana Révocat Karemangingo na Théoneste Misago, RNC yamaze kuzigarurira. Amakuru dufite avuga ko, ubu nta rapport bashyikiriza Général Byiringiro itabanje kunyura kuri Kayumba Nyamwasa.
FDLR ivuga ko Général Victor Byiringiro akwiye kwisubiraho, vuba na bwangu, ahagarika gahunda zose arimo zo gushaka gukorana na RNC, yaba anyuze kuri abo bagambanyi cyangwa no kubandi.
Gen.Major Byiringiro Victor wicaye hagati
FDLR ivuga ko amakosa ya Général Byiringiro amaze kurenga inkombe. Aho ashinjwa kwica abasirikare kumaherere, kwiba, gufatisha abasirikare, kuroga, kwica umubano na SADC, gushyira intwaro hasi, n’ibindi bibi byinshi. FDLR iti : Bimaze kuturenga, nta kwihangana tugifite.
Ngo kubera iyo mpamvu niba ntagihindutse, mu mikorere no mu miyoborere ya Général Byiringiro, nyuma y’ukwezi kumwe gusa, ntimuzazuyaze k’umusabira ku Mana ngo imwakire mubayo, uretse ko asanzwe n’ubundi akunda amasengesho harubwo n’ubu yaba arimo kwisabira.
FDLR iti :Turabizi dufite gihamya ko Général Byiringiro ari we wagambaniye Bwana Bazeye na Colonel Abega mu rwego rwo kubikiza, none ubu bakaba barimo kugaraguzwa agati, mu Rwanda.
Kuva mu mpera z’umwaka w’ 2015 , Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR bwasabye guhabwa iminsi 30 kugira ngo bube bwashyize intwaro hasi mu gihe leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangazaga ko ibikorwa byo kuyirimbura bitangiye.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe tariki ya 28/1/2015 igasinywaho n’umuyobozi wa FDLR Gen Maj Byiringiro Rumuri Victor (amazina y’ukuri ni Iyamuremye Gaston) ivuga ko FDLR isaba kongererwa iminsi yo gushyira intwaro hasi no gutanga abarwanyi nabo mu miryango yabo ngo bajyanwe mu nkambi ya Kisangani.
Gen Maj Byiringiro, mu ibaruwa ifite nimero Ref: 28012015/SE/TM/15022015,15032015 yandikiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, ubuyobozi bw’Afurika yunze ubumwe, ubuyobozi bwa SADC na ICGLR hamwe n’abayobozi b’ibihugu bya RDC na Tanzania, asaba ko iminsi yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR yakongerwa kuva tariki ya 15/2/2015 kugera 15/3/2015.
Impamvu Gen Maj Byiringiro atanga zatumye igikorwa umutwe ayobora wari wiyemeje kitaragezweho ni imiterere y’aho abarwanyi ayobora bavaga bahurizwa mu nkambi za Kanyabayonga muri Kivu y’amajyaruguru hamwe na walungu muri Kivu y’amajyepfo nyuma bakaza kujyanwa Kisangani.
Ikindi ngo cyagoye ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ku bushake ni uburyo abashyize intwaro hasi bagiye bafatwa nabi bigaca intege abandi barwanyi, ariko akizeza ko igihe basaba bagihawe bagikoresha neza.
Ubuyobozi bwa FDLR bwasabye kongererwa iminsi yo gushyira intwaro hasi mu gihe amezi atandatu bahawe yarangiye tariki ya 2/1/2015. Ubwo umugaba w’ingabo za RDC [ FARDC] yahagurukaga i Kinshasa ajya gutangiza ibikorwa byo kurwanya FDLR, nibwo yo yarimo yandika ibaruwa yo kongererwa igihe cyo gushyira intwaro hasi.
Gen Etumba Didier, Umugaba wa FARDC avuga ko leta ya RDC ntako itagize kuko yasabwe kurasa kuri FDLR ntibikorwe ariko ngo igihe nibwo cyagera kuva itarubahirije ibyo yijeje amahanga. Gen Etumba avuga ko mu myaka ishize abarwanyi ba FDLR bari 7500 ariko ubu hasigaye abatageze 1400 bagomba guhashywa kubera ibikorwa byabo bibi.
Leta y’Amerika yakiriye neza igikorwa cy’ingabo za RDC cyo kurwanya FDLR, umutwe witerabwoba umaze imyaka hafi 20 uhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse ukabangamira ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere kubera urwicyekwe hagati y’ibihugu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Jen Psaki, ukuriye ubuvugizi bwa leta y’Amerika rivuga ko FDLR yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje byo gushyira intwaro hasi, ahubwo ikagikoresha mu guhungabanya umutekano no kwinjiza abana mu gisirikare. Ari nabo irigukoresha ihungabanya umutekano w’u Rwanda iciye mu Burundi.
Mu kwezi k’ Ukwakira 2014, abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ICGLR na SADC bari bemeye ko ibikorwa bya gisirikare bishobora gukoreshwa mu kwambura intwaro FDLR mu gihe bigaragaye ko igihe yahawe ntacyo igikoresha, naho tariki 8/1/2015 akanama k’umuryango w’abibumbye gasaba ko hatangizwa ibikorwa byo kurwanya FDLR kumugaragaro.
Leta y’amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa by’ingabo za RDC hamwe na MONUSCO byo kurwanya FDLR yananiwe gushyira intwaro hasi ku bushake, ikaba isaba ko ibikorwa byo kurwanya FDLR bijyana no kurinda umutekano w’abaturage kandi bigakorwa kugeza igihe amahoro n’umutekano by’abaturage batuye mu karere k’ibiyaga bigari bigarutse.