Amakuru ava Uganda agera ku kinyamakuru Rushyashya, aravuga ko abagize komite y’Ururembo PCIU/ADEPR (Pentecote Church International Uganda) bandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ko bwafashe icyemezo cyo gukora bigenga. Bavuga ko byakuruwe n’ibibazo byari bihari ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda bwagiye bwirengagiza nkana. Abandi bakavuga ko byakuruwe n’igitutu cya RNC ya Kayumba Nyamwasa na CMI k’ubufatanye na Brig. Abel Kandiho uyobora ururwego rw’iperereza rya Gisilikare muri Uganda.
Ni ibaruwa yo ku wa 13 Gicurasi 2019, ivuga ko bafashe icyemezo cyo kwigenga nyuma y’umwiherero wabaye ku wa 26 Mata 2019, wahuje abayobozi b’amatorero y’uturere, ngo ubuyobozi bukuru bwa ADEPR/Rwanda bwerekwa ibibazo bibugarije birimo n’iby’umutekano muke muri Uganda ariko ntibagira icyo babikoraho nkuko irenga.com kibivuga.
Bagize bati “Twebwe nk’abashumba b’uturere byabaye ngombwa ko duhura tugashakira hamwe icyagarura amahoro n’umutekano mu itorero, dukurikije inama z’ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda”.
Dore ingingo eshatu bavuga ko bashingiyeho biyomora kuri ADEPR/Rwanda. Bagize bati “Dusanze mu nyandiko y’umwiherero w’abashumba b’uturere wabaye ku itariki yavuzwe haruguru ntacyo mwabikozeho, None inama ihisemo gutora umuyobozi w’inama nkuru nk’uko amabwiriza y’itorero abivuga”. Iyindi ni “Inama yemeje ko umuyobozi w’inama abaye Rev.Muhawe Théogene”.
Ingingo ya Gatatu bavuga, ngo ni ibiganiro bitandukanye byagiye biba hashakishwa ibyagarura amahoro, umutekano n’ituze mu itorero rya Uganda.
Nyuma y’iyi baruwa, ADEPR/Rwanda yamenyeshejwe ko ubu bagiye kwishakira ibyangombwa, bahindura izina bahita bitwa PCIU, kurenganura abarenganijwe n’ubuyobozi bwariho, gukurikirana imitungo y’itorero,….
Uku kwigumura kubaye mu gihe hari hashize iminsi havugwa amakuru y’ifatwa rya bamwe mu bayobozi ba ADEPR/Uganda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda muri Uganda, mu gihe ibi bihugu byombi bitabanye neza.
Hashize iminsi ibiri, Umuvugizi wungirije wa ADEPR/ Rwanda, Pasiteri John Karangwa yemeje amakuru ya Hakizimana Bright na Nsabimana Moses, basanzwe ari abayobozi mu itorero rya ADEPR muri Uganda, bivugwa ko bashimuswe ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).
INKURU BIFITANYE ISANO:
Iri shimutwa ryabaye kandi mu gihe mu kwezi kwa Gatatu Pasiteri Ntakirutimana Theoneste na we yatawe muri yombi mu buryo nk’ubwakoreshejwe kuri Hakizimana ajyanwa ari kumwe n’undi witwa Cyusa Jean Paul. Pasiteri Ntakirutimana yaje gufungurwa ngo amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.
Ku wa 15 Mutarama 2016, nibwo Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR bateraniye i Kigali ku nyubako zayo ziri ku Gisozi barebera hamwe uko umwaka wa 2015 wagenze mu Ivugabutumwa, Imibereho myiza, Ubukungu n’iterambere n’Imibanire myiza n’izindi nzego bafatiramo imyanzuro itandukanye irimo no kongera indembo.
Inteko rusange yemeje ko ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ari Ururembo rwa gatandatu mu ndembo zigize Itorero ADEPR, icyo gihe rwahawe kuyoborwa na Rev. Karangwa John wari wungirijwe Rev. Nyirimpeta Anastase.
Hari hemejwe ko umukristo wa ADEPR uzajya ajya muri Uganda, kwiga cyangwa gukorerayo, azajya ahabwa urwandiko rw’Itorero rutuma yakirwa muri ADEPR ishami rya Uganda.
Aganira n’ikinyamakuru Irenga.com, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraïm yemeje aya makuru ariko ashimangira ko ari bamwe mu bakirisito bashatse kugenda. Ati “Bariya bigumuye bashinga iryabo bava mu ryacu, twe turacyafite amatorero yacu i Bugande, nta kibazo dufite”.
Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko igice kini cya ADEPR -Uganda cyamaze kwigarurirwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa, bityo bamwe mu bakristo akaba aribo bagambanira bagenzi babo mu rwego rw’ubutasi bwa gisilikare CMI, isanzwe ikorana na RNC bityo bagafatwa bakagajyanwa i Mbuya kukicaro gikuru cya CMI gukorerwa iyica rubozo.
janvierbraver
ibyobirikuvugwa mu itorero ni ibiki
janvierbraver
nonec adpr/Rwanda irabivugaho iki? eee ndumva bitoroshye