• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2019 POLITIKI

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Richard Sezibera yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR badashobora kuzana amahoro mu Burundi kuko ngo icyo bashoboye ari ukwica gusa.

Ibi Minisitiri Sezibera yabivuze mu gihe Rushyashya iheruka gutangaza ko Perezida w’Uburundi Nkurunziza yaba arindwa n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri Sezibera yavuze ko abo barwanyi b’umutwe wa FDLR badashobora kurinda umuntu cyangwa igihugu ngo babishobore kuko icyo bashoboye ari ukwica nk’uko ngo bagiye babikora aho babaye hose haba mu Rwanda ndetse no muri DR Congo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yagize ati, “Ibyo by’I Burundi bireba Abarundi. Aba FDLR se barinda nde? Aho bagiye barica, igihugu cyabemereye ko bajyamo kigira umutekano mucye ibyo birazwi. Bavuye hano mu Rwanda bishe, bajya muri Kongo barica n’abo bafatanya nabo barabica.”

Yakomeje avuga ko icyo yemeza ari uko FDLR idashobora kuzana umutekano mu Burundi yaba ari ku bantu cyangwa ku gihugu. Ngo kuba aba barwanyi bari mu Burundi nibyo kubera ubufatanye iyi mitwe yitwara gisirikare igirana n’Uburundi n’ibindi bihubu birimo ibituranye n’u Rwanda

Ati, “Gusa ibyo ntacyo bizabagezaho kuko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntibishoboka ababigerageza bose nibo bigiraho n’ingaruka.”

Muri iki Kiganiro kandi nibwo Dr Richard Sezibera ninaho yatangarije ko Nsabimana Callixte wiyita Sankara wari ufite gahunda yo guhungabanya umutekano yamaze gufatwa kandi ko mu gihe cya vuba azagezwa imbere y’ubutabera.

Aha Minisitiri Sezibera yavuze ko atari Sankara wenyine ahubwo ko n’abandi bose bafatanya bagomba kwitonda kuko bahagurukiwe kandi ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitapfa kubashobokera.

2019-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Ubwanditsi 11 Oct 2018
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Ubwanditsi 24 Jan 2020
Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Perezida Tshisekedi umaze amezi arindwi ayobora RDC yatangaje Guverinoma yiganjemo amasura mashya

Ubwanditsi 26 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru
Mu Rwanda

Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru

Ubwanditsi 08 May 2018
Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa
HIRYA NO HINO

Maj (Rtd) Habib Mudathiru ukekwaho gukorana na RNC yemeye ibyaha aregwa

Ubwanditsi 18 Oct 2019
Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo
Amakuru

Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo

RUSHYASHYA 02 Sep 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru