• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Editorial 16 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amakuru ava Uganda agera ku kinyamakuru Rushyashya, aravuga ko abagize komite y’Ururembo PCIU/ADEPR (Pentecote Church International Uganda) bandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ko bwafashe icyemezo cyo gukora bigenga. Bavuga ko byakuruwe n’ibibazo byari bihari ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda bwagiye bwirengagiza nkana. Abandi bakavuga ko byakuruwe n’igitutu cya RNC ya Kayumba Nyamwasa na CMI k’ubufatanye na Brig. Abel Kandiho uyobora ururwego rw’iperereza rya Gisilikare muri Uganda.

Ni ibaruwa yo ku wa 13 Gicurasi 2019, ivuga ko bafashe icyemezo cyo kwigenga nyuma y’umwiherero wabaye ku wa 26 Mata 2019, wahuje abayobozi b’amatorero y’uturere, ngo ubuyobozi bukuru bwa ADEPR/Rwanda bwerekwa ibibazo bibugarije birimo n’iby’umutekano muke muri Uganda ariko ntibagira icyo babikoraho nkuko irenga.com kibivuga.

Bagize bati “Twebwe nk’abashumba b’uturere byabaye ngombwa ko duhura tugashakira hamwe icyagarura amahoro n’umutekano mu itorero, dukurikije inama z’ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda”.

Dore ingingo eshatu bavuga ko bashingiyeho biyomora kuri ADEPR/Rwanda. Bagize bati “Dusanze mu nyandiko y’umwiherero w’abashumba b’uturere wabaye ku itariki yavuzwe haruguru ntacyo mwabikozeho, None inama ihisemo gutora umuyobozi w’inama nkuru nk’uko amabwiriza y’itorero abivuga”. Iyindi ni “Inama yemeje ko umuyobozi w’inama abaye Rev.Muhawe Théogene”.

Ingingo ya Gatatu bavuga, ngo ni ibiganiro bitandukanye byagiye biba hashakishwa ibyagarura amahoro, umutekano n’ituze mu itorero rya Uganda.

Nyuma y’iyi baruwa, ADEPR/Rwanda yamenyeshejwe ko ubu bagiye kwishakira ibyangombwa, bahindura izina bahita bitwa PCIU, kurenganura abarenganijwe n’ubuyobozi bwariho, gukurikirana imitungo y’itorero,….

Uku kwigumura kubaye mu gihe hari hashize iminsi havugwa amakuru y’ifatwa rya bamwe mu bayobozi ba ADEPR/Uganda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda muri Uganda, mu gihe ibi bihugu byombi bitabanye neza.

Hashize iminsi ibiri, Umuvugizi wungirije wa ADEPR/ Rwanda, Pasiteri John Karangwa yemeje amakuru ya Hakizimana Bright na Nsabimana Moses, basanzwe ari abayobozi mu itorero rya ADEPR muri Uganda, bivugwa ko bashimuswe ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

INKURU BIFITANYE ISANO:

CMI Na RNC Bibasiye Abayoboke B’Itorero ADEPR Muri Uganda, Banze Kuyoboka Umugambi Wa Kayumba Nyamwasa

Iri shimutwa ryabaye kandi mu gihe mu kwezi kwa Gatatu Pasiteri Ntakirutimana Theoneste na we yatawe muri yombi mu buryo nk’ubwakoreshejwe kuri Hakizimana ajyanwa ari kumwe n’undi witwa Cyusa Jean Paul. Pasiteri Ntakirutimana yaje gufungurwa ngo amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ku wa 15 Mutarama 2016, nibwo Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR bateraniye i Kigali ku nyubako zayo ziri ku Gisozi barebera hamwe uko umwaka wa 2015 wagenze mu Ivugabutumwa, Imibereho myiza, Ubukungu n’iterambere n’Imibanire myiza n’izindi nzego bafatiramo imyanzuro itandukanye irimo no kongera indembo.

Inteko rusange yemeje ko ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ari Ururembo rwa gatandatu mu ndembo zigize Itorero ADEPR, icyo gihe rwahawe kuyoborwa na Rev. Karangwa John wari wungirijwe Rev. Nyirimpeta Anastase.

Hari hemejwe ko umukristo wa ADEPR uzajya ajya muri Uganda, kwiga cyangwa gukorerayo, azajya ahabwa urwandiko rw’Itorero rutuma yakirwa muri ADEPR ishami rya Uganda.

Aganira n’ikinyamakuru Irenga.com, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraïm yemeje aya makuru ariko ashimangira ko ari bamwe mu bakirisito bashatse kugenda. Ati “Bariya bigumuye bashinga iryabo bava mu ryacu, twe turacyafite amatorero yacu i Bugande, nta kibazo dufite”.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko igice kini cya ADEPR -Uganda cyamaze kwigarurirwa na RNC ya Kayumba Nyamwasa, bityo bamwe mu bakristo akaba aribo bagambanira bagenzi babo mu rwego rw’ubutasi bwa gisilikare CMI, isanzwe ikorana na RNC bityo bagafatwa bakagajyanwa i Mbuya kukicaro gikuru cya CMI gukorerwa iyica rubozo.

2019-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Urusha nyina w’Umwana imbabazi …..

Editorial 07 Oct 2016
Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Editorial 05 May 2020
Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Editorial 11 Oct 2018
Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan ategerejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha

Editorial 30 Jul 2021

2 Ibitekerezo

  1. janvierbraver
    May 17, 20199:02 am -

    ibyobirikuvugwa mu itorero ni ibiki

    Subiza
  2. janvierbraver
    May 17, 20199:05 am -

    nonec adpr/Rwanda irabivugaho iki? eee ndumva bitoroshye

    Subiza

Leave a Reply to janvierbraver Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside
Mu Rwanda

Iya 27 Mata 1994: Umunsi Oxfam yatanze itangazo ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside

Editorial 27 Apr 2018
Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga
ITOHOZA

Ubukene buravuza ubuhuha muri RNC umunyemali Rujugiro yahagaritse inkunga

Editorial 30 Aug 2016
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Editorial 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru