Madamu Jeannette Kagame yaraye yakiriye ku meza mugenzi we Denise Nyakeru Tshisekedi, Madamu wa perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Mu ijambo rye, Madamu Denise Tshisekedi yashimangiye ko nta kintu na kimwe cyaruta ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, anashimira Madamu Jeannette Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa akora binyuze mu muryango Imbuto Foundation yashinze.
Yagize ati “Ndi hano kugirango nirebere, twungurane ibitekerezo, nanumve umwihariko igihugu cyanyu gifite mu guteza imbere umugore. Nshimishwa cyane n’amateka yanyu.
Nyakubahwa madamu Jeannette Kagame, nshimishwa cyane n’ibikorwa byanyu by’umwihariko ibijyanye no kurwanya SIDA no kwita ku batishoboye, mbateye ingabo mu bitugu mukomereze aho, ibyo nibyo Afurika ikeneye”.
Madamu Denise Tshisekedi kandi yavuze ko nawe afite icyerekezo kimeze nk’icya Madamu Jeannette Kagame mu gufasha no guteza imbere abagore, abinyujije muri gahunda yise “Plus Fortes”.
Iyo gahunda igamije ahanini guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye mugenzi we wa Kongo Kinshasa, anamwizeza ubufatanye mu rugamba yatangiye rwo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore mu gihugu cye cya Kongo Kinshasa.
Ati “Hari isano risanzwe hagati ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda. Ikirenze kuri ibyo kandi, n’ubwo hari ibibazo byahindanyije amateka dusangiye, buri gihe twahoranaga ibiduhuza binyuze mu buhahirane hagati y’abaturage baturiye imipaka ihuza ibihugu byacu.
Ku bitureba by’umwihariko, muvandimwe Denise nk’uko wabisabye, binyuze mu muryango Imbuto Foundation, gahunda yanyu mwise ‘Plus Fortes’, ifitanye isano n’ibikorwa dukora mu muryango Imbuto Foundation nashinze.
Twashyizeho uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza binyuze mu bukangurambaga ku buzima bw’umubyeyi utwite yabiteganyije cyangwa bimutunguye, ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa se guta amashuri”.
Madamu Jeannette Kagame kandi yijeje mugenzi we Denyise Tshisekedi ko imiryango y’umuryango Imbuto Foundation izahora ifunguye, kugirango hakomeze kubaho ubufatanye.
Mbere y’uko basangira ku meza, abafasha b’ibihugu byombi babanje kwerekwa umukino witwa ‘We call it Love’, ugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri uwo mukino hagaragajwe intambwe yatewe mu gutanga no gusaba imbabazi, nk’inzira yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Madamu Denise Tshisekedi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku cyumweru 09 Kamena 2019, yinjiriye ku mupaka munini uzwi nka ‘La corniche’, uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa mu karere ka Rubavu n’umujyi wa Goma.