Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame yagiye gutembereza mugenzi we Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani muri Pariki y’Akagera nyuma yo kumwakira mu Rwanda ku munsi w’ejo, taliki ya 21 Mata 2019.
Ku munsi wejo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame niwe ubwe watwaye mu modoka ye,Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Uretse kumutwara mu modoka ye,Perezida Kagame yagaragaye ari hanze y’inyubako ya Kigali Convention Center mu masaha y’ijoro aganiriza uyu bitegeye umujyi wari utamirijwe n’amatara y’ijoro.
Perezida Kagame akimara kwakira nyakubahwa Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani,ku Kibuga cy’Indege i Kanombe kuri iki Cyumweru, aba bayobozi bombi bakurikiranye umuhango w’isinywa ry’amasezerano agamije iterambere ku mpande zombi.
Amasezerano yasinywe ni ane arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.